Digiqole ad

Eagles of Death Metal baragaruka gucurangira i Paris

 Eagles of Death Metal baragaruka gucurangira i Paris

Bamwe mu bagize itsinda Eagles of Death Metal

Bamwe bibaza ko ari ubusazi gusa bo bakavuga ko ari inshingano ikomeye bagomba gukora. Iyi group ya muzika y’Abanyamerika kuri uyu wa kabiri iracurangira i Paris, ni nyuma y’ibitero byahitanye abantu 89 aho bariho bacurangira ahitwa Bataclan muri Paris.

Bamwe mu bagize itsinda Eagles of Death Metal
Bamwe mu bagize itsinda Eagles of Death Metal

Eagles of Death Metal ubwo yariho icuranga tariki 13 Ugushyingo 2015 abiyahuzi binjiye munzu mberabyombi barasagura abantu batarobanuye, usibye aha bishe abantu 89 mu mujyi ahandi bateye naho bishe benshi bose hamwe bagera ku 130, ubwicanyi burenze ubundi mu mateka ya vuba y’Ubufaransa.

Jesse Hughes umuririmbyi w’ibanze muri iri tsinda rya Eagles of Death Metal kuri televiziyo ya iTELE n’amarira menshi abajijwe ku bijyanye no kugabanya intwaro mu bantu mu Bufaransa yasubizanyije umujinya mwinshi.

Ati “Iyo Politiki yanyu yo kugabanya intwaro mu bantu hari umuntu n’umwe yabujije gupfa i Bataclan? Niba hari uwasubiza yego ndifuza kumwumva, kuko ndibaza ko ntawe. Ababikoze gusa ni bagabo b’intwari batinyutse guhangana n’urupfu bakoresheje amaboko yabo.”

Mu Bufaransa hasanzwe itegeko rikomeye ribuza gutunga intwaro binyuranyije n’amategeko.

Uriya muririmbyi kuri ibi by’amategeko yagize ati “Nasanze igisubizo ari uko mu gihe cyose bidashobotse ko abantu bose nta n’umwe utunga imbunda, buri wese akwiye kuzigira. Kuko numva ntashaka kuzongera kubona nka biriya biba nanone.”

Umutwe wa Islamic State wigambye ibitero by’i Paris mu mezi atatu ashize.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish