Digiqole ad

Dr Nima Sanandaji arakubwira uko waba umuherwe

Buri muntu wese ku isi yifuza kubaho neza no gukira. Ariko ikibazo gikunze kwibazwa na buri wese, ni uburyo umuntu yabigeraho. Umushakashatsi Dr Nima Sanandaji yaragaragaje ko kuba umuherwe n’ubwo bitoroshye ariko bishoboka.

Inzozi zo mu buto zirashoboka mu gihe ufite intego
Inzozi zo mu buto zirashoboka mu gihe ufite intego

Dr Nima Sanandaji mu bushakashatsi bwe, akaba yarifashishije ubuhamya bw’ abantu bagera ku gihumbi babaye abaherwe, aho ubu bafite inganda zikomeye nka Richard Branson ufite uruganda rwita Virgin, ndetse na Larry Page na Sergey Brin ba nyiri kompanyi ya Google.

Dr Nima Sanandaji yasanzemo inama zishobora gufasha umuntu kuba umuherwe, n’ubwo inzira iba itoroshye.

Dr Nima ku nama ya mbere aragira ati:’’ Ntabwo ushobora kwitsamura ngo uhite uba umukire, kwikorera biravuna kandi bisaba gutinyuka ugafata icyemezo, kuko guhomba nabyo biba bishoboka. Niyo mpamvu umuntu agomba gutangira buhoro bohoro yitonze, adahubutse kuko n’amahirwe yo kunguka nayo aba ahari’’.

Ku nama ya kabiri Dr Nima avuga ko guhitamo ahantu heza ho gukorera nabyo byagira ingaruka nziza ku mushinga wawe, kuko ugomba guhitamo ahantu bakunze gukenera ibyo uzaba ubaha, kugirango bibagereho vuba bitagoranye baza kubishaka.

Dr Nima ku nama ye ya gatatu avuga ko ubumenyi bufite ireme nabwo ari inkingi ikomeye yo kuba umuntu yaba umuherwe.

Aragira ati: “Ireme ry’ubumenyi uwitwa Larry page na Sergey Brin bakuye muri kaminuza mu gashami k’ibijyanye n’ubushakashatsi kuri interineti, nibyo byatumye babasha gutekereza ku ruganda rwa Google ubu rukaba ruhagaze neza, rwabagize abaherwe ku rwego rw’isi, nyuma y’igihe gito ari abanyeshuri muri Kaminuza’’.

Mu yindi nama kandi Dr Nima Sanandaji atanga avuga ko biba byiza gushora imari mu bintu bitandukanye, kuko akenshi iyo ushoye mu kintu kimwe biba bifite amahirwe menshi yo guhomba. Aka wamugani ngo ubagarira yose kuko uba utazi irizera n’irizarumba.

Indi nama ya nyuma atanga, ni uko umuntu iyo yahisemo umushinga akunda kandi mushya bigaragara ko ukenewe kandi nta wundi wawutekereje, bituma abona abamugana benshi kuko aba yahanze udushya kandi dukenewe.

Akaba agira inama abantu kumenya guhitamo icyo gukora, bagikunze, kandi ari ikintu gikenewe cyane, ko nta kabuza kizakundwa bigatuma ugikora abona inyungu imuganisha ku kuba umuherwe.

Roger Marc Rutidukanamurego
ububiko.umusekehost.com

 

 

en_USEnglish