Digiqole ad

Episode 82: Eddy atawe muri yombi na Police akurikiranweho gushaka kwica Destine……

 Episode 82: Eddy atawe muri yombi na Police akurikiranweho gushaka kwica Destine……

Episode 82……………… Ubwo  Destine yahise akora mu isakoshi yari afite mbona akuyemo agacupa atangira kugafungura mbona ashyize ku munwa mpita ngakubita ndakamukomesha kikubita hasi ariko yari yasomyeho, muri  ako kanya Kadogo n’umuzamu ndetse n’umu Mama wabaga mu gipangu twari dutuyemo baba barahageze, bakihagera Destine acika intege tumureba  aryama hasi atangira gutaka munda!

Ubwo bose bakomeje kumbaza uko bigenze ndabasobanurira mbabwira ko Destine ashobora kuba anyoye uburozi bwica, uwo mu Mama ahita yihuta azana amata dufata Destine turayamuha, mpita nihuta jya ku muhanda gushaka imodoka nkigerayo ngira amahirwe mpita nyibona tumushyiramo twerekeza kwa muganga tukigerayo abaganga bahise bamutwara vuba vuba natwe dusigara dusobanura uko byose byagenze. Batubwira ko bagiye kumwitaho bishoboka ubwo njye na Kadogo  twicara aho bakirira abantu ntangira gutekereza mu by’ukuri ibyo byose byari biri kumbaho.

Ako kanya nahise mfata telephone mpamagara James ahita ayitaba vuba vuba !!

James-“Hello Bro!”

Njyewe-” Umva Bro uzi ibibaye mukanya ngeze mu rugo?”

James-” wapi Bro, bigenze bite se ?”

Njyewe-“mbaye nkigerayo mpasanga nyamumukobwa Destine,ubanza ari Brandine wahamurangiye, Bro uzi ibyo akoze!”

James-” eeeeeh akoze iki?”

Njyewe- ” Bro, araje ambwira ayanyuma sinzi niba  adapfuye!”

James-” what!!? Bro uravugisha ukuri?”

Njyewe-” ndavugisha ukuri Bro, ubu tuvugana  ndi kwa muganga ahubwo!”

James-“eeeh Bro ko bikaze noneho napfa biragenda gute Bro? ahubwo reka nze nkurebe umbwire neza uko byagenze ndebe niba hari nicyo nagufasha!”

Njyewe-“waba umfashije cyane, najye ntegereje icyo muganga aza kutubwira!”

James- ” sawa ndaje!”

Ubwo nagumye aho numva umutima uhagaze nibaza ikiri buze gukurikiraho, Jane we numvaga ntabona aho mpera mubwira ibyambayeho nubwo numvaga uko biri kose umutima umpatira kubimubwira gusa  natekereza ko uko ari bubyakire nanone bikanyobera. Ubwo nakomeje kwicara hashize umwanya mbona numero  impamagaye nkanda yes nshyira ku gutwi sinitaye no kureba uwo ariwe!

Njyewe-” hello!”

We-” bite Eddy umeze neza?”

Njyewe-“yego meze neza!”

We-” Eddy umbabarire telephone yanjye narayitaye nabuze uko nguhamagara kuva cya gihe ariko ndabizi n’ubundi sinzi niba wari no gupfa kwemera ko tuvugana!”

Ubwo akivuga gutyo nahise  numva yikupye, kubera ukuntu nitekererezaga byinshi nanga kuyihamagara,  nguma aho wa mu mama wari wagerageje kumfasha yigira hino aho nari nicaye atangira kunganiriza yitwaga Joyeuse ariko twamwitaga Joy!,


Joy-” Eddy wihangane disi Chérie wawe dore ahuye n’ibibazo!”

Njyewe-” nta kundi bibaho nyine nuko byagenze!”

Joy-” ese ubundi buriya kuki yashatse kwiyahura? nako nabonye arebye sinzi niba aza no gukira!”

Njyewe-” sha kabisa buriya nanjye biranshanze sinzi ikibimuteye!”

Joy-”nonese Eddy hari ikibazo musanzwe mufitanye?”

Njyewe-” wapi ntacyo!”

Joy-” nonese Eddy ubwo yaje iwawe gutyo gusa yitwaje na biriya bintu byose amfa kubinywa gusa koko?”

Ubwo numvishe Joy akomeza kumbaza byinshi mpitamo kumubwiza ukuri:

Njyewe-“Joy, ubundi uriya mukobwa turakorana  ku kazi, ntago ari Girl friend wanjye nkuko wabitekerezaga, twaje kumenyana bisanzwe ariko ntakindi kirenzeho kuko njye mfite fiancé twiteguraga no gushyingiranwa mu minsi iri imbere, uyu munsi rero naje mvuye ku kazi nsanga  ari hariya wadusanze, sinigeze mubwira nabi wenda ngo abe aribyo byamuteye kwiyahura gusa najye byantunguye mbonye atangiye gupfundura kariya gacupa wabonye yari afite mpita ntekerezako harimo uburozi ndwana no kumubuza aribwo mwaje mudusanga hariya!”

Joy-” yooooh ihangane disi, nonese mu kazi nta kindi kibazo cyari gihari?”

Njyewe-” Joy, byo mu kazi ntago bimeze neza, buriya yarari mu minsi ye yo kuba ahagaritswe ngo bige ku kibazo cye!”

Joy-” ubwo wasanga aribyo byatumye afata umwanzuro wo kwiyahura, ariko se agahitamo kuza kwiyahurira iwawe? keretse niba wenda ibyo bibazo hari uruhare ubifitemo!”

Njyewe-” Joy, nta ruhare mbifitemo kandi nari ndi no kumufasha ngo abe yasubira no mu kazi! Rero ndacyeka bitari gutuma ashyira iherezo ku buzima bwe!”

Joy-” ubwo wasanga aribyo byatumye afata umwanzuro wo kwiyahura, ariko se agahitamo kuza kwiyahurira iwawe? keretse niba wenda ibyo bibazo hari uruhare ubifitemo!”

Njyewe-” Joy, nta ruhare mbifitemo kandi narindi no kumufasha ngo abe yasubira no mu kazi! rero ndacyeka bitari gutuma ashyira iherezo ku buzima bwe!

Joy-” Eddy nubwo bitoroshe gusa rero ukomeze wihangane niba koko nta ruhare wabigizemo kandi dukomeze dusenge ntawamenya bishobora kuba byakugiraho ingaruka zikomeye!”

Njyewe-“Joy, nanjye ndagushimira ko wakomeje kubana nanjye kandi ukagerageza kumfasha uko ushoboye Imana iguhe umugisha!”

Joy-“sinakwanga kugufasha Eddy buriya muri kiriya gipangu turakwikundira uri umwana mwiza jye ndumva nanaguhangayikiye cyane!”

Njyewe-” urakoze Joy!”

Ubwo aho twari turi twagiye kubona tubona James adusanze aho twari twicaye.

James-“bite Bro, ariko se Musore wajye noneho koko ibi nibiki biri kutubaho!? uziko ibi aribyo byago bigwira abagabo najyaga numva bavuga!”

Njyewe- “Wahora niki musaza ko nanjye byanshanze, uyu yitwa Joy Bro, tubana hariya mba, niwe wamfashije kandi ukomeje kumfasha muri  ibi bibazo bitoroshye!”

Joy-” uyu mu nshuti wawe njya mubona iwawe Eddy!”

James-” oooooh! wakoze cyane Joy, nanjye nari nje kureba uko bimeze!”

Ubwo nahise mbwira James muri macye uko byagenze nawe arumirwa gusa akomeza kunyihanganisha numva ngize izindi mbaraga, dukomeza gutegereza hashize umwanya tubona muganga arasohotse, araza aratwitegereza!

Muganga-“nimwe mwazanye uriya mukobwa wanyweye imiti yica?”

Njyewe-“nitwebwe Muga!” 

Muganga-” ok twagerageje kumwitaho ariko turabona ikizere gikomeza kuba gicye bitewe n’ubukana bukomeye imiti yafashe ifite gusa turakomeza kugerageza kumwitaho nubwo mbona bitoroshye,  rero nkatwe hano iyo twakiriye umuntu nkuriya twihutira kubimenyesha inzego bireba kugirango bakore ubugenzuzi n’iperereza ryimbitse kucyaba cyateye biriya byose, inama nabagira ni uko mwakwirinda guhunga iki kibazo, wenda nko gutoroka kuko nubwo mutambwiye neza uko byagenze ariko mufite aho muhuriye niki kibazo, rero abashinzwe communication bamaze guhamagara inzego bireba, ndavuga police ngo ize igire icyo ikora bitewe n’ukuntu uyu muntu wanyu ameze, ubwo muraba mugumye hano rero dukomeze tugerageze turindiriye na police igire ibyo ibabaza!”

Ubwo twarikirije namwe murabyumva Muganga ahita agenda natwe tuguma aho buri umwe yibazaga ibye ariko birumvikana ibyinshi byari biri muri njye!

Twakomeje kwicara aho hashize umwanya utari muto tubona haje aba Police babiri  baducaho bakomeza bajya muri bureau ya Muganga!

James-” Bro, ndacyeka aba baje muri case yacu tu!”

Njyewe-“uko biri kose nitwe baje kureba!”

Joy-“Eddy humura turahari kandi wumve ukomeye!”

Guys numvaga ibiri kumbaho ntahandi byabaye, numvaga ntabyumva neza, hashize umwanya tubona ba ba Police barasohotse baducaho binjira muri chambre Destine yari arimo twe tuguma aho dutegereje. Buri wese yakomeje kwibaza ibye ku giti cye sinzi uko nagiye kumva numva telephone yanjye irasonnye ndebye nsanga ni Jane, nigira hirya ahantu hatuje nkanda yes nshyira ku gutwi!

Njyewe-” Oui my  Beauty umeze neza?”

Jane” Chérie bite, uziko kuryama byananiye, sinzi ibyambayeho!”

Njyewe-” ooolala ma Boo byagenze bite?”

Jane-“chérie, nanjye sinzi gusa ndumva ari wowe nshaka kuvugisha wenyine!”

Njyewe-” yoooh! humura mukobwa Mwiza ndahari kandi ndagukunda!”

Jane-” oooh! my Eddy urakoze cyane kumbwira nanone ko unkunda, uziko kuri njye wagirango nibwo bwa mbere!”

Njyewe-” ma Chérie sinzigera na rimwe ntuza kukubwira ko ngukunda haba mu mumunezero haba mu marira ni wowe wenyine utuma ntuza nkishimira byose kandi nkihanganira byose!”

Jane-“Mutima urakoze cyane disi numvaga ari wowe nkeneye mu bihe nkibi cherie ndagukunda kandi wamaze kunyinjiramo wese, je t’aime  mon amour!”

Ooohlala! amagambo ya Jane numvishe angeze mu ndiba y’umutima nanjye nitsa umutima nikiriza nitonze.

Njyewe-“Urakoze cyane Jane!, ndabizi ko ari wowe munezero wanjye ni ukuri amagambo umbwiye azankomeza ibihe nzaba ndimo byose ni ukuri nanjye ndagukunda!”

Jane-“eeeh! Honey ndumva ntuje kandi Merci!”

Njyewe-” Merci oussi ma Cherie!”

Jane-“sha bye rero!”

Njyewe-” bye bye my Boo!”

Navuye kuri telephone numva izindi mbaraga ntazi aho zaturutse, gusa numvaga ntari wa wundi nari ndiwe mbere, ndahindukira nsubira aho twari twicaye James na Joy bari bari mpageze  ndicara.

James-” ni amahoro ko watinze kuri telephone Bro!”

Njyewe-” nta kibazo Bro!”

James-“ndacyeka ari Jane, gusa nizere ko utabimubwiye nawe urabona ko atari ugupfa kubimuturaho ngo urabimibwira, ugomba kubanza kumutegura!”

Njyewe-“humura Bro ndakuze nta mpamvu! any time arabimenya”

Ubwo twakomeje kwicara ariko icyatwerekaga ko ibintu bikomeye nanone ni ugutinda gusohoka muri chambre Destine yararwariyemo kw’ abapolice, nka nyuma  y’iminota icumi  tubona barasohotse ariko ubona bijimye mu maso, Ubwo Muganga wari uri kumwe nabo twumva aravuze,

Muganga-” aba nibo bamutuzaniye, twari twababwiyeko baguma hano kugeza igihe muziye!”

Ubwo Umupolice wari ufite amapeti menshi muri abo babiri aba aratwegereye undi nawe aza akurikiye aratwitegereza ubundi aravuga,

Afande-” niko se, ngo nimwe mwazanye uriya mwana w’umukobwa?”

Twese-“yego!”

Afande-“ok! nonese ko twifuzaga kuganira namwe ntimwaza tukajyana gato kuri station ya police hano hafi mukaduha amakuru?”

Ubwo nyine ntaho twari guhera tubyanga twaremeye turahaguruka turabakurikira, uwo munsi nibwo bwa mbere nicaye muri ya modoka twese twubaha ariyo pandagari, aho  nari nicaranye na James ariko Joy we bamwicaje  imbere!

Ubwo twagiye ntawe uvuga umupolice wari uri kumwe natwe inyuma aba aratubwiye!,

We-“Niko se basore uriya mukobwa wanyu mwazanye ko arembye mwamuhaye ibiki!”

Njyewe-” Afande  niwe wabyihaye ntitwamenya ngo ni ibiki!”

We-” eeeh! twabonye ameze nabi cyane kabisa kandi bwana mukubua Afande wajye agomba kubibazwa, rero inama nabagira, muvugishe ukuri  mutaza kubigendamo nabi!”

James-“ariko Afande namwe mukoreshe ubunarabibonye mu kazi mushinzwe, uriya mukobwa yaratuzonze ntushobora kubyumva, rero mugerageze mushyire mu kuri tutaza kubigenderamo!”

We-“eeeh birumvikana natwe ntitwapfa gufata umwanzuro gutyo gusa turagerageza kuba kumpande zombi”

Ubwo twakomeje kugenda mbona tugeze kuri station ya police imodoka iraparika tuvamo dukurikira Afande mukuru, tugeze muri bureau ye:

Afande-“njye nitwa Afande Doreen ninjye woherejwe gukurikirana kiriya kibazo namwe muzi, ni ngombwa rero ko muza kumpa amakuru y’impamo agomba kunyemeza buryo ki ikibazo kimeze, gusa mutaza kwibeshya ngo mutange ibisobanuro bitari byo kuko amakuru muri buze kumpa araza gutuma mugira ukuri cyangwa muza kubazwa iby’uriya mwana w’umukobwa urembye cyane!”

Twese-“yego!”

Afande-“nonese ubundi uriya mukobwa kugirango agere hariya hantu byagenze gute?”

Njyewe-“Afande, ubundi nari ntashye mvuye …………byose naramubwiye nta na kimwe mukinze, nawe yari anteze amatwi nta na kimwe cyamucitse mubyo navuze.

Afande-“eeeh! birakomeye kubyumva, hanyuma aba bandi bo bite?”

James-”jye ndi umuvandimwe wa hafi cyane nuyu Eddy, naje kumufasha mu kibazo yahuye nacyo kandi nzi neza ko mfite ukuri kubyo ababwiye mu gihe tumaranye ndamuzi neza bihagije!”

Joy-“njye ndi umubyeyi w’abana bane, uyu Eddy tubana mu gipangu kimwe, ninjye wabaye uwambere mukugera aho byabereye, nakomeje kumufasha kugeza na nuyu munota ndacyamuri hafi!”

Afande-“ok nibyo, sasa rero hari ibibazo nshaka kukubaza wowe Eddy!”

Njyewe-“ndakumva Afande!”

Afande-“uyu mukobwa hari amagambo mabi waba wamubwiye kuri telephone mbere yuko agusanga mu rugo iwawe?”

Njyewe-“ntayo Afande, twaherukaga kuvugana cyera twirirwanye mu nama nkuko nabibabwiye!”

Afande-“nonese mbere yuko mubonana nuriya mukobwa wari uri he?”

Njyewe-“nari ndi ku kazi Afande!”

Afande-“en bon, nonese uyu mukobwa nta bucuti bwa hafi yari afitanye nawe, wenda bwaba bufite aho buhuriye niki kibazo?”

Njyewe-“uriya mukobwa nta bundi bucuti budasanzwe twari dufitanye usibye ko yabyifuje ariko nkamubwiza ukuri ko mfite fiancé ari nawe dutegura ubukwe mu minsi iri imbere!”

Afande- donc biragaragara ko yaba yarashatse ko mubana ariko ntumwemerere!”

Njyewe-” yego kandi hashize igihe kirekire!”

Afande-“en bon, ndabaza James, Eddy mwaherukaga kubonana ryari, mwongeye kuvugana ryari?ndavuga kuri telephone!?”

James-” Afande twaherukanaga kubonana  ejo, twongeye kuvugana mukanya gashize ambwira ko ari hariya kwa muganga!”

Afande-” ntayindi telephone witabye!?”

James-“cyeretse iyo umukobwa witwa Sarah!”

Afande-” ushobora kuduha numero yawe?”

Ubwo James yarayitanze, Afande ambaza niyajye ndayimuha azandika muri agenda ye arangije:

Afande-” nonese wowe mada, ko wagerageje gutabara, hakiri kare byari byifashe bite?”

Joy-“njye nari ndi kuryamisha akana gato kanjye numva kadogo wa Eddy yiruka asohoka njya kureba ibyo aribyo!, mpageze nsanga Eddy n’umuzamu  bafashe uriya mwana w’umukobwa, mbabajije bambwira ko anyweye ibintu bakabimutesha ariko bikaba bimuteye gutangira gutaka munda, ubwo nahise jya munzu mfata amata nari naguriye abana ndayazana turayamuha ubundi tubona kuza kwa muganga!, ni ukuri Eddy ararengana pe kandi dusanzwe tumuziho ko ari umwana mwiza uriya mukobwa yashatse kumugerekaho ubuzima bwe!”

Ubwo Afande yaracecetse gato hashize umwanya,

Afande-” rero ndumva James na Joy baba batashye, hanyuma Eddy akaba asigaye hano mu gihe tugikusanya amakuru ndetse tugitegereje uriya mukobwa ibye aho byerekeza!”

James-“Afande ushatse kuvuga ko mugiye kuba mumushyize Mabuso?”

Afande-” yes of couse!”

Joy-” oya rwose Afande, ni ukuri Eddy mwimufunga, ararengana ndabihamya!”

Afande-“wenda yaba arengana ariko mugihe ibintu bitarajya mu buryo nicyo amategeko agena!”

Ubwo akivuga gutyo wa mu police wundi yahise ansatira atangira kunyambika ipingu, James bimwanga munda ashaka kumubuza ariko nta kindi yari gukora, ubwo ku nshuro ya mbere umusore wanyu Eddy nerekeza inzira y’igihome!…………………..

45 Comments

  • Akarengane kabaho gusa ukuri guca miziko ntigushye reka dutegerze ariko njye nizeye ko Eddy isaha n’isaha ukuri kwe kuza kugaragara akarekurwa

  • Olalaaaaaa

  • Murakoze kuba muhinduye numero ya Epsode mwari mwibeshye

  • Mbega akaga! Gusa humura Eddy wacu nyagasani muri kumwe

  • Eddy ihangane ugiye gutsinda burundu kandi hari andi amateka y`urukundo rwawe na Jane agiye kwandikwa.
    Inshuti za Eddy mwese mwihangane, Imana ya Eddy iracyiri kungoma kandi ntizamutererana.
    Ya record Eddy yafashe Blandine,ibe hafi kandi azayumvishe Police ndetse na Jane amenye ukuri kuko nibavugako yaranatwite byagora Jane kubyemera nk`umuntu ashobora gukeka ibindi. Gusa ndasaba Imana ngo Destine ntapfe azahamye ukuri gusesuye kandi agire umutima uhindutse kuko mubuzima ntacyiza cyo guhemuka.
    Umunsi mwiza

  • Ariko noneho mbega intimba we!
    Ndumva umubabaro wuzuye umutima wanjye bidasanzwe pe!
    Ndabizi ko Eddy bazageraho bakabona ko arengana.
    IMANA Irebera imbwa ntihumbya.

  • MWARAMUTSE MWESE,
    YEBABAWE BIRABABAJE PE EDDY KOMEZA WIHANGANE WACIYE MUBIMENE BYA AMACUPA NKANSWE IBYIBICUMA.
    IMANA BYOSE IRABIZI KANDI NDASABA IMANA NGO DESTINE AKIRE AVE MUBITARO

  • Number one mubasomyi

  • Oya oya rwose Eddy ibyo turabyanze pe.Igihome cyubusa koko .Eddy ihangane nshuti Imana wizeye izakuburanira

  • Ntamugabo udafungwa
    Amatsiko niyose muduhe ikindi gice

  • Ooooh mbega inkuru itubabaje kweri!!! Eddy mu ipingu yerekejwe mabuso!! humura my Eddy always ukuri kuratsinda kdi wihangane

  • Ayiweee BIrabe ibyuya!!!!

  • Mwese ndabatanze, ariko birababaje pe!!

  • NDABABAYE. UKURI KUZATSINDA IKINYOMA KIMWARE!

  • Eddy humura, Imana yawe iracyari Imana kandi ntijya isinzira!!! TURAG– USENGERA.

  • manaweee!!! destine ararikoze da

  • Mana weeee,gusa wongere wigaragaze kumwna wawe uzira icyasha hejuru yakariya gakobwa. Destine nsigaye mwanga numwana mubi gusa Imana imutabare ntahasige ubuzima.Eddy pole sana weekend nzagusura kuri Polisi

  • 1

  • nagahinda namarira kubirikuba kuri eddy!gusa ukuri kuzatsinda iteka!ndacyeka nduwambere mugusoma iyonkuru!

  • I’m the first

  • Oh My GOD, MANA TABARA UMUSORE WACU RWOSE, ibyo yanyuzemo nabyo ntibyari byoroshye gusa nizera ko n’ibindi ntacyakunanira.

    INSHUTI za Eddy nizereko muri KUM– USENGERA n’ubwo mufite agahinda!!! IMANA IMURENGANURE, AMEN.

  • Mana we!!!!Eddy afite umusaraba mu buzima bwe pe!!gusa twihangayika kko Imana ye irahari.Ku kazi baramufasha bagaragaze ukuri kose ntacyo biri bumutware

  • oooh mbega ibintu bibi we!!! ni agahinda gusa biraza gucyemuka neza ngo utakwambuye aragucyerereza! ntakundi ni ugusabira Eddy.

  • yooooo!!! Eddy ihangane. gusa Destine n’iyo yapfa azajya mu muriro utazima kuko niwo yakoreye. Eddy humura iyo ni inzu y’abagabo kandi ukuri kuzajya ahagaragara vuba ufungurwe. courage!!!!

  • Bakunzi b’inkuru muhumure. Nîmwibuke ibyo kwa mignoni. ..Edy ari gukoza imitwe y’intoki ku mutsindo. Iperereza niko rigenda. Buretse mu kanya James azane za records. ..ku kazi bazane ibyabo. ..uretse ko Edy azabasabira imbabazi ubundi polisi igakora ibyayo. .. manager we azazira gucunga nabi campany. .destiné afungirwe isubira cyaha. Blandine afungirwe ubufatanyacyaha. …turaje tubatsinde uruhenu

  • Jyewe mbona destine n’ubwo yapfa Eddy afite ibimenyetso bimushinjura rwose!!kuko ibyabereye ku kazi ni ibimenyetso niho hashobora kumutabara.Naho kuba yiyahuriye kwa Eddy police irabyumva ko yabikoze nkana kubera ikibazo bafitanye kdi cyabaye vuba cyane ntabwo bimaze iminsi.Erega Eddy Imana iramuburanira muri byinshi atiriwe avuga menshi!!ntabwo twari tuziko case ya destine na manager ayikira nkanswe biriya bifite ibimenyetso!!

  • Kugwa kumugabo siko kugera hasi kd afite umukobwa wumutima Jeanne.sagire ikibazo azamuba hafi kd nzi ko kuriyi ncuro fande atari bube nka wawundi wo mukabare na fred.naho kuba agiye mabuso sikibazo iyo niyo ntambara yurukundo kd azayitsinda.ndabizi ko ku kazi bazatanga ubuhamya bwa Eddy.ushaka kujya kuri grp ya whatsap y’inshuti za Eddy hamagara cg wohereze ubutumwa bugufi burimo izina ryawe na nimero ukoresha whatsap kuri 0782848247.

  • yooo!!!!eddy pole turagusengera.kukazi ni babimenya barakuvugira humura iyo nzu urayisohokamo wemye igihe kizagera umunezero utahe mumutima wawe

  • Ariko nimumbwire koko nk’ubu uyu muhungu azira iki?wabona abantu badaseka ngo ni abagome kandi baba baramaze gusobanukirwa n’umuntu icyo aricyo! gusa imana imufashe

  • bagerageze gushaka blandine ashobora kugira amakuru atanga kuri police

  • ino nkuru ni danger episode iba ari nziza ikurikiyeho ikaza ari scandal

  • no kukazi kabo bahakura amakuru y’imyanzuro yayanama ya committee ya company

  • ARIKO KUKI TUJYA KWISHIMA DESTINE AKATUVANGIRA. DESTINE, IMANA IGUKIZE UBUNDI UKIZWE WAKIRE YESU KRISTO NK’UMWAMI N’UMUKIZA. JAMES IHUTIRE KUMENYESHA KUKAZI KA EDDY IBYAMUBAYEHO KDI MUMENYESHE NA JANE

  • Yooooo Eddy polee sana Imana niyo nkuru. Gusa Destine ni umukobwa mubi rwose. Ark nawe Imana imutabare. Gusa uru rugamba nirurangira hazakurikiraho urwa Eddy na sebukwe namara kumenya se wa Eddy. Kd wabona imitungo y’iwabo wa Jane ariyo se yakuye iwabo wa Eddy gusa niba Jane ari Kabebe ntibarabisobanura neza kd niba ariwe Eddy yaba azi sebukwe kuko niwe waje gutwara kabebe ku ishuli.

  • Yooooo!Eddy Humura Imana Iragutabara Icyonzi neza nuko Imana Idakunda Akarengane

  • Eddy humura ukuri kkuzatsinda iteka.

  • Yibaye yakiraga maze akamwara nako ntamwara Mana we Eddy pole, James ihutire kubimenyesha kukazi kwa Eddy no kubibwira Jane na Sahara kandi wihangane

  • Wawooo! bravo umuseke! episode 82 ije ikenewe cyane nubwo ibabaje!! Eddy ihangane muhungu mwiza!! God is there for u. Naho gufungwa byo, niko police ikora, iragirango iperereze neza!! za recorings yafashe ziramushinjura rwose. ikindi wamugani, ubu koko Eddy na Jane ntibaramenyana? Ubu ntabwo arabona ko uyu ari kabebe??? aha mwaraduserebetse kabisa, try to link the story. Jane nawe haguruka urwanirire Eddy nkuko nawe yabigenje!!
    Murakoze cyane kutwitahoo

  • Manawe ariko Eddy ntajya aseka kabiri?

  • YOOOO,ariko satani ni mubi kweri,eddy komera nakyo uzaba sha destine yanga ibyiza pee uziko ngeze kumusozo nakonje mbega bibi

  • Umuseke rwose turabashimira uburyo mudahwema kutugezaho inkuru nziza zisobanutse, byagera rero kuri My day of Surprise mukaba aba mbere! None nifuje ko umuntu wese wumva twafatanya gushimira Umwanditsi w’iyi nkuru tubinyujije ku umuseke.rw yanyandikira kuri 0788573952 tukamushyira ku rubuga rwa Watsaap rw’abasomyi bakunze iyi nkuru kandi bashaka kuzegera Umwanditsi wayo tukamushimira by’intangarugero.
    Muhawe ikaze.
    Nelson

  • ahhhhhh

  • Ariko harigihe umuntu aba umunyabibazo pe uyu mwana ni amabuye kuva ari umwana kugeza ubu.

  • Ohhh no????arikose iki kirumbo ni gatumwa ??ariko sha Eddy Imana yatumye utsinda biriya iracyahari nibi urabitsinda abakunzi bawe turagusengera .umwanzi agucira akobo Imana igucira icyanzu .big up umuseke turabemera

  • Yooo, umuseke amasaha mwajyaga muduheraho iyi nkuru yabaga atimeza mbere, kuko nkatwe tuba us twayisomaga mumasa 23h tugiye kuryama none ubu iri kutugeraho turikubyuka tugiye mukazi, mudusubize kumasaha yacu mwokabyaramwe, ndabashimiye.

    Umwanditsi wiyi nkuru numuhanga, naho yaba true story, kubona umumtu uyisobanura neza gutya byagorana. Ibaye ari gitekerezo nacyo cyaba kirimo ubuhanga peee! Nanjye ndasabira abantu bariguca mubigeragezo nkibya Eddy ahura nabyo kwihangana, kandi bahumure ntibazateshuke kucyiza amaherezo bazanesha!

    May ALMIGHTY GOD bless everyone.

Comments are closed.

en_USEnglish