Digiqole ad

EAC: Kenya, Uganda, n’u Rwanda inzitizi ku biga kaminuza zakuweho

Abanyeshyuri biga mu bihugu bya Kenya, u Rwanda na Uganda ntibazongera gufatwa nk’abanyamahanga nk’uko byari bisanzwe, buri wese azajya yishyura amafaranga y’ishuri kuri Kaminuza imwegereye kandi bazajya bishyura mu mafaranga y’igihugu barimo mu jyihe mbere bishyuraga mu madolari.

Abanyeshuri barangije kwiga muri Kenya
Abanyeshuri barangije kwiga muri Kenya

Amasezerano mashya yasinywe mu rwego rwo guhuza politiki y’uburezi muri ibi bihugu bitatu bihuriye mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC).

Mu myaka itanu ishize hari imbogamizi mu bijyanye no kumvika ku buryo umunyeshuri azajya yishyuramo amafaranga n’uburyo ashobora kuva kuri kaminuza iyi n’iyi yo muri kimwe muri ibi bihugu akajya kwiga ahandi.

Mbere abanyeshuri bigaga muri Kenya cyangwa Uganda bava mu Rwanda cyangwa abigaga mu Rwanda bava muri ibi bihugu bafatwaga nk’abanyamahanga bakishyura mu madevize, (Amadolari y’Amerika).

Amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu bitatu biri mu Muryango w’Afurika y’Ibirasirazuba ariko bifite ubushake bwo kwihutisha impinduka, aribyo Kenya, Uganda n’u Rwanda mu gihe ibindi bihugu biri mu muryango nka Tanzania n’Uburundi bitasinye.

Amasezerano yasinywe mu kwezi gushize mu nama yabereye Kampala nk’uko biri ku rubuga rwa World University News, iyi nama ikaba yari yahuje abakuru b’ibihugu tariki ya 20 Gashyare mu rwego rwo guhuza uburezi mu bihugu bya EAC.

Guhuza amasomo

Gahunda yo guhuza uburezi igamije no guhuza amasomo atangwa muri za kaminuza kugira ngo umunyeshuri ushaka kwiga muri kimwe mu bihugu avuye mu kindi adahomba amasomo yari yaratangiye ahandi.

Uyu mushinga wagiye ugira inzitizi aho buri gihugu cyangaga gutakaza amasomo cyagenwe ngo guhuze uburezi n’uko umuryango wa EAC ubishaka.

Indi nzitizi ni iy’uko muri buri gihugu imyaka umuntu yiga ngo abone impamyabumenyi mu mwuga runaka itangana.

Gusa kuba ibihugu byose uko ari bitanu byarabashije kwemeza raporo ikubiyemo ibijyanye no guhuza uburezi, ibi hakaba harimo ibyo gushyiraho akanama gahuriweho kita kuri kaminuza zose zo muri EAC, (Inter-University Council for East Africa, IUCEA) byerekano ko impinduka mu burezi ziri hafi.

Prof. Nkunya Mayunga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IUCEA yagize ati “Ibiganiro byari bigoye cyane ku buryo bwo guhuza amasomo. Abenshi mu bihugu bya EAC bibazaga ko guhuza uburezi bivuga ko tugomba kugira amasomo asa mu karere kose.”

Yongeraho ati “Nta muntu wakwemera ibyo. Uburezi ni ikintu kigengwa n’itegeko nshinga rya buri gihugu.”

Ibihugu byo muri EAC byihaye intego ko mu 2015 abanyeshuri baza bashobora kuva muri kaminuza imwe bajya kwiga mu yindi nta kibazo kibayeho. Ikindi ni uburyo abihugu byo muri EAC byihaye intego yo guhuza igihe kingana cyo kwiga amasomo asa.

Urugero rufatika muri ibintu by’ubwubatsi (engineering degree) muri Kenya byigwa imyaka itanu mu gihe muri Uganda byigwa imyaka itatu. Ibijyanye n’Ubuvuzi (medical degree) muri Kaminuza ya Kenya byigwa imyaka itanu, mu gihe muri Tanzania na Uganda imyaka iri munsi.

Abakuru b’ibihugu biyemeje gutanga amafaranga akenewe ngo ibyo bumvikanye mu guhuza uburezi bigerweho. Ikindi ibihugu byiyemeje ni uko Kaminuza ‘Carnegie Mellon University’ ikorera i Kigali kuva mu 2012 izafatwa nk’ikigo cy’akarere mu gutanga ubumenyi mu ikoranabuhanga ICT.

 ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ibyo bintu ko ari byiza cyane! noneho nuburezi bugiye guhendukamo gato kandi umuntu azajya aba agiz amahirwe yo kwiga aho ashaka ku giciro kimwe.

  • ikigaragara nuko EAC iri kugenda ireussissa cyane, ibyo yagiye itagenya gukora biri kujyenda bijya imbere ntanzitizi, ndizerako ubu kwiga muri university of dar es salaam ndetse na kenyatta university, ibi nibyo kwishumirwa cyane, haragahora abayobozi bibihugu bigize EAC cyane cyane muzehe wacu President Paul kagame

Comments are closed.

en_USEnglish
en_USEnglish