Ebola iri Uganda ngo ntizagera mu Rwanda
Mu gihe mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda havugwa indwara ya Ebola yahitanye umuntu 1 mu minsi ishize, mu Rwanda Ministeri y’ubuzima irahumuriza abaturage barwo ruvugako rwashyizeho ikipe izafasha mu gukumira ikwirakwizwa ry’iyi ndwara, ko kandi u Rwanda rufite ibikoresho bihagije mu kuyirwanya no kuyirinda.
Urwaye Ebola ava amaraso menshi, kumwitaho biragoye/Photo Internet
Bimwe mu bimenyesto biranga Ebola ni umuriro ukabije, kuribwa mu ngingo, no kurwara umutwe. Ibi ngo bikurikirwa no kuruka cyane kandi kenshi no guhitwa nabyo bikurikirwa no kuva amaraso menshi mu ngingo z’umubiri.
Iyi ndwara ngo yandura iyo umuntu agize aho ahurira n’ amaraso cyangwa amatembabuzi atandukanye ava mu mubiri w’ uyirwaye; cyangwa kumukoraho utambaye mu ntoki ikintu cyabigenewe (Gloves)
Nubwo mu Rwanda iyi ndwara itarahagera, ngo ministeri y’ubuzima yashyizeho itsinda rizayoborwa na Trac plus mu guhangana n’iyi ndwara. Bityo abanyarwanda ntibagomba kugira ubwoba nkuko bisobanurwa n’umuyobozi w’agateganyo wa trac Plus Korine Karema
Dr Karema avugako Ministeri y’ubuzima yashyizeho byihutirwa istinda rizayoborwa na trac plus izaba ishinzwe gushyiraho igisubizo ku cyorezo cya ebola.
Ibi bizakorwa mu bice 2 bibiri by’ingenzi. Icyambere ni ukugaragaza uko byifashe muri Uganda muri iyi minsi mu gihe kuri ubu habarurwa umuntu 1 umaze guhitanwa na Ebola icya kabiri ni ukureba ubushobozi buhari mu gushakira umuti iki cyorezo cya ebola.
Microbe itera Ebola/Photo Internet
Umuvugizi wa Ministeri y’ubuzima ya Uganda Rukia Nakamate, asobanura ko nubwo iyi ndwara yongeye kugaragara mu gihugu, ngo ntabwo abanyayuganda bakwiye kugira ubwoba, cyangwa se ngo n’imipaka ifungwe, kuko ubu barimo gukora ibishoboka byose mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ryayo.
Rukia avuga ko kugeza ubu nta kintu gishya kirongera kugaragara nyuma yo gupima abantu 33 barimo 3 baari bakeneye gusuzumwa by’umwihariko, maze akavugako nyuma yo kubasuzuma kugeza ubu nta bimenyetso byemezako bafite Ebola bagaragaza.
Aragira ati: “ twashyizeho itsinda ku rwego rw’igihugu ndetse n’urw’uturere n’ibigo byihariye ku bakekwaho kwandura.”
Tubibutse ko iki cyorezo giherutse guhitana umwana 1 w’umukowa,cyaherukaga kugaragara muri Uganda mu mwaka wa 2007 no mu wa 2000 ubwo cyahitanye abantu 224, barimo n’ abaganga n’ abandi bakozi bashinzwe ibijyanye n’ ubuzima.
Claire u
Umuseke.com
1 Comment
iyi ndwara irahabya!ndibuka icyaduka bavugaga ko uyanduye ava amaraso umubiri wose!nibwo twavugaga tuti yaba na sida!
Comments are closed.