Digiqole ad

DRC: FDLR yishe abasirikare 3 n’umuturage umwe i Buganza

Abasirikare batatu b’ingabo za FARDC za Leta ya Congo Kinshasa ndetse n’umusivili umwe nibo baguye mu gico cyatezwe n’inyeshyamba za FDLR ku cyumweru tariki 25 Werurwe ahitwa Buganza mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.

Inyeshamba za FDLR/photo radiookapi.net
Inyeshamba za FDLR/photo radiookapi.net

Nkuko byatangajwe n’abatuye i Buganza, ku cyumweru saa saba z’amanywa ku isaha yaho, ingabo za FARDC za regiment ya 805 zari zije guhiga inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda muri ako gace ka Rucuru, nyamara ngo ingabo za FDLR zibimenya kare ziva muri Buganza, maze zibagabaho igico zibatunguye mu gihe FARDC bari mu nzira kuri za moto  baza guhiga FDLR.

Abasirikare batatu ba FARDC ndetse n’umwe mu ba motari (motard) baari babatwaye bishwe ako kanya n’amasasu ya FDLR, abandi basirikare babiri barakomerekejwe bikomeye.

Uyu mubare w’abishwe n’abakomerekejwe wemejwe n’umuvugizi wa operation Amani Leo, colonel Sylvain Ekenge. Ko koko abasirikare batatu ba Regiment ya 805 bishwe na FDLR.

Col Ekenge yemeje kandi ko kuwa mbere tariki 26, ingabo za FDLR zateye abaturage mu gace ka Butabi ahagana saa kumi za mugitondo bagashimita inka z’abaturage, ku bw’amahirwe ngo nta muturage wahasize ubuzima.

Col Ekenge yasobanuye ariko ko ingabo za DRC ziri muri Operation Amani Leo, zikomeje ibikorwa byo guhiga inyeshyamba za FDLR aho ziri hose mu mashyamba y’uburasirazuba bwa DRCongo.

Inyeshyamba za FDLR zikaba zimwe zigenda zishyira intwaro hasi zigataha mu Rwanda, aho zakirirwa mu kigo cya Mutobo. Bamwe mu bakuru muri uyu mutwe bashinjwa kugira uruhare mu mahano ya Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994

Source:Radiookapi

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ukeretse guteza umutekano muke mukarere ntakindi bashobora kujyeraho .bajyenzibabo nibabakangurire gutaha murwanda ni amahoro

  • Ako ni agashya mba ndoga Kanimba!Ingabo za CONGO zajyiye guhiga FDRL ziri kuri Moto?

  • nigisembo kandi mbiteyisoni amba sirikare, kurasirwa kuma moto mbagiye muri operasion polesana.

  • War is a deception. Ninde wahamya ko ari FDLR iri gukora ibi? ninde utazi ko ingabo za Congo zifasha FDLR? My theory: hari uri gushaka guteranya ingabo za Congo ngo zibone kurwanya FDLR kuko ubundi ubona ntacyo bizibwiye. Ex:Iyo ushaka guteranya abarabu cg aba islam n’igihugu cy’igihangange(nka USA), ukora icyo bita false flag war , hanyuma bigasa n’aho ari abarabu(aba islam) babikoze, hanyuma rugahana inkoyoyo wigaramiye.(911,Oklahoma bombings….).

  • ingabo za Leta kuri moto !!!

  • Ingabo ku mamoto?cyakora ndumiwe kabisa?ubu se koko ibi ni ibiki?

  • aka gakoryo noneho ndakita ngo iki?
    Igihugu cyuzuye nka Congo?Ingabo zacyo zikagendera kuri moto zigiye muri operations?
    Aha jye ndatekereza ko kwaba ari ukuzibeshyera!
    Sinon congo ikwiye gutabarwa.

  • NTANGABO ZIRWANA ZATEZE ABAMOTAR NI AGASHYA

  • pole sana

  • Ntakuntu waja wuri operation ngo ujane moto noneho wanateze biratangaje.!!!

  • Ntabwo waja muri operation ngo ujane moto noneho wanateze!!!

Comments are closed.

en_USEnglish