Digiqole ad

PGGSS4: Dream Boys, Jay Polly na Bruce Melody nibo basigaye

Nyuma yo kuzenguruka bakora ibitaramo hirya no hino mu gihugu baririmbira abakunzi babo, abahanzi 10 bahataniraga igihembo cya Primus Guma Guma Super Star ku ncuro ya Kane, Dream Boys, Jay Polly na Bruce Melody nibo bamaze gutoranywa nk’abakomeje urugendo rwo guzahatanira iki gihembo.

Bose

Akanama nkemurampaka kagizwe na Aimable Twahirwa, umuhanzi w’injyana ya Reggae akaba n’umushyushyabirori (MC) Lion Imanzi n’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza imana Tonzi batanga amanota bakurikije imyitwarire yabo ku rubyiniro, ubuhanga mu miririmbire, uburyo umuhanzi akunzwe n’ibindi bitandukanye. Abahanzi ariko banahabwa amahirwe n’uko batowe n’abaturage babinyujije kuri Telefone.

Abahanzi Jay Polly bigaragara ko anakunzwe cyane ndetse akimara yatangaje ko ataje muri iri rushanwa aje guhatanira kuba uwa kabiri cyangwa uwa gatatu ahubwo aje kugitwara, Dream Boys na Bruce Melody nibo bahawe amahirwe yo guhatana kugeza ku munsi wa nyuma ari naho hazavamo umuhanzi uzegukana PGGSS4.

Abahanzi basigaye barimo Jules Sentore, Amag the Black, Christopher, Teta Diana, Active, Young Grace na Eric Senderi International Hit nabo barakomeza mu irushanwa ariko basa n’abahatanira kutaba abanyuma no kuryoshya irushanwa n’ubwo nabo ngo bazahabwa ibihembo.

Mu magambo yagiye avugwa na bamwe mu bahanzi bavuyemo, ayakoze ku mitima ya benshi harimo nka Senderi wavuze ko n’ubwo avuyemo yizeye kuzaritwara umwaka utaha kandi agashimira uruganda rw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ‘Bralirwa’ na “East African Promoters” bategura iri rushanwa kuko ngo aribo bamukuye ahantu kure yari ari bamugeza aho ari ubu.

Umwe mu bagize itsinda Active witwa Derek we ntiyatinye no kuvuga ko kuba yambaye neza abikesha kuba yaratoranyijwe mu bahanzi bahatanira PGGSS4.

Naho umuhanzi Jules Sentore na Amag the Black bo bagaragaje cyane gutsimbarara ku njyana bakora ndetse bemeza ko bagiye gukomeza ibikorwa byo kuzizamura, by’umwihariko ariko Amag anasaba Jay Polly bahuriye ku njyana ya Hip Hop gukomeza ndetse akazanagitwara.

Muri rusange hafi ya bose bashimiye cyane itsinda ry’abacuranzi bakorana n’aba bahanzi mu bitaramo bagenda bakora hirya no hino bya Live kubera ko ngo rikomeje kubafasha kuzamura imiririmbire yabo ya Live, bamwe muri bo bemeza ko bari babifiteho ubumenyi buke.

Iri rushanwa rizasoza mu mpera z’ukwezi gutaha kwa Kanama, ubwo umuhanzi uzaba warushije abandi azahabwa ibihembo bifite agaciro k’amafaranga akabakaba Miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • congs to Jay,Melody and dream boys this is the real jugment

  • Magorwa oyeeeee! lyk u Dream B!!! Big up!!

  • jules sentore yihangane gusa amanota yo kwambara yo urayafite.

Comments are closed.

en_USEnglish