Digiqole ad

Dr Margaret yatorewe manda ya kabiri yo kuyobora OMS

Ibi ni ibyavuye mu nama rusange y’umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubuzima  igeze ku munsi wayo wa 3 i Geneva mu busuwisi.

Dr.Chan watorewe kongera kuyobora OMS/photo Internet
Dr.Chan watorewe kongera kuyobora OMS/photo Internet

Dr Margaret Chan yari yagiriwe icyizere kuwa gatatu tariki ya 18/01 n’akanama nyobozi k’uyu muryango ko kongera kuwuyobora imyaka 5 ariko asabwa kwemezwa mu matora yagombaga gukorwa n’inteko rusange,ariyo yabikoze kuri uyu wa gatatu tariki ya 23/05/2012 akaba yegukanye amajwi 98%

Umuyobozi mukuru w’uyu muryango areba ibijyanye na tekiniki ndetse n’ubuyobozi bwawo ndetse agakurikirana na gahunda z’ubuzima ku isi hose.

Ubuyobozi bwa Dr. Chan muri manda yabwo ya 2 buzatangira ku mugaragaro ku itariki ya 1 /07 /2012 ageze kuri  30/6/2017.

Dr. Chan, ukomoka mu Ubushinwa, niwe wari umukandida rukumbi kuri uyu mwanya.Dr Margaret Chan kandi yize ibijyanye n’ubuvuzi muri University of Western Ontario (Canada). Aho yaje gusubira muri Hong Kong, akora mu ishami ryaho rijyanye n’ubuvuzi mu 1978.

Mu 1994, Dr Chan yagizwe umuyobozi w’ubuvuzi muri Hong kong. Mu myaka 9 yakoze nk’umuyobozi, yashyizeho gahunda nshya zibuza ikwirakwizwa ry’indwara.Yashyizeho kandi n’ingamba zo guhashya indwara zikwirakwizwa n’abantu .Yahanganye kandi bikomeye n’icyorezo cya virusi z’ibiguruka.

Muri 2003, Dr Chan yaje gukora muri OMS nk’umuyobozi w’ishami ririnda ibikikije muntu. Muri 2005 yagizwe umuyobozi wo guhangana n’indwara zihererekanwa (Communicable Diseases ).

Dr Chan yatowe ku mwanya w’umuyobozi mukuru w’uyu muryango bwa mbere ku itariki ya 9/12/2006.  Manda ye yari kuzarangira mu kwa 6 kw’uyu mwaka.

Margaret Chan Fung Fu-chun yavukiye mu mujyi wa Hong Kong mu 1947, yabanje kwiga ibijyanye n’Ubukungu (Home Economics) muri Hong Kong, aza gukomereza amashuri ye muri Canada aho yabonye impamyabumenyi y’ikirenga (Dr)mu buvuzi  mu 1977. Aza no kubona Masters mu buzima bw’abantu (Public Health) yavanye muri National University of Singapore.

Iyi nama rusange ya 66 ntiyateranye gusa mu gutora umuyobozi mukuru ahubwo ifite n’izindi ngingo iri kwigaho :ubuvuzi bugeze kuri bose, intego z’ikinyagihumbi ,indwara zidakwirakwizwa, uburwayi bwo mu mutwe, imirire n’inda kubangavu.

Professor Thérèse N’Dri-Yoman, minisitiri w’ubuzima muri cote d’ivoire(iburyo) na Dr Chan  mu nteko rusange
Professor Thérèse N’Dri-Yoman, minisitiri w’ubuzima muri cote d’ivoire(iburyo) na Dr Chan mu nteko rusange
icyumba giteraniyemo inama rusange y’umuryango mpuzamahanga w'ubuzima i Geneve
icyumba giteraniyemo inama rusange y’umuryango mpuzamahanga w'ubuzima i Geneve

Corneille K Ntihabose
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • Sha ongera wirire waremewe kubaho neza si nkatwe

Comments are closed.

en_USEnglish