Digiqole ad

Dr. Besigye yakorewe ubunyamaswa

Polisi ya Uganda yafashe Dr Kizza Besigye mu buryo bwa kinyamaswa, nyuma gusa y’umunsi umwe arekuwa by’agatenyo n’urukiko. We n’abari bamuherekeje bakaba bagiriwe nabi bikomeye (reba Video hasi)

Iyi ibaye inshuro ya 4 Besigye afatwa na polisi mu rwego rwo kuburizamo imyigaragambyo yo kugenda n’amagaru yo kwamagana ibiciro bihanitse by’ibiribwa na peteroli.

Besigye yari amaze icyumweru afunzwe, yari yarekuwe ejo by’agateganyo n’icyemezo cy’urukiko.

Nabweru ni umwe mu bakuru b’urukiko akaba n’umucamanza warekuye  Besigye ibi akababa yari yabikoze nyuma y’uko umuburanira atangarije ko atari yiteguye kuburana.

Uyu mugabo Dr Kizza Besigye  akaba yaraherutse gufatitwa  mu isanganiro ry’imihanda, ahitwa Mulago  ajyanwa ahitwa   Kasangati aho yatwawe na polisl y’iki gihugu ku masaha agera akuri atatu.

Ntabwo yiteguye kuburana banyakubahwa ikindi  uburyo yafashwemo muri iki gitondo bwari bugayitse , biravugwa ko yaba yashyizwe ibyuka mu maso ndetse n’ibindi bintu bisukwa mu maso bibabaza yongeyeho” ibi bikaba byatangajwe na Mpanga umuburanira mu rukiko rwa  Kasangati ruri Atukwasa .

Uyu mugabo ubwo yafatwaga na polisi akaba yashyize umutwe we  ku ntebe nuko ahisha umutwe we  akoresheje umuswari (Mouchoir), ntiyagaragaza isura yo mu maso.

Kanda hano urebe video uko Dr. Dr Kizza Besigye yakubiswe

Jonas Muhawenimana

Umuseke.com

10 Comments

  • uyu mugabo ni umwihanduzacumu!2,3,4!!ahaa,ngo akiziritse ku muhoro gashyirwa kawuciye.

  • Ariko abanyafurika ko mbona bakomeje guteshwa agaciro ra ibi n’ibiki ndabona barihatiye kugaragaza utwenda bambariyeho imbere muribuka Babon mugihe baba babashushubikanya babajyana mu nkiko cyangwa baguwe gitumo n’ingabo cg police!

  • Baramudishye mwa!! uziko ibyubu bidakinishwa!

  • twebwe abanyafurika twari dukwiye kwisubirako na cane cane tukareka abanyaburayi batubesha ngo twisamburireko nki mpene ahubwo tukava hasi tukubaka afurika,ariko muzi ubutunzi bw’afurika uko bungana!!!!

  • bravo museveni cyiza azamenye inzira umwanzi iyo yimye urimuka abagande twasinze amahoro kubera museveni abashuka besigye ni abakoloni tuzamurasana nabo

  • museveni yitonde kuko ubugabo ntiyaburushaga kadafi urabonuburyo abaswerabanyina bicabantu kumugaragaro ariko abanyafurikaweeeeee

    • imvugo nyandagazi

  • MU7 NTA MIKINO PE ARIKO SE UYU WE YATUJE KOKO?

  • I did not know tha Mu7 is an idiot to that extent. Iheard that he has PhD in political sxiences.For what/ from where? Gutinyuka ugakubitira umuntu w’umugabo nkawe mu nzira se buriya bimuhesha agaciro? Pu, ndamugaye n’ababikoze ndabagaye. Nibakomeze baryane bazareba ingaruka. Gira amahoro Rwanda niyo ngusabira!!

  • Sorry I made a mistake or writting mistakes on political sciences.

Comments are closed.

en_USEnglish