Digiqole ad

DRC-Monusco ku gitutu cyo kwambura intwaro abarwanyi cyangwa ikirukanwa

Impuzamiryango y’amashyirahamwe ategamiye kuri leta muri Kivu y’Amajyaruguru yasabye ingabo za Monusco (Mission de l’ONU pour la stabilisation du Congo), gukora ibishoboka zikambura intwaro imitwe y’inyeshyamba zo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa bitarenze kuwa kane tariki ya 8 Kanama bitaba ibyo zikirukanwa.

Gen. Santos Cruz uyobora ingabo za Monusco (Photo Internet)

Gen. Santos Cruz uyobora ingabo za Monusco (Photo Internet)

Omar Kavota umuvugizi w’impuzamiryango yagize ati “Turarambiwe! Niba Monusco nta cyo ikoze igomba kuzinga utwayo ikava muri Kivu.”

Mu minsi ishize ingabo za ONU muri Congo zari zashyizeho akarere katemerewe kurangwamo imitwe yitwaje intwaro. Ako gace kiswe “Zone de Securité”, kagombaga kuva mu mujyi wa Goma kakagera mu gace ka Saké.

Imiryango ya sosiyeti sivile ariko yo ntibikozwa ikavuga ko Monusco igomba kurenga agace yashyizeho ikagera mu tundi duce tubarizwamo abarwanyi twa Rutshuru na Nyiragongo ubu turi mu maboko ya M23.

Omar Kavota asabanura ko agace kashyizweho na Monusco nta barwanyi bakabarizwamo, kandi avuga ko abaturage bababajwe n’uko ingabo “Brigade d’Intervention” zigizwe ahanini n’Abatanzaniya, Malawi na Afurika y’Epfo badakora icyabajyanye muri Congo.

Igihe ntarengwa cyahawe Monusco ni ukugeza kuwa kane zikaba zatangiye kwambura intwaro imitwe izitwaje.

Mu gihe hazaba nta gikozwe ingabo za Monusco zizahura n’imyigaragambyo y’abaturage. Dore ko izi ngabo za Monusco nazo ku gihe ntarengwa zari zahaye imitwe yitwaje intwaro ngo izitange cyizaba kirenzeho icyumweru.

Umuvugizi wa Sosiyeti sivile muri Kivu y’Amajyaruguru ati “Turategura ibikorwa byo guhangana gukomeye muri Goma no mu mijyi ya Kivu y’Amajyaruguru niba Monusco nta cyo ikoze mu kwaka intwaro inyeshyamba kuri uyu wa kane.”

Urwango hagati y’abaturage ku ngabo za Monusco, rugenda rwiyongera bitewe n’uko idakora akazi kayijyanye muri Congo.

Kubwa Axel Queval umuvugizi w’ingabo za Monusco by’agateganyo agira ati “Agace k’umutekano kashyizweho hagati ya Goma na Sake ni intambwe ya mbere.”

Ubu butumwa ntibwanyuze abaturage bashinja Monusco kutagira icyo ikora muri Congo.

Umwe mu banyamakuru b’i Goma Gaïus Vagheni Kowene yanditse ati “Abantu ntibibaza impamvu ingabo za ONU zishyiraho akarere k’umutekano ahantu hagenzurwa na Leta, aho kujya mu turere turimo inyeshyamba aho abaturage barengana.”

Umubano mubi hagati y’abaturage ba Kongo n’ingabo za ONU wigaragaje cyane ku itariki ya 2 Kanama ubwo imodoka y’izo ngabo yaterwaga amabuye ahitwa Birere.

Omar Kavota asanga ibikorwa by’abaturage bifite ishingiro ati “Iki gikorwa ntitugishyigikiye, ariko turabyumva kuko byerekana agahinda k’abaturage ku kuba Monusco ntacyo ikora.”

Source: Jeuneafrique

HATANGIMANA Ange Eric

UM– USEKE.RW

en_USEnglish