Digiqole ad

Dr Anita Asimwe yanenze umwanda ukabije yasanze mu bitaro bya Kabgayi

Urugendo Umunyamabanga wa Leta mrui Ministeri y’Ubuzima Dr Anita Asimwe yagiriye ku bitaro bya Kabgayi ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Mata, rwarangiye ahagana saa mbili z’ijoro. Nyuma yo kuzenguruka ibi bitaro n’inama yagiranye n’ubuyobozi bw’ibitaro, Dr Anita yanenze bikomeye umwanda yasanze mu bitaro.

Muri ibi bitaro Dr Asimwe yasuye n'abarwayi baharwariye ababaza kuri servisi bahabwa
Muri ibi bitaro Dr Asimwe yasuye n’abarwayi baharwariye ababaza kuri servisi bahabwa

Dr Anita yamaze amasaha abiri azunguruka mu byumba n’ahandi hose hatangirwa serivisi, aho abarwayi barwarira, aho ababyeyi babyarira n’ahandi muri bitaro bya Leta bya Kabgayi, asobanuza ibyo bakora anirebera uko serivisi zitangwa.

Uyu muyobozi ageze mu byumba by’abarwayi yakiriwe n’umunuko wumvikana muri ibi byumba ndetse no hanze yabyo ahita avuga ko bibabaje cyane kubona ibitaro by’Akarere birimo umwanda ungana uwo yasanze ndetse byamutunguye cyane ku buryo kubyiyumvisha bigoye.

Uyu muyobozi yavuze ko yinjiye mu cyumba kimwe abarwayi barwariramo akajya mu nzu bogeramo agasanga baharunze ibiringiti n’ibindi bikoresho bishaje akibaza niba ariho bamena imyanda.

Mu nama yagiranye n’abayobozi b’ibitaro nyuma yo kuzunguruka hose yirebera yabanenze cyane kuba batita ku isuku y’aho bakorera n’ababagana baharwariye.

Ati “ Ibyo nabonye birababaje cyane urebye amafaranga Leta ishyira mu ngengo y’imari ajyanye no kubungabunga isuku. Niba mukorera ahantu hasa gutya abo muvura bameze bate? Bavurwa neza?

Dr Anita yasabye ibitaro bya Kabgayi kwisubiraho vuba bagakemura ikibazo cy’uyu mwanda vuba bishoboka kuko kuvura abantu bikwiye gukorerwa ahantu hari isuku.

Mu bitaro bimwe na bimwe mu gihugu abarwayi bagiye binubira isuku nke, bakavuga ko ushobora kujya kwivuza indwara imwe ukahavana indi itewe n’isuku nke.

Mu mwaka ushize, ministre w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho yasuye ibitaro bya Kaminuza i Butare ndetse n’ibitaro bya Rwamagana aho yasanze umwanda, ndetse nyuma abayobozi babyo bakaza guhindurwa.

Dr Ndahayo Cassien uyobora ibitaro bya Kabgayi yabwiye Dr Anita ko bagiye kwikubita ahashyi no guhagurukira ikibazo cy’isuku mu butaro, avuga ko bafite ubushake bwo guhita bashyira mu bikorwa impanuro bahawe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE.

Ati “ Ndabizeza ko mu byumweru bibiri muzagaruka mugasanga ibitaro bifite isuku  ku rugero rukwiriye kandi biri no mu nshingano zacu za buri munsi.”

Mu rwego rwo kunoza isuku ibibitaro kandi byavuze ko bigiye gushyira  mu marembo yabyo ibikoresho bya “kandagira ukarabe” ku binjira n’abasohoka mu bitaro bya Kabgayi.

Dr Anita Asimwe yakirwa mu bitaro bya Kabgayi
Dr Anita Asimwe yakirwa mu bitaro bya Kabgayi
Dr Vicent umuyobozi w'Ibitaro bya Kabgayi, Dr Anita Asimwe na Mutakwasuku Yvonne Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga
Dr Cassien Ndahayo umuyobozi w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Anita Asimwe na Mutakwasuku Yvonne Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga
Nyiricyubahiro Mbonyintege Smargde asobanurira S.E Dr Asimwe Anita ibibazo biri mu bitaro
Musenyeri Smargde Mbonyintege asobanurira Dr Asimwe Anita ibibazo abona mu bitaro
Bamwe mu bakozi bafite aho bahurira n'ubuzima mu karere ka Muhanga
Dr Anita yagiranye inama n’abayobozi b’Ibitaro bya Kabgayi na bamwe mu bakozi bafite aho bahurira n’ubuzima mu karere ka Muhanga

MuhiziElisé
ububiko.umusekehost.com/Muhanga

0 Comment

  • BIRABABAJE KUBONA USHINZWE UBUZMA ABINENGAHO MWIKOSORE TWIHE AGACIRO

  • Ibyo yavuze kubirebana n’umwanda uharangwa nibyo rwose urahari ukabije! Ese aho wenda ntibiterwa n’ikimenyane kiba muri biriya bitaro mugutanga amasoko yo gukora isuku ( Bariha uwitwa HAGUMA WENYINE) Buri mwaka. Hari n’ibibazo by’uko badahembera abaforomo bahakorera diplome zabo za A1, kandi baba bararangije kuzibona ( Ibyo nabyo bituma badatanga service nziza,. Ikindi ubuyobozi bwose usibye Directeur bwikubiwe n’abihaye imana. Ex: DAF: Ni padili; Comptable: Ni umubikira; Ushinzwe amasoko; ushinzwe abakozi;;;;;;;;;;;

    • Turasaba ko bazasura ni bitaro bya NYAMATA ADEPER kuko muri matenite yaho haba isuku nke kuburyo hanuka wenda hageze abandi bayobozi  bakwisubiraho

      • Yoo! byaba bibabaje i Nyamata hari umwanda kuko aho mbiherukira nta kibazo nk’iki cyahabaga. gusa niba ari ko biri, ba nyiraho bagerageze kuko mbaziho umurava.

    • no nese uwo mu minisitiri nta nicyo yashimye, cg yari agambiriye isuku gusa

  • kabisa na nyamata ADPER naho haranukape  muri maternite kabisa bakwiye kugendererwa

  • Minister Anita ibyo muvuze n’ukuri pe!Nimukomeze munyarukire n’i Nyamata mu bitaro bya ADEPR!Nimuvayo muzanyarukire no muri Nyanza Hospital.Imana ikomeze ibahe imigisha yo gukorera igihugu mu kuri.

  • Ubundi erega, isuku irigwa, isuku irahenda kuko isaba gushora, isuku ni umuco. Kugirango isuku ishoboke ijyana na kirazira, kirazira kujugunya imyanda aha naha, kirazira kwihagarika aha naha. Kirazira, kirazira…. Iyo mu mujyi wa KIGALI badashyiramo imbaraga, n’ubwo inzira ikiri ndende, ntabwo umujyi uba usa nkuko tuwubona ubu. Isuku ijyana kandi n’ibihano ku muntu unyuranije n’amabwiriza yayo. Hagomba umuntu ukuriye isuku, ufite imbaraga. Ntabwo bigomba guharirwa rw’iyemeza mirimo. Agomba gukontororwa kandi hari n’ibiba bitamureba nko kwigisha abarwayi n’abarwaza kugira isuku si ibye. Abihaye i Mana rero bikubite agashyi, nkeka ko kuba mu buyobozi harimo abihaye Imana atari yo mpamvu y’imyitwarire igayitse.  (Kubura isuku)Muzasure centre de santé ya MUSHISHIRO i BULINGA. Natangazwaga ni isuku yaho kandi ari ahantu hashaje. Ariko isuku yari mu rwego rwo hejuru kubera ababikira babazungu bahabaga. Sinzi niba n’ubu bagihari . Bigaragara rero ko isuku ari umuco . Kuki abazungu bagira iyo suku KABGAYI ikabura kandi ibikoresho by’isuku mu bihahira hamwe?MUKOSORE, mwikosore, kuko ibitaro bidafite isuku biba indiri ya zamicrobe zitagira ingano.

    • Abavuga maternité ya hopital nyamata murabeshya cyane kuko aherutsa kuhasura akahashima.

  • maze kurambirwa kubona abaje mu manama bibereye kuli téléphones zabo aho gukurikirana inama baba bajemo kandi bahemberwa. Hakxiriye amabwiriza yo kuzizmya mu gihe binjiye mu byumba by’inama kuli bose !

  • Aha i Kabgayi naraharwarije ariko abantu baho bakora isuku wagira ngo nibo bayobozi kuko rimwe n’ijoro umuntu wambaye itavuliya y’ubururu bisobanura ko ashinzwe isuku; yaje mu cyumba twari turimo, aravuga ngo : “mumenyeko ejo abarwaza b’aha, arimwe muzakora isuku muri WC, ngo kandi twitwaje amasabune “ntibuka amazina”, tuguze mu mafaranga yacu !!!” Nahise mubaza nti ese mwe muhemberwa iki ? Ambwira nabi cyane ngo “ni uko mvuze ntabwo naje kuburana namwe” Icyo gihe nabwiye abo twarikumwe ko hatagira ujya gukora iyo suku!!! Bwarakeye babuze n’umwe yaragarutse aratubwira ngo nta muntu n’umwe wo muri BLOC yacu yemerewe kujya muri WC ngo kuko twanze gukora isuru!!! Icyo gihe twabwiye umuganga waje kutuvura; ahamagaye uwo mugabo arabihakana atugira injajwa!!! Twahamawe iminsi 10 ariko twarinze dutaha atagarutse muri BLOC yacu kutubwira ngo tujye gukora isuku muri WC, ariko abandi bajyagayo pee!!!

  • Ese minister ntacyo yashimye ni umwanda gusa yavuze?

  • yoo Vincent kombona wabeshyeye ibitaro bya ADEPR Nyamata  ko hari umwanda  kandi rwose  mpabyariye inshuro ebyiri kandi mucyumweru gishize nari nasuye yo umurwayi nabyo ibyo wavuze ntabyo nahasanze rwose urabeshye pee kereka niba umwanda uhageze mu minsi ibiri ishize

    • Isuku ni isoko y’ubuzima, ukwiye kwibandwaho mu bintu byose abavuzi bakora.Vincent wavuze umwanda wa Nyamata se buriya ibyo avuga yabihamya ra? Ko mu minsi mike ishize Dr Asimwee yahasuye ari kumwe n’uhagarariye Bill gate foundation mu magambo yavuze hakaba hari igushima isuku yasanze muri iki kigo? Kdi yasuye sevice zose zihatangirwa abisobanurira uwo mushyitsi! Vincent wahitiranyije rwose.

  • Rwose Vincent  ibyo wavuze kubitaro bya nyamata  bifite umwanda  aha wabeshye cyane kuko njye mpabyariye kabiri kandi ntamwanda nabonaga  ubu kuwakane nibyo nari nagiyeyo  gusura undi mubyeyi duturanye  ntakibazo cyumwanda hasanze niba ntakindi kibazo waba waragiriye ku bitaro bya ADEPR Nyamata  bigatuma ubiharabika , rwose Vincent wakabije

  • None se kombona hari ushyizemo ibitaro bya Adepiri Nyamata kandi twe tuhivuriza uwo mwnda tutawubona cyokora murababeshyeye niba ari uko tuhivuriza turi beshi tugataha dutinze naho ibindi ni ikinyoma cyambaye ubusa

  • Uwo mwanda ntukwiriye mu bitaro biyoborwa n’abapadiri n’ababikira kandi tubaziho isuku

Comments are closed.

en_USEnglish