Digiqole ad

DRC: UN yahaye M23 amasaha 48 ngo ishyire intwaro hasi

Abarwanyi ba M23 bahawe amasaha 48 ngo babe bashyize intwaro hasi bitakorwa hakitabazwa izindi ngufu z’ingabo 3000 zoherejwe kubungabunga amahoro muri Congo zishobora guhita zifashishwa mu guhangana n’izi nyeshyamba.

Ingabo z'umuryango w'abibumbye ziteguye gukoresha ingufu aho bizaba ngombwa
Ingabo z’umuryango w’abibumbye ziteguye gukoresha ingufu aho bizaba ngombwa

Izi ngabo zikaba zishobora gukoresha ingufu za gisirikare mu guhangana n’izi nyeshyamba zimaze iminsi zihanganye n’ingabo za FARDC.

Ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri muri DR Congo ziri mu mujyi wa Goma ndetse no mu bindi bice bikikije umujyi wa Goma ngo ziteguye gutangira urugamba rwo guhashya imitwe yose yitwaje intwaro muri Congo.

Abakurikiranira ibintu hafi ariko bavuga ko ikimeze nk’intego yabo ari uguhangana na M23 gusa.

MONUSCO itangaza ko “umuntu uzagaragara abangamira umuturage Monusco igomba kumwambura intwaro ndetse aho bizaba ngombwa hifashishwe ingufu za Gisirikare bigendanye n’inshingano zabazanye.

Ingabo 3000 zoherejwe mu butumwa budasanzwe bwo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro muri Congo ubu zaba ngo zimaze kuhagera zose zitegereje ibikoresho bimwe na bimwe n’amabwiriza ngo zitangire imirwano.

Nubwo ubu hoherejwe ibihumbi bitatu by’ingabo (Force Intervention Brigade) zihasanze izindi ibihumbi 17 zihamaze igihe zaje gucungira abaturage umutekano, nyamara abagera ku 90 000 b’abanyecongo bamaze guhungira mu bihugu bituranyi cyane cyane Uganda n’u Rwanda.

Mu cyumweru gishize, Inama yaguye y’Umuryango w’Abibumbye yize gusa ku kibazo cya Congo, mu byagarutsweho ni uko izi ngabo zidasanzwe z’abatanzania, Africa y’Epfo na Malawi ngo zigomba guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Congo maze urwicyekwe rukavanwaho.

Abantu ntibasiba gusiga ingo zabo bahunga iri isibaniro ry'imirwano
Abacongomani ntibasiba guhunga nubwo hari ibihumbi by’ingabo

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • IRIYA HENE SE DISI, NDIBO NAYIBAGA NKIRIRA KA ZINGARO!!!

  • Courage nababwira iki! Ukuri kuratinda ariko ntiguhera. 20,000 by’ingabo????????? DRC yakabaye intangarugero ku mahoro n’umutekano arikoooooo???? Ubwinshi bw’ingabo siyo mahoro ahubwo nibyo byago bya Congo!! Ntimuzabyibonera se!!!!

    • ukuhe kuri ushatse kuvuga?

      • UKURI YASHATSE KUVUGA UTIRENGAGIJE NTAKO UBONA? NIBA UTAKUBONA IBAZE NIBA HARI UMUSARURO WAGARAGAJWE N’INGABO ZIHAMAZE IGIHE BAGAFATA GOMA BAHARI ABATURAGE BAGAHUNGA BAHARI!ICYO BAKOZE NI IKIHE?NEMERANYWA NAWE KO AMAHORO ATARI INGABO NYINSHI, AMAHORO NI UKUVA KU IZIMA KWA CONGO IGAFATA KIMWE ABATURAGE BACYO.

  • erega ibyo bavuga byose bitonde kuko M23 nabo badasinziriye kandi nabo barakaze.bashakire umuti mu zindi nzira naho iyintambara byarabayobeye nugutesha abaturage umutwe gusa

  • ese monisco ko ivuga m23 ntivuge fdrl nyamara twaraziwe

    • Uba muri M23?

      • Urabishakira iki? wowe se waba uri muri munusco cg intervention brigade y’abatanzania? muzabona ishyano muribeshya sha?

        • Njyewe mba mu rwanda rwa gasabo. Ndabaza, uba muri M23? yego cyangwa oya?

          • n’abatera grenade bazitera bari mu Rwanda ariko!!!!! yes ndi muri m23 ku mutima mais sindimo physically. gusa abagiyemo physiquement bagomba kuba ari intwari kundusha.

          • icyo njye ntekereza, icyingenzi suko umwe yaba ari he ahubwo congo nishake umuti wibibazo kurusha uko ishira imbere intambara.erega M23 sibicucu ntibabafatanye goma se,nonese monusco ntabaribahari,bashatse bakwitonda bagakomeza ibiganiro kuko ariho mbona umuti wibi bibazo wavugutirwa.

    • Haba se hari umutwe witwaje intwaro bemereye kuzigumana? Ngirango barifuza ko imitwe yose yitwaje intwaro irimo na M23 bazishyikiriza MONUSCO cg bakarwanywa. Nibazibambure bose amahoro ahinde.

      • urahari da,FDLR yagiranye amasezerano MONUSCO,KABILA,KIKWETE na ZUMA yo kurwanya M23 nawe ngo bazibambure bose,ayi nya komera ahubwo

  • Ahaaaaaa!ibyakongo njyesimbizi kuko ndabona bigiyekuba nkibyo muri Irac NYAGASANI NI we uzabikemura nukubatwerera amasengesho naho ubundi MObotu aracyakiyoboye kabila ni vice president wa Mobutu

  • après moi le deluge!!!!!!

  • Ariko ko numva hari INYESHYA muri congo hose, kuki MUNISCO bayishyize ku mupaka w’URANDA gusa? Njye mbona itazashobora kugarura amahoro muri congo !! Ahaaa !! reka nikomereze akazi kanye.

  • Ariko ko numva hari INYESHYAMBA muri congo hose, kuki MUNISCO bayishyize ku mupaka w’URWANDA gusa? Njye mbona itazashobora kugarura amahoro muri congo !! Ahaaa !! reka nikomereze akazi kanye.

  • Akimbwa karahiye!!

  • Abavuga nimuvuge, n’abashyira mubikorwa songa mbere, kuko ibyo byose bigomba kubaho, gusa nagira nti: Talkative nkeya, but so much practice!!

  • Amahanga reka yivanire imali muri Congo ko Kabiri yayibahaye se.Naho ibyo kurangiza intambara no kugarura amahoro byo ntibiri hafi.

  • Amahanga reka yivanire imali muri Congo ko Kabiri yayibahaye se.Naho ibyo kurangiza intambara no kugarura amahoro byo ntibiri hafi.Congo ibanye amahora ntibabona uko bayisahura (abaturage nibihanga kuko aho inzovu zirwaniye hapfa ubwatsi.

  • Uwabaza impanvu M23 ariyo bibasira gusa????????ntayindi mitwe yitwaje intwaro ibyo????nka FDRL???

    • Answer ni simple. Nuk’amahanga yose yamaze kumeny’ukur’aho guhishye. Ntibizagutangaz’ejo nuhumuk’ ugasanga realit’ aruko ab’uzi nkaba malayika aribo madayimoni mabi kurushy’ayandi yose. uw’uwuzi nkumukiza usange muri realite ariwe wakumariy’abantu. Ukuri kuri mukwigaragaza.lol

      • Meaning what careless? dusobanurire icyo ushatse kuvuga hano twese nkabakiriye bumuseke tucyumve. Ntabwo tuzi ibyo utekereza ngo twivumburire nshuti. Gusa njye ikinteye impungenge ni kimwe, ubu havutse undi mutwe mu majyaruguru waba ufashwa na Centre Afrika?

  • NIBYIZA GUTANGA IBITECYEREZO,GUSA ABANYAFURIKA MUKWIYE KUBONA KO NATWE DUKWIYE AMAHORO,SINZI NIBA HARI UMUNTU WUNGUKIYE MU NTAMBARA KURUSHA IZINDI NZIRA ZIRIMO IMISHYIKIRANO,KUMENYA K’UMUNTU AFITE AGAKICIRO AVUKANA.Ikindi jye mbona imitecyereze idashingiye ku kunda igihugu ku nyafurika benshi,icyaba kiyitera cyose nta wundi musaruro izaduha, uretse ibyo murimo kubona mu bihugu byinshi by’Africa

  • Uyu munsi ni wowe ejo ni njyewe. Utagira impuhwe ntazatinda guhanwa. Kwikunda ni bibi ahubwo twakagombye gushira mu gaciro(ndavuga logic). Abamaze kwicwa barahagije, bake dusigaranye twakagombye gutuza tukanyurwa na bike dufite.

  • Ibyo nibyo ariko Inda nini burya yakwiye muri bose !!!!! IMANA IZI BYOSE mureke kwigira nyoni nyinshi. Ufite ubwenge namenye icyo yakora agikore(cyiza kdi cyafasha benshi gukizwa).

  • KO NUNVA SE BAKANGA M23 NKABAKANGA UMWANA

  • duniya nizunguruka

  • mana tabara abavuga ikinyarwanda,kuko barashize,M23 AKAZI KABAJYANYE NTIKARARANGIRA COURAGE.

  • Imana izabarengera kuko ntawuyirusha imbaraga

Comments are closed.

en_USEnglish