Digiqole ad

Donald Trump yifuza ko Abasilamu bangirwa kwinjira muri USA

 Donald Trump yifuza ko Abasilamu bangirwa kwinjira muri USA

Donald Trump amaze kumenyekana bidasanzwe mu kwiyamamaza kwe kubera amagambo akomeye akoresha

Donald Trump uhatanira guhagararira ishaka ry’abarepubulika mu matora yo kuyobora Amerika azaba mu mwaka utaha yavuze amagambo yamaganiwe kure n’abanyapolitiki benshi bo muri iki gihugu. Ubwo yavugaga ko abayisilamu bakwangirwa kwinjira muri Amerika ngo kuko banga Amerika.

Donald Trump amaze kumenyekana bidasanzwe mu kwiyamamaza kwe kubera amagambo akomeye akoresha
Donald Trump amaze kumenyekana bidasanzwe mu kwiyamamaza kwe kubera amagambo akomeye akoresha

Donald Trump yavuze ko ngo mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abayisilamu benshi bafitiye urwango rukomeye USA, bityo ngo bakaba bagomba kwangirwa kwinjira muri Amerika mu rwego rwo kurinda abaturage kugeza igihe abayobozi bazamenyera impamvu zitera urwo rwango nk’uko bitangazwa na Associated Press.

Gusa ayamagambo yahise yamaganirwa kure n’abategetsi batandukanye bo muri Amerika harimo na perezidansi y’igihugu.

Ibiro by’umukuru w’igihugu byahise bisohora itangazo ryamaganira kure aya magambo ya Donald Trump rivuga ko ayo magambo ahabanye n’amahame Amerika igenderaho ndetse n’ingingo y’umutekano w’igihugu.

Si perezidansi y’Amerika gusa yamaganye aya magambo ya Trump kuko na mugenzi we bahanganiye kuzahagararira ishyaka ry’abarepubulika mu matora y’umukuru wigihugu bwana Jeb Bush yavuze ko abona Trump nk’umuntu wataye umutwe.

Aya magambo ya Trump yayavuze nyuma y’iminsi mike abantu 14 bishwe barashwe abandi 24 barakomereka muri California. Mu gitero cyagabwe n’umugabo n’umugore b’abaIsilamu baje kuba muri Amerika bavuye muri Arabia Saoudite.

Donald Trump ni umuherwe ufite umutungo ubarirwa kuri miliyari 4,5$ uzwi cyane muri America cyane cyane iwabo i New York, afite ubucuruzi bukomeye bw’imodoka, amazu yo kubamo, itangazamakuru ndetse yamaze imyaka myinshi kompanyi ye ari yo itegura Miss America na Miss Universe kuva mu 1996 kugeza mu 2015.

Ibyo gutegura aya marushanwa akomeye yabyambuwe n’abafatanyabikorwa be nyuma y’amagambo yavuze tariki 16/06/2015 atangiza gahunda ye yo kwiyamamaza.

 
Icyo gihe yagize ati “USA yabaye iyarara ry’abantu bose bafite ibibazo. Iyo Mexico yohereza abantu bayo, ntabwo batwoherereza abantu bayo bazima. Ntabwo bohereza nka mwe. Bohereza abantu b’ibibazo byinshi, bakatuzanira ibyo bibazo byabo. Bakazana ibiyobyabwenge. Bakazana ibyaha bikomeye. Nibo bafata abantu ku ngufu. Ariko… umenya haba harimo na bacye beza.”

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish