Digiqole ad

DRC: UN yahaye M23 amasaha 48 ngo ishyire intwaro hasi

Abarwanyi ba M23 bahawe amasaha 48 ngo babe bashyize intwaro hasi bitakorwa hakitabazwa izindi ngufu z’ingabo 3000 zoherejwe kubungabunga amahoro muri Congo zishobora guhita zifashishwa mu guhangana n’izi nyeshyamba.

Ingabo z'umuryango w'abibumbye ziteguye gukoresha ingufu aho bizaba ngombwa

Ingabo z’umuryango w’abibumbye ziteguye gukoresha ingufu aho bizaba ngombwa

Izi ngabo zikaba zishobora gukoresha ingufu za gisirikare mu guhangana n’izi nyeshyamba zimaze iminsi zihanganye n’ingabo za FARDC.

Ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri muri DR Congo ziri mu mujyi wa Goma ndetse no mu bindi bice bikikije umujyi wa Goma ngo ziteguye gutangira urugamba rwo guhashya imitwe yose yitwaje intwaro muri Congo.

Abakurikiranira ibintu hafi ariko bavuga ko ikimeze nk’intego yabo ari uguhangana na M23 gusa.

MONUSCO itangaza ko “umuntu uzagaragara abangamira umuturage Monusco igomba kumwambura intwaro ndetse aho bizaba ngombwa hifashishwe ingufu za Gisirikare bigendanye n’inshingano zabazanye.

Ingabo 3000 zoherejwe mu butumwa budasanzwe bwo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro muri Congo ubu zaba ngo zimaze kuhagera zose zitegereje ibikoresho bimwe na bimwe n’amabwiriza ngo zitangire imirwano.

Nubwo ubu hoherejwe ibihumbi bitatu by’ingabo (Force Intervention Brigade) zihasanze izindi ibihumbi 17 zihamaze igihe zaje gucungira abaturage umutekano, nyamara abagera ku 90 000 b’abanyecongo bamaze guhungira mu bihugu bituranyi cyane cyane Uganda n’u Rwanda.

Mu cyumweru gishize, Inama yaguye y’Umuryango w’Abibumbye yize gusa ku kibazo cya Congo, mu byagarutsweho ni uko izi ngabo zidasanzwe z’abatanzania, Africa y’Epfo na Malawi ngo zigomba guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Congo maze urwicyekwe rukavanwaho.

Abantu ntibasiba gusiga ingo zabo bahunga iri isibaniro ry'imirwano

Abacongomani ntibasiba guhunga nubwo hari ibihumbi by’ingabo

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish