Digiqole ad

Ecuador: Abantu baguye mu mutingito bamaze kuba 272

 Ecuador: Abantu baguye mu mutingito bamaze kuba 272

Umutingito wibasiye Ecuador ufite ibipimo bya 7,8 magnitude

Ni wo mutingito ukaze igihugu cya Ecuador/Equateur kigize mu myaka 40 ishize. Uyu mutingito umaze guhitana abantu babarirwa kuri 272, wakomerekeyemo abasaga 2 000, nk’uko byamenyeshejwe mu itangazo ryasomwe na Perezida w’iki gihugu mu joro ryo ku cyumweru rishyira ku wa mbere tariki 18 Mata, Rafael Correa.

Umutingito wibasiye Ecuador ufite ibipimo bya 7,8 magnitude
Umutingito wibasiye Ecuador ufite ibipimo bya 7,8 magnitude

Perezida Correa yongeyeho ati “Umubare w’abapfuye nta gushidikanya ko ushobora kwiyongera, ndetse mu buryo bugaragara.”

Rafael Correa wari mu ruzinduko mu gihugu cy’U Butaliyani akagaruka mu gihugu cye igitaraganya, bigaragara ko ababaye, yagize ati “igihugu cyacu cyarashegeshwe bikomeye.”

Mu ijambo rigufi yavugiye kuri Televiziyo, yongeyeho ati “Hari ibimenyetso by’ubuzima ku bantu bakiryamiwe n’ibyasenyutse, ni cyo tugomba kwitaho.”

Nimugoroba ku cyumweru, amatsinda y’abatabazi yageragezaga gukuza ubuzima bw’abagwiriwe n’ibyasenyutse bakiri muri ayo matongo.

Umutingito ufite ibipimo bya 7,8 wumvikanye ku ruhande rw’inyanja nini ya Pacifique hafi ya Ecuador, umutingito usakara hafi mu gihugu hose, bitera ubwoba bukomeye mu murwa mukuru Quito, uherereye mu misozi miremire yitwa  des Andes.

Inyubako n’imihanda byarasenyutse mu mijyi myinshi y’iki gihugu cyo muri America y’Epfo, by’umwihariko mu Burengerazuba bw’icyo gihugu.

Uduce twinshi twegereye aho umutingito watangiriye, by’umwihariko agace ka  Pedernales, kegereye inyanja, imihanda yasibwi n’imyanda yaturutse ku byasenyutse.

Uyu mutingito wabaye ku wa gatandatu w’iki cyumweru dusoje, tariki ya 16 Mata 2016 ahagana saa sita z’igicuku.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish