Einstein ngo yaba yaribeshye ku muvuduko w’urumuri
Mu gusesengura théorie de la relativité (theory of relativity) Albert Einstein yashingiye ku kuba umuvuduko w’urumuri udahinduka. Ariko abashakashatsi b’iki gihe bagaragaje ko iyi Theory, ishingiyeho ubugenge bugezweho bwose ubu, atari ikintu kidahinduka nk’uko Einstein yabitekerezaga.
Einstein muri theorie ye, yemezaga ko urumuri rugenda mu kirere ku muvuduko udahindagurika.
Ibi byahaye abahanga inzira yo gushakisha isanzure n’ibirigize no kumenya icyabayeho nyuma y’iturika rihambaye bita Bing Bang.
Gusa mu 1990 umuhanga mu bugenge (physique) witwa João Magueijo w’i Londres yavuze ko umuvuduko w’urumuri waba warahindagurikaga mu isanzure rya cyera.
Amasegonda macye nyuma ya Big Bang, abahanga mu bugenge bavuga ko isanzure ryahise rikwira hose vuba rivuye ahantu hamwe.
Ariko ngo niba kuva icyo gihe urumuri rwaragendaga ku muvuduko umwe ubwo igihe gishize ntabwo gihagije ngo tube tubona isanzure uko tuyibona ubu, ari byo abahanga bita ‘Horizon Problem’.
Mu kumva neza ibi, abahanga ubu baratekereza ko umuvuduko w’urumuri wahindagurikaga ahantu hamwe ku handi muri biriya bihe bya nyuma y’iturika ryavuyemo isanzure nk’uko bivugwa n’aba bahanga.
Ubu, Prof Maguijo na Dr Niayesh Afshordi bo muri Perimeter Institute muri Canada bari gusuzuma neza theory ya Prof Magueijo yavuze mu 1990 ariko ntiyitabweho.
Prof Magueijo yagize ati “Theory twavuzeho mu 1990 ubu igeze aho gukorwaho ubushakashatsi, yagaragaje ko ifitemo ishingiro mu buryo bunyuranye.
Mu byo tuzabona mu gihe kiri imbere nihabamo imibare y’ukuri bizaganisha ku guhindura theorie ya Einstein kuri ‘gravity’.
Igitekerezo cy’uko umuvuduko w’urumuri udahinduka cyari gifite ukuri n’inshingo ubwo cyagaragazwaga, ariko ubu biraboneka ko ari ikintu umunyabugenge yakoraho ubundi bushakashatsi.
Ni biba ukuri, bizaba bivuze ko amategeko y’isanzure n’ubuzima atazakomeza kuba amwe uko ari uyu munsi.”
UM– USEKE.RW
2 Comments
En philosophie, l’ideal n’est jamais atteint! Personne n’est sage a l’exception de Dieu!!
Science continue a evoluer
Comments are closed.