Dr. Frank Habineza yemejwe n’ishyaka Green Party kuzahatana mu matora ya Perezida
Ishyaka Green Party of Rwanda mu nama yaryo yateranye kuri uyu wa 17 Ukuboza 2016 ryatanzeho Dr. Frank Habineza umukandida mu matora ya Perezida ateganijwe kuya 3, n’iya 4/8/2017.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iri shyaka Green Party ryemeza ko nyuma y’ibiganiro abarwanashyaka baryo bagiranye guhera kuya 5 Werurwe 2016, baje kwanzura ko umuyozi waryo Dr. Frank Habineza azahatanarira kuyobora u Rwanda ariko bakomeza bavuga ko bazatangaza ku mugaragaro umukandida wabo mbere ya Werurwe 2017.
Tubibutse ko ishyaka Green Party of Rwanda ryangiye kuwa 14/08/2009 nk’ishyaka rutavugarumwe na Leta y’u Rwanda rikaza kwemerwa n’amategeko mu Rwanda kuwa 9/9/2013.
17 Comments
Ariko ubu uyu ntaba aba ashyaka kwisekereza abantu gusa?
Hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh ubu bukwe ndabona bushyushye pe, abazaherekeza ndabona batangiye kwigaragaza!!!!!!! Mu baherekeza Uwa mbere ni dogitora Frank wo mu bidukikije undi ngo ni Mukabunani wo mu mberakuri, usibye gusetsa imikara koko Furanka na Mukabunani babona na 1% koko y’amajwi? Iki nicyo twita process validation, ubwo se haruzatubeshera ngo ntitwatoye mu mucyo ra? Abakandida benshi maze buri wese akihitiramo? Iyi niyo mujya mwumva twita demukarasi nyarwanda, ikorwa n’abanyarwanda kandi kinyarwanda. Kandi umukwe nabona 99% uzasanga abazungu bavugango si amatora yabaye? Nonese wakwiyamamaza hamwenibiryabarezi warangiza ukananirwa kubitikura koko!
Those are Heads: iyo ni imitwe
Ubwose umuntu utazi kuvuga ikinyarwanda neza ayobora abanyarda gute ubundi?@ibidukikije!
Habineza mbona ntaho ataniye na Eric Senderi mumuziki Ni baringa zigendera mba ndoga umwami
Ariko se ibi ni iki? Nabanze yige kuvuga ikinyarwanda adategwa. Nta muperezida w’igihugu urya indimi.
Reka mbabwire uko bizagenda mu minsi iri imbere: Bariya batoye Habineza ho umukandida, muzumva havuyemo abitandukanyije nawe, bamurega ibintu binyuranye tuzumva icyo gihe, maze aho kujya kwiyamamariza umwanya no gusobanura gahunda ze, atangire kurwana n’ibibazo byo mu ishyaka rye. Classic. Ariko ubwo asigaye atumirwa mu nama y’umushyikirano, agahabwa umwanya uhagije wo gushima ibyagezweho agahabwa amashyi, yenda wabona iyo nkoni imurenze, akazaba ahura n’urundi rukuta.
Ndashaka kujya muri iryo shyaka frank tugafatanya
Sinzukuntu uzi kwandika kuli mudasobwa, kuki musobwa cyane kandi mwarize koko
Harya simperuka Frank Habineza yamagana ihinduka ry’itegeko nshinga akanajya no kurega mu rukiko rw’ikirenga? None se mwamenyera niba yaba yarageze aho akabyemera ra? Ku buryo noneho agiye kwiyamamazanya n’uwo yamaganaga!!!! Rwanda we!
Uuhhh! None se dr yemeye kwiyamamaza ate kuyobora igihugu atemera amategeko akiyobora?(mperuka atemera itegeko nshinga?)
baragwira!!!!
hhhh! ngo green party iri ryo c niryahe? yewe wowe ntacyo nkwijeje pee! iryo shyaka nibwo naryumva????????????????
Igihe cyo guhangana nikigera, Dr Frank Habineza azamera nka wa mugabo ngo babwiye ko hari umuntu uri kumwendera umugore, abatura agashoka agenda vuba na bwangu, ageze aho bamutungiye agatoki arakomanga, abonye umugabo w’impingane usohotsemo yareze agatuza kangana umusozi, ngo aramubwira atitira ati nari nje kureba niba aka gashoka mwakampaho makeya ndakagurisha. Sijye wahera.
Ese ko mbona mumwamaganye kandi ayoboye ishyaka ryemewe, murashaka ko tuzatora umukandida umwe?
hahahahaaaa his bid will be dubbed a parody …everyone knows that there is tyranny in rwanda . he will waste his time and money for nothing.
abaswa muri demokarasi barakwena HABINEZA none se si umukandida nk’abandi?
ibi bigaragaza ko abantu badashaka kumva demokarasi ahubwo bayishingira ku muntu umwe!
haze abakandida benshi berekane ibyo bazakora maze duhitemo kandi habeho kugenzura amatora ko gutangaza ibyayavuyemo bukeye bidatinze ngo habeho kuyiba
Ndumva nwiyamamaza ari ubirenganzira bwe
Comments are closed.