Digiqole ad

Dr Munyakazi ngo ntazongera kuvuga mu Rukiko

 Dr Munyakazi ngo ntazongera kuvuga mu Rukiko

Mu iburanisha ry’igihe gishize Léopold Munyakazi yavuze ko yumva adakwiye kuburanira mu cyumba cy’urukiko kitarimo ifoto ya Perezida w’u Rwanda

*Urukiko rwavuze natavuga azakurikirana urubanza nk’abandi
*Mu mpamvu zo kutavuga, ngo urukiko ntirwatumije abaperezida ba Africa yasabye

Kuri uyu wa kane ubwo Dr Leopold Munyakazi yitabaga urukiko rwisumbuye rwa Muhanga nyuma y’umwanzuro wemeje ko agomba gukomeza kuburanishwa n’umucamanza  yari yihannye (yanze) yeretswe ikiganiro  yagiranye na kimwe mu Binyamakuru bikorera hanze y’igihugu maze yemeza ko ari icye koko. Gusa yavuze ko ubu atazongera kuvuga mu rukiko.

Mu iburanisha ry'igihe gishize Léopold Munyakazi yavuze ko yumva adakwiye kuburanira mu cyumba cy'urukiko kitarimo ifoto ya Perezida w'u Rwanda
Mu iburanisha ry’igihe gishize Léopold Munyakazi yavuze ko yumva adakwiye kuburanira mu cyumba cy’urukiko kitarimo ifoto ya Perezida w’u Rwanda

Dr Léopold Munyakazi uregwa ibyaha bya Jenoside yagejejwe mu Rwanda ku mugoroba wa tariki 28/09/2016 nyuma y’imyaka 12 aba i Baltimore muri  Leta ya Maryland,US.

Icyo kiganiro yeretswe none gikubiyemo ubuzima bwe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho agaragaza ko nabwo yigeze gutotezwa n’ubutegetsi bwariho ndetse ngo bukanamwirukana mu kazi.

Muri icyo kiganiro kandi hari aho agaragara avuga ko ngo yatotejwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda buriho ubu ari nacyo cyatumye ngo aguma mu buhungiro (mbere yo kuvanwa muri USA).

Mu rubanza rwamaze amasaha arenga abiri Dr Munyakazi wahoze ari umwalimu muri Kaminuza, ntiyavuze byinshi cyangwa ngo akoreshe imvugo ikarishye nk’uko byari bisanzwe, yasomye gusa inyandiko y’impapuro ebyiri zikubiyemo incamake y’impamvu atazongera kuvuga mu Rukiko.

Zimwe mu mpamvu ashingiraho ngo n’uko ibyo yagombaga kuvuga byose yagiye abishyikiriza ubutabera n’ubucamanza mu nyandiko.

Ibyo avuga yagiye ashyikiriza ubutabera n’ubucamanza mu nyandiko harimo kuba ngo hari ibyo Urukiko rwagiye rwirengagiza ntirubihe agaciro nko gutumiza bamwe mu ba Perezida b’Africa, abayoboye ibihugu bikomeye ku isi ndetse na bamwe mu bayoboye umuryango mpuzamahanga (UN) nabo bakabibazwa.

Ngo yifuje kandi ko yaburanira mu cyahoze ari Komini Kayenzi  muri  Kamonyi ubu,  no  kutaburanishwa n’umucamanza uhembwa na  Leta kuko ngo yayibogamiraho.

Ibi byose ngo kuba bitarubahirijwe nawe ntazongera kuvuga mu Rukiko.

Ubushinjacyaha buvuga ko  Dr Munyakazi yagiye akoresha imvugo zihakana zikanapfobya Jenoside nko kuvuga ngo intambara yabaye mu 1994 ni amatati hagati y’Abanyarwanda cyangwa kuvuga ko ari ubushyamirane hagati y’Abanyarwanda.

Nyuma yo kumva ikiganiro yemeye ko yagiranye n’Umunyamakuru ndetse n’icyo ubushinjacyaha bubivugaho, Dr Munyakazi yahawe ijambo maze avuga y’uko atazongera kugira ijambo abwira Urukiko.

Urukiko rwamubwiye ko aramutse yisubiyeho ku cyemezo yafashe yazakomeza kuburana ariko bitabaye ibyo ngo azajya akurikirana urubanza kimwe n’abandi bantu baje kwiyumvira mu Rukiko.

Umucamanza yavuze ko urubanza ruzakomeza ku itariki ya 8 z’Ukwezi gutaha, kandi ko Munyakazi yemerewe kuzajya aza mu rukiko akarukurikirana nk’abandi banyarwanda niba ntacyo ashaka kuvuga.

Photo © E.Muhizi/Umuseke

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga

12 Comments

  • Icyo kiganiro nanjye narakibonye.Nonese nacyo barakimurega? Akumiro karagwira koko.

  • Ndiwenanjye nakwicecekera sinimarire ka oxygen mba mbonye akanya ko guhumeka hanze, kuko burundu naba nyizeye!! Cg se ubwo ari igisaza, 20 years. Kuko n’ubundi within 10 years azaba yaraguyemo!!

    • Koko azaba yaraguyemo, yagiye iwabo wa twese nuriya umucira urubanza mu myaka ikurikiyeho amusangeyo.kandi buri wese azabazwa ibyo yakoze hano kuriyi si.Niyo mpamvu kwanduranya ari bibi.

  • Oya rwose naceceke kandi cyane. Arahima nde wundi se?
    @ Rugwe, ngo icyo kiganiro waracyumvise? None uribaza niba nacyo bakimurega? Murambabaje gusa, kuko mufite ubwenge bucye pe. Muzumirwa

    • @Mukundwa, iyuba waracyumvise nawe warikumbwira ikibi yavuzemo cyangwaho yabeshye.Guhunga ukuri ntaho bizatugeza twebwe abanyarwanda.

  • Azarorere, Ayo ni amaraso yabacu wamennye umaze imyaka uhakana uvuga ubusa, arimo kukuzibya sha, hama hamwe rero nushaka ukomeze uceceke ibyo wavuze birahagije.

    • @Kunda, harya ngo izina niryo muntu? Wapi!

  • Hahahaaa! Biriya bintu Dogiteri yasabaga byasetsa n’uvuye guta nyina umubyara rwose!
    Iki kigabo ubanza cyarasaze bakaba bakwiye kucyivuza mbere yo kugikanira urugikwiye…

  • ko batamureka ngaburanire aho yakoreye icyaha murumva ibyo afungiwe ataribififikani ahubwo

  • Baba bashaka gutesha umutwe nogukomeza gutoneka abantu bashaka no gutinza urubanza yewe. Ninazo zari tactics za Mugesera yagiye akoresha ubu byabaye iturufu ikomeye,ni injiji zize zaba dogiteri. ubundi ngo baba babahanuriye ko hari abazaza kubabohora vuba cyane bidatinze,bo se babanje bakibohora mbere yo kugira abo babohora?

    • Tujye twitonda muri bino bihe kuko hatontswe benshi.Urugero natanga nabatwa batajya bavugwa kandi bararimbuwe kurushabandi doreko bari basanzwe ari nabake.harimisozi ugeraho ntubone namba.Ibyo nabyo tugomba kuzabyigaho igihe nikigera.

  • ndumiwebe pe

Comments are closed.

en_USEnglish