Dusingizimana agiye i London gushaka andi maFrw ya stade ya Cricket mu Rwanda
Eric Dusingizimana umunyarwanda uzasohoka mu gitabo cya Guiness World Records, ubu agiye kwerekeza mu Bwongereza mu gikorwa cyo gukusanya inkunga y’amafaranga azongerwa ku 700 000USD amaze kuboneka ngo hubakwe stade y’umukino wa Cricket mu Rwanda. Uru rugendo azarufashwamo na Legend, ikinyobwa cya BRALIRWA.
Eric Dusingizimana izina rye rizasohoka mu gitabo cya Guinness World of Records mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka nk’uwaciye agahigo ku isi ko kumara amasaha 51 akubita udupira twa Cricket, umuhigo yesheje mu kwezi gushize.
Eric Dusingizimana n’umushinga ayobora ‘Rwanda Cricket Stadium Foundation’, bamaze gukusanya ibihumbi 700 by’ama-Pound yo kubaka Stade y’umukino wa Cricket ifite agaciro ka £ 1,2m izubakwa mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Gahanga.
Uyu musore w’imyaka 29 winjiye muri ‘Guinness world records’ nyuma yo kumara amasaha menshi 51, akubita agapira ka Cricket (batting), agiye muri ‘fund raising’ izahuza ibihangange mu mukino wa Cricket ku isi, mu rwego rwo gukomeza gukusanya inkunga izakoreshwa hubakwa iyi stade.
Iyi ‘Fund raising’ izabera kuri stade yatangirijweho umukino wa Cricket ku isi, ‘Lord’s Cricket Ground’ bita ‘Home of the Game’ iri mu gace ka St John’s Wood i Londres.
Dusingizimana arahaguruka kuri uyu wa gatatu nimugoroba ajye kwitabira iki gikorwa kizaba kuwa gatanu nimugoroba, nyuma hazanabere imikino ya gicuti.
Mu bihangange byatumiwe muri iyi ‘fund raising dinner’ harimo; OBE Michael Paul Vaughan wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’ubwongereza ya Cricket, akanaba umukinnyi wa mbere ku isi muri Cricket 2003, Sir Garfield Sobers wakiniye ikipe y’igihugu y’ubuhinde hagati ya 1954 na 1974, Alan Donald wabaye kapiteni wa South Africa hagati ya 1992 na 2002, niwe wahembwe nk’umu- bowler wa mbere ku isi 1998, na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza mu bakobwa, Heather Knight.
Dusingizimana yabwiye abanyamakuru ko ari inzozi ze zibaye impamo:
“Mu myaka 10 ishize, nahoraga ndota kugera kuri iriya stade iri i London, ‘Home of the Game’, none si ukuhagera gusa, nzanahakinira imikino ya gicuti.
Mfite ikizere ko amafaranga twaburaga ngo imirimo yo kubaka izarangire neza, tuzayabona muri biriya birori bizampuza n’ibihangange mu mukino wacu, benshi muri bo nahoze nifuza kuzabona amaso ku maso, none ubu ngiye no kuganira nabo. Ni ibitangaza kuri njye.
Ni ibintu byiza ku mukino wacu muri rusange kuko ntabwo tuzakomeza gufatwa nk’abakina umukino udafite icyo umaze, ni n’ibintu byiza ku gihugu cyanjye muri rusange kuko tuzubaka igikorwa remezo kizafasha n’abazavuka nyuma yacu.” – Eric Dusingizimana.
Urugendo rwe ararufashwamo muri byose n’uruganda rwa BRALIRWA ibinyujije mu kinyobwa cyayo gisembuye Legend.
Stade bateganya kubaka mu Rwanda izaba ishobora kwakira ibihumbi 10 bicaye neza, imirimo yo kuyubaka yaratangiye kuko bamaze gusiza. Biteganyijwe ko izafungurwa ku mugaragaro muri Werurwe 2017.
Photos © Evode MUGUNGA/Umuseke
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
4 Comments
Congratulations Eric! Komereza ahooo!
Robert congs nawe ndabona warabaye umuyobozi mwiza.ndizera ko utakivugisha ikigande???hahahah…..ubu ni kinya english
Uyu mugabo rwose ibi bintu abifitemo ubushake may his dreams come true.iyaba twese twabaga passionate mubyo dukora nka Eric,vision 2020 yaba 16
Congratutions mugz Eric!! Don’t worry about it. Keep in Imana nayo ikueimber wangu. I wish u a good trip
Comments are closed.