Digiqole ad

Dr Niyitegeka washatse kuba Perezida w’u Rwanda uyu munsi yaburaniye i Nyanza

 Dr Niyitegeka washatse kuba Perezida w’u Rwanda uyu munsi yaburaniye i Nyanza

Ku rukiko rw’ibanze rwa Busasamana aho uyu muganga yaburaniye

*Dr Niyitegeka yabwiye Umucamanza ko uwamufunze atigeze ashishoza
*Avoka we ngo umukiliya we nafungurwe burundu kandi ngo nibiba ngombwa azaregera indishyi z’imyaka 8 amaze muri Gereza
*Umuyobozi wa Gereza avuga ko icyemezo gifunga Dr Niyitegeka cyubahirije amategeko kandi ko adashobora kunyuranya nacyo,…Yatse Indishyi zo gusiragizwa
*Uruhande rw’umuyobozi wa Gereza ruti “Hasigaye imyaka 7, Dr Niyitegeka narangize igihano.”

Amajyepfo – Dr Théoneste Niyitegeka wigeze gushaka kuba Umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2003 kuri uyu wa 23 Werurwe yabwiye Umucamanza w’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana i Nyanza yaregeye kuba afunzwe binyuranyije n’amategeko ko umuyobozi wa Gereza wamufuze yashyize mu bikorwa ibidahari bityo ko atashishoje ajya kumufunga, asaba uru rukiko gufata icyemezo kimufungura burundu.

Ku rukiko rw'ibanze rwa Busasamana aho uyu muganga yaburaniye
Ku rukiko rw’ibanze rwa Busasamana aho uyu muganga yaburaniye

Ni urubanza rubaye nyuma y’aho Umucamanza w’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye yiyamburiye ububasha kuri iki kirego akarwoherereza urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwamuburanishije kuri uyu wa kabiri akarubwira ko ibyo Umuyobozi wa Gereza ya Nyanza yagendeyeho amufunga bituzuye.

Dr Niyitegeka n’umwunganira mu mategeko bifashishije itegeko Nshinga rw’u Rwanda bavuga ko uyu muyobozi wa Gereza atashishoje ubwo yemeraga gufungura imiryango ya Gereza agafunga Dr Niyitegeka.

Uyu muganga umaze imyaka umunani muri Gereza, yabwiye Umucamanza ko icyemezo keretswe gereza ubwo yafungwaga atari icyemezo cy’urubanza ahubwo ari icyo kumufata no kumuta muri yombi ndetse ko kitari gihagije kugira ngo gishingirweho afungwe.

Dr Théoneste Niyitegeka n’Avoka we berekaga Umucamanza urupapuro rumwe rwagendeweho uyu mugabo atabwa muri yombi, bavuze ko kugira ngo Gereza yemere gucumbikira uyu mugabo hagomba kwerekanwa na kopi y’irangiza rubanza ndetse n’inyandiko igaragaza urubanza rwose.

Niyitegeka unenga umuyobozi wa gereza kumufunga atagendeye ku bisabwa, yagize ati “ Ntabwo yashishoje (avuga umuyobozi wa gereza) ngo arebe icyo itegeko rigena,…yashyize mu bikorwa ibidahari.”

Umuyobozi wa Gereza ya Nyanza, Iyaburunga Innocent (warezwe) avuga ko kuzanwa mu nkiko ari uguteshwa umwanya, yabwiye Umucamanza ko nta tegeko ryishwe kuko icyemezo cyagendeweho hafungwa uyu mugabo gisobanutse kuko kigaragaza igihe cyafatiwe, abagifashe, icyaha cyahamijwe ufunze, igihano yakatiwe ndetse kikaba kiriho imikono y’impande zombi na cachet.

Dr Niyitegeka n’Avako we bavugaga ko hatigeze habaho urubanza rwavuyemo imyanzuro ifunga Niyitegeka, bavuze ko ubwo bandikiraga Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG bayisaba dosiye ikubiyemo urubanza rwe rwaciwe n’Urukiko rwa Gacaca ya Nyamabuye yaboherereje udupapuro tubiri ibabwira ko ari two twabashije kuboneka.

Me Nkundiye John wifashishije ingingo ya 151 y’Itegeko Nshinga, yavuze ko urubanza rwose rwaciwe rugomba kugaragaza impamvu rwashingiweho kandi rukandikwa mu ngingo zarwo zose.

Me Nkundiye avuga ariko ko urubanza rwafunze umukiliya we rutubahirije ibigenwa n’iri tegeko kuko urwego (CNLG/ibitse imanza zose za Gacaca) rugomba kuba rubitse ibigaragaza ibi byose rwavuze ko rutabifite. Ati “Twe nta rubanza tuzi,…ntarwo twabonye uretse utu dupapuro gusa.”

Uyu munyamategeko yanifashishije itegeko rishyiraho urwego rushinzwe abafungwa n’abagororwa RCS, mu ngingo yaryo ya 25, yavuze ko kugira ngo Gereza yakire umugororwa ikwiye kubanza kwerekwa inyandiko y’urubanza ndetse ubuyobozi bw’iyo Gereza bugakurikirana niba dosiye y’uwo mugororwa yuzuye.

Dr Niyitegeka wavugaga ko umuyobozi wa gereza (uregwa muri uru rubanza) yari kubanza akerekwa impamvu ya nyayo imusabira gufungwa.

Ahindukiye areba Umuyobozi wa Gereza aho yari ahagaze, Dr Niyitegeka yagize ati “Yari kumbona akabanza agafata dosiye ati reka ndebe, yabona bituzuye akavuga ati musubizeyo umuntu wanyu muzamuzane byuzuye…Yagombye kuba yaransubijeyo…..n’ubu nansubizeyo.”

Imvugo yahurijeho n’Umwunganizi we, Me Nkundiye wavuze ko uwafunze umukiliya we atabanje gushishoza yagize ati “Imyaka umunani yose afunzwe binyuranyije n’amategeko ashobora no kuzabyakira indishyi bibaye ngombwa.”

Me Micombero wunganira uregwa (Umuyobozi wa gereza) yagaragaje ibintu bine bigaragaza umuntu ufatwa nk’ufunzwe binyuranyije n’amategeko birimo kuba umuntu afungiwe mu nzu itabigenewe, iyo igihe yakatiwe cyarenze, iyo icyemezo kimufunga kitagaragaza ingingo yashingiweho cyangwa afunzwe hatarafashwe icyemezo.

Uyu munyamategeko yavuze ko uretse guhombya umukiliya we, ubundi ububasha ahabwa n’itegeko ari ukuba Umuhesha w’Inkiko utari uw’umwuga kandi ko yashyize mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko rwa Gacaca nk’inshingano ze.

Ati “Ashobora kuba yararenganye (Dr Niyitegeka) simbizi ariko inshingangano z’umuyobozi wa gereza ni ukumufunga agategereza ko igihe cyakatiwe ufunze kirangira akamurekura.”

Ubushinjacyaha na bwo bwagarutse ku bintu bine bishobora gutuma umuntu afatwa nk’ufunze binyuranyije n’amategeko bwavuze ko Niyitegeka adafunze binyuranyije n’amategeko kuko icyemezo cyashingiweho afungwa kigaragaza ko azarangiza igihano kuwa 05 Gashyantare 2023.

Umushinjacyaha ati “Haracyabura imyaka irindwi kugira ngo asabe (Niyitegeka) ibyo asaba ubu.”

Abajijwe ijambo rye rya nyuma muri uru rubanza ruregwamo umuyobozi wa Gereza ya Nyanza, Me Nkundiye wunganira urega yagize ati “Icyo nsaba ni uko yafungurwa burundu, si ugufungurwa by’agateganyo.”

Iyaburunga Innocent (uregwa) wavugaga ko iki kirego kitari gikwiye, yasabye ko yazahabwa indishyi ya miliyoni zirenga ebyiei zirimo miliyoni n’igice z’ikurikiranarubanza n’ibihumbi 600 byishyuwe Avoka.

Ibintu urega yamaganiye kure avuga ko atishoboye kuko aburana afunze ndetse ko n’ikirego cye kitakirwa indishyi kuko kibarirwa mu birego byihutirwa.

Icyemezo kizasomwa kuwa kabiri, tariki ya 30 Werurwe 2016.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ibi bintu by’inzangano zishingiye kuri politiki byagombye kurangira. Kutemeranya na Politiki ya Leta ntibyagombye kuba impamvu yo guhimnirwa ibyaha no kwangorizwa imitungo. Ibi ni ugukabya. Dr. uyu namwumvaga ku maradiyo mpuzamahanga(VOA & BBC Gahuza)yamagana zimwe muri za gahunda za Leta. Ibi ngira ngo n’imiryango itrgamiye Kuri Leta kimwe na Societe civile n’amashyaka ndetse n’undi uwo ariwe wese yagombye kubikora atikanga guhimbirwa no kuremerwa ibyaha. Ibi kandi ni bimwe Amb. Samantha Power yavuze ejo jashize anenga politiki y’u Rwanda yo kutihanganira itangazamakuri riyinenga kimwe n’abatavuga rumwe na Leta.
    Abo bireba babivugaho iki?

    • @Mapata urasobanutse rwose babwire wenda bakapta mo gato mu nyandiko yawe.

    • Iyo unengq gusq utqbonq icyiza nabyo burya haba hari ikibazo! Ubibona ute wowe?

Comments are closed.

en_USEnglish