Digiqole ad

DRC: M23 ngo iratera Goma niba Leta idasubiye mu biganiro

Abarwanyi bagize umutwe wa M23 barwanya ubutegetsi bwa Perezida Kabila Joseph, kuri uyu wa gatandatu batangaje ko Leta ya Congo nitindiganya gushyira mu bikorwa imyanzuro yavuye mu nama y’abakuru b’ibihugu i Nairobi, zigaba igitero ku mujyi wa Goma.

Inyeshyamba za M23 (Photo Internet)

Inyeshyamba za M23 (Photo Internet)

Bertrand Bisimwa umuyobozi wa M23 yagize ati “Niba Leta itubahirije imyanzuro yatangajwe mu nama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere, biraduha uburenganzira bwo kwisuganya tukongera kwigarurira umujyi wa Goma.”

Inama idasanzwe yiga ku mutekano wo mu karere cyane mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa yabaye ku ya 24 Ugushyingo 2012, mu mujyi wa Nairobi muri Kenya isaba Leta ya Congo gushyikirana n’umutwe wa M23.

Ibiganiro hagati y’impande zombi bibera i Kampala muri Uganda ariko byarogowe n’iyubura ry’imirwano mu minsi ishize aho buri ruhande rushinja urundi gushotorana.

Mu itangazo ryasohowe na M23 rigasinywaho na Bisimwa Bertrand Perezida wabo, ryavuze ko niba ntacyo Leta ya Kabilaikoze mu kubahiriza inzira z’amahoro, aba barwanyi biteguye gusubira gutera umujyi wa Goma bakawufata.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish