Digiqole ad

DRC: FDLR yishe abantu 20 ishimuta abana 16

Mu mpera z’icyumweru gishize umutwe wa FDLR uvuga ko urwanya Leta ya Kigali wishe abaturage b’abacongomani 20 ukomeretsa abandi benshi ahitwa Erobe na Misau mu gace ka Ihana mu birometero 80 uvuye mu gace ka Walikalé muri Kivu y’amajyaruguru.

Inyeshyamba za FDLR ubwo zatemberaga mu ishyamba rya Pinga/photo internet
Inyeshyamba za FDLR ubwo zatemberaga mu ishyamba rya Pinga/photo internet

Umukuru w’agace ka Ihana, Mwami Seraphin Ngulu yabwiye Radio okapi dukesha iyi nkuru ko abarwanyi ba FDLR bariho bashakisha umukuru w’inyeshyamba za Maï-Maï Cheka ariko bamubura bakarasa abaturage mbere yo kubatwikira amazu.

Mwami Ngulu yavuze ko FDLR yashimuse kandi abana b’abahungu cumi na batandatu, abaturage benshi ngo bahise bahungira mu mashyamba ya Tuama na Kurira ari hafi aho.

Nyuma yo kumenya ibyabereye aho, Police n’ingabo za Congo babashije kuhagera nyuma y’umunsi umwe ngo barebe niba hari icyo bakora ku byahabaye.

Mu cyumweru gishize kandi imiryango itandukanye yahungiye mu mujyi wa Minova uhunga abarwanyi ba FDLR, nyuma y’uko imidugudu ya Ufamandu ya mbere n’iya kabiri itwikiwe n’izo nyeshyamba z’abanyarwanda.

Mu kwezi kwa gatanu, inyeshyamba za FDLR na Maï-Maï bahora bahanganye, gushyamirana kwabo kwapfiriyemo abasivili batari bake nkuko byemezwa na Radio Okapi.

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • reta ya congo nitabare abo bana bashimutwa bakajya kuba inyeshyamba kd bakeneye kwiga cg kuba iruhande rw’ababyeyi.

  • MANA TABARA DRC

  • Nubundi uhishirumurozi akakumaraho urubyaro.Rdc niyishakemo igisubizo isabe nabaterankunga.

  • ARIKO SE FDRL UBUNDI IFITE INTWARO ZIRENZE IZA CONGO.BURI MUNSI NGO FDRL UZI KO HABAYE NKO MURI SOMALIE RETA YA CONGO NIBA YUMVA BYARAYINANIYE NISABE NINKUNGA KUKO BIRAKABIJE.AHUBWO IYO UREBYE UBONA CONGO NTANGUFU NAYO IBIGIRAMO.REKA NDANGIZE NIHANGANISHA ABO BATURAGE N’ABO BAJYANIYE ABANA.

  • njye mbona fdrl irengana

  • mana yanjye fdrl yaduhaye amahoro koko! amaraso bamennye n’ubu ntibarahaga, Imana ibagenderere

Comments are closed.

en_USEnglish