Dr Naasson Munyandamutsa yaherekejwe bwa nyuma n’abantu ibihumbi
Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru nibwo umubiri wa Dr Naasson Munyandamutsa washyinguwe mu irimbi rya Rusororo. Aha hari abantu ibihumbi bigera kuri bitatu b’ingeri zitandukanye kuva ku ba Minisitiri, Abasenateri, Abasirikari, abacuruzi bakomeye cyane, Abaganga, Abihaye Imana, Abalimu n’abantu baciriritse n’aboroheje benshi yagiriye neza. Yashyinguwe n’umuhungu we muto.
Dr Naasson Munyandamutsa yitabye Imana mu rukerera rwa tariki 02 Werurwe 2016, uyu yari umuganga w’inzobere mu by’indwara zo mu mutwe wavuye abantu benshi cyane kandi wafashije benshi mu isanamitima cyane cyane abari bafite ibikomere batewe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mu rusengero rw’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi i Masoro bavuze amateka ye, ko mu 1958 yavukiye i Rwamatamu mu cyahoze ari Perefectura ya Kibuye, ubu ni mu Ntara y’Iburengerazuba, akahiga amashuri abanza ari umuhanga cyane, agakomereza ayisumbuye i Gitwe muri Ruhango, akiga Kaminuza mu ishami ry’ubuvuzi i Butare naho impamyabushobozi y’ikirenga mu kuvura uburwayi bwo mu mutwe akayigira mu Busuwisi.
Mu buzima bwe yaranzwe no gukunda abantu cyane no kubafasha kurusha gushyira imbere inyungu ze bwite, bavuze ko yaranzwe no kwita ku bantu atarobanuye abakomeye n’aboroheje cyangwa ikindi.
Yavuye mu bitaro bitandukanye mu Rwanda no mu Busuwisi, yabaye mu miryango myinshi kuko ku mva ye hasomwe irenga 18 yari yazanye indabo zo kumusezeraho, yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse yari umuyobozi w’ishami ryo kwigisha abaganga kuvura indwara zo mu mutwe.
Yakoze mu miryango itandukanye nka IRPD (Institut de Recherche et le Dialogue pour la Paix) yabereye umuyobozi wungirije ndetse na Never Again Rwanda yari abereye umuyobozi.
Ni umugabo w’ibigwi byinshi ndetse yegukanye n’ibihembo mpuzamahanga. Gusa icyo benshi bahurizaho ni ubumuntu, impuhwe n’ubupfura byaranze ubuzima bwe.
Mu kumuherekeza hari abantu benshi cyane b’ingeri zitandukanye, hagaragaye ba Minisitiri bane, abasenateri, abadepite, abayobozi b’ibigo, abasirikare, abapolisi n’abandi bantu benshi bakomeye bose bagiye baza ku giti cyabo bitewe n’uko baziranye na Dr Naasson Munyandamutsa.
Yashyinguwe n’abo mu muryango mugari we, umugore n’abana be bane, by’umwihariko n’umwe mu bahungu be batatu.
Photos/JP Nkundineza/Umuseke
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
20 Comments
Uyu mugabo yari umunyebwege, kandi yabanaga n’abantu bose. Tuzahora tumwibuka. Abere abategetsi bose urugero rwo kwicisha bugufi, no gukunda abanyagihugu bose. Imana imwakire mu bayo.
imana imwakire mubayo aheza ni mwinjuru.
RIP Dr
Imana yamukunze kuturusha, naruhukire mu mahoro. Nakunze amagambo y’abana na Mamawabo basezera ku mubyeyi aho bagaragazaga ibiganiro byabo bya nyuma na Papa abaraga:
“Uzambere umunvunyi sha, uzamvune ntakiriho”
Ese papa, nupfa uzadusigira iki?
“Nzabasigira indoto zanjye”
“Byose ndabyemeye”
Imana imwakire mubayo umurage asize tuwukomereho
DOCTEUR MUNYANDAMUTSA NAASON NDAMUZI, IMANA Y’UBUTATU BUTAGATIFU IMWAKIRE MU BAYO KANDI IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA.
RIP
Na Njye hari Urwandiko rwe mfite yasuzumiyeho Murumuna wa Njye, wavukanye indwara.
YARI UMUGABO MWIZA.
Habura iki kugirango abantu bose bajye bavugwa nk’uku uyu mugabo avugwa na benshi? ni ubwa mbere mbonye umuntu uzwi utavugwa nabi; umuryango we biwutere ishema kandi n’abasigaye bibare isomo ryo kuzasiga umugani mwiza nk’uwo asize.Jye simuzi ariko nkurikije uko mbona abantu benshi bashoboye kugira icyo bandika nta n’umwe umuvuga nabi, biragaragara ko uyu mugabo ari INDASHYIKIRWA PE! Imana imwakire rwose.
Naasson Nyagasani aguhe ikamba ritatseho inyenyeri z’imirimo yawe myiza. Nzahora nibuka urugwiro rwawe rudasanzwe wakiranaga buri wese, ibiganiro bisusurutsa kandi bihugura utanga mu mvugo nziza inoze iryoheye amatwi,biherekejwe n’inseko yawe wahoranaga ikagendana n’indoro yuje impuhwe, ituze n’ubwuzu bwinshi . Aho yaberaga igitangaza rero, abantu bose abakira kandi akabafata kimwe. Mu ijambo rimwe, yabonaga umuntu wese bahuye, nk’impano y’ikirenga Imana imuhaye amahirwe yo guhura nawe, ayo mahirwe ntayapfushe ubusa. Nassoon ni unique au monde. Nta wundi muntu ndabona umeze nkawe. Akazi yakoraga ko komora ibikomere, yari agafitemo vocation ntiyabikoreraga amafaranga. Ni umunhtu wabonaga rimwe gusa ntuzaapfe umwibagiwe, kandi ukamukumbura cyane.Yafataga amazina mu mutwe buri wese akamuhamagara mu izina rye n’iyo baba barahuye rimweyewe n’uwo wamubwiye mu biganiro atamubonye, akajya amukubaza. Abamalayika bamwakire uko yajyaga yakira abantu, bamushyire yezu yakiraga mu mbabare n’indushyi amwishimire,abone abo yari akumbuye cyane bamubanjirije, atangire igitaramo kitaboneka mu isi hamwe nabo ubuziraherezo.Amina
Bigaragara ko uyu mugabo asize inkuru nziza i musozi. Nyagasani akomeze abasigaye, abahe kwizera ko bazamubona Yesu agarutse.
UMURYANGO WE N’U RWANDA TUBUZE UMUGABO WARANZWE N’URUKUNDO, UBWENGE N’ UBUTWARI. TUZIRIKANE BIMWE MU BITEKEREZO BYE: NTA MUNTU KAMARA UBAHO, ABANTU KIMWE N’IGIHUGU BAGIRA PRINCIPES BAGENDERAHO KANDI KUZIHINDAGURA BIBAJYANA AHATARI HEZA. R.I.P. TWARI TUKIGUKENEYE.
Ruhukira mu mahoro
Byo ni gake cyane usanga umuntu
Mu misusire ya muntu akundwa na bose
Ariko Dr we yabigezeho akurikije impano impano imana
Iha buri wese
We rero iye yayikoresheje neza
Byari ibisingizo hose kuri online
Mu biganiro bavuga ibyizabye
Gusa kuri njye twari twarihaye gahunda yo kuzita ku bana bafite
Autisme mu Rwanda
Agiye ikivi tutakirangije
Ntewe ishema nuko asize aharuye inzira neza
Ndizerako nabandi bazamfasha tukagerageza
Kwita kubana bavuka barwaye Autisme mu Rwanda
Ibyo nibyo yari yaranyemereye ko azankorera ubuvugizi
Dufstanyije twese abana bavukana ubu muga bwo mu mutwe
Bakabaho neza
Narinzi ko nzaza mu Rwanda tugasoza ikivi
None arigendeye
Imana ikwiyereke iteka
Imbaraga zawe zizabe umurama wizacu
Vila i frid
ohh RIP, ndakwibuka I Butare muli 2003, ndakwibuka uvura trauma yari yaradushegeshe, ubu tuba tuli he? Mana we mwakire kandi umugirire neza kuko nawe yakoze imirimwo yamutegetse muliyi si.
abandi bayobozi nabategetsi mufate urugero kuri Naason. Cyane cyane FARG, uburyo ifatamo incike nimfubyi za gaenocide rwose bibongerera Trauma. mwisubireho
Erega Sida itumazeho abantu koko?na Dr iramutwaye?
Ibyo ubikuyehe ko ari Sida waramupimye. Ntugate umwanya wawe uharabika uwigendeye.
Ntukitiranye Sida na hepatite C!
Uyu muntu uharabitse uwigendeye Imana imubabarire!tuzagukumbura Muganga wavy!que la terre te sois regè!uri mumitima ya bend hi!
Papa, nshuti, rugero rwiza ku bato n’abakuru, Imana iguhe iruko ridashira ikwiyereke iteka uruhukire mu mahoro. Twese abakumenye tuzagerageza gutera ikirenge mu cyawe twubaka igihugu, twiyungura ubwenge kandi tubwungura n’abandi, tubana n’abantu bose amahoro.
Imana nikomeze umuryango usize kandi uzajye udusabira kuko wagiye aheza mu ijuru, amen.
Naasson restera toujours dans mon coeur Brigitte Kehrer
Comments are closed.