EAC e-passports izatangira gukoreshwa umwaka utaha
Kuva mu ntangiro za 2017 nibwo impushya zambukiranya imipaka zihuriweho n’ibihugu bibarizwa muri East African Community (EAC) e-passports zizasimbura izindi zose zakoreshwaga mu bihugu bigize uyu muryango nk’uko byatangajwe na minisitiri wa Uganda ushinzwe ibikorwa bya EAC.
Shem Bageine, yavuze ko umwanzuro wo gusimbura passports z’ibihugu wagezweho n’abakuru b’ibihugu bigize umuryango mu nama yabaye muri Werurwe, Arusha muri Tanzania.
Muri iyi nama Sudani y’Epfo yakiriwe nk’umunyamuryango mushya wa gatandatu usanga Uganda, Kenya, Tanzania, Burundi n’u Rwanda.
Muri iyi weekend Minisitiri Bageine yabwiye Daily Monitor ko izi passports nshya zizasimbura passport ya EAC yari isanzwe ndetse n’izo mu bihugu.
Minisitiri Bageine avuga ko biteganyijwe ko izi passports zizatangira gutangwa muri Mutarama 2017 kugera mu kwezi k’ Ukuboza 2018. Bisobanuye ko nyuma yaho umuntu wese uzajya ukora ingendo hanze ya EAC azajya akoresha iyo passport.
e-passport kuri Bageine, ngo izajya ikora nk’ikimenyetso cyo kwishyira hamwe kw’abaturage ba East Africa mbere y’uko ibi bihugu bizajya bikoresha ururimi rumwe rw’Igiswahili ndetse bikanakoresha ifaranga rimwe.
Bageine ati”Uru ruhushya rwambukiranya imipaka ruzakomeza kwihuza kuko abaturage bazatangira gutekereza nk’abanya East Africa.”
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW