Digiqole ad

Dominic Strauss K. yahakanye ibyo aregwa

Byari bitegerejwe na benshi  ko uyu mugabo wahoze ayobora ikigega cy’imari kw’isi IMF agira icyo avuga imbere y’urukiko kuri uyu munsi i New York, akaba yahakanye ibyo aregwa.

DSK na madamu we Anne Sinclair yaje kumuba hafi mu rubanza rwe uyu munsi

DSK nta gitunguranye yahakanye ibyo aregwa n’abashinjacyaha 7, aho yavuzeko guhohotera no gushaka gufata ku ngufu umugore ukora muri Hotel i New York bamurega ari ibinyoma.

Uyu munsi kandi uwahohotewe nawe yahawe umwanya wo gutanga ubuhamya ku byamubayeho imbere ya Jury y’abacamanza gusa, uyu mugore bikaba byaravuzwe ko ari umunya Guinea.

Guhera ubu  abashinjacyaha bakaba bagiye gukusanya ibimenyetso simusiga bizahamishaicyaha DSK ubwo azaba yongera kwitaba urukiko tariki 18/07 uyu mwaka.

Kuri iriya tariki kandi ubushinjacyaha bukazazana ibimenyetso bizaba byavuye mu iperereza rishingiye kuri science bizaba bigaragaza ko DSK yakoze ibyo ashinjwa.

umuseke.com

 

6 Comments

  • AMAHORO KURI MWESE. NYAMARA MBONA HAKWIYE UBUSHISHOZI KUKO MBONA ABANTU BAMWE BITWAZA IBITSINA BAGAHIRIKA ABANDI. NTABWO BYUMVIKANA UKUNTU UMUNTU AVUGA KO YAHOHOTEWE NYUMA Y’UMWAKA…2…ITANU…MBONA BIRIMO AMANYANGA…NIBA UMUNTU ARENGEJE UKWEZI ATARABWIRA INZEGO ZIBISHINZWE YARAKWIYE KUJYA YAMAGANWA…IBYO NI NKA BYA BINDI BYABAYE IWACU MU NTAMBARA 1994 UMUNTU AKABYARA MURI GICURASI 1995 AKAVUGA KO YAHOHOTEWE N’INTERAHAMWE…SIMVUGA KO ZITABIKOZE ARIKO TUJYE DUSHYIRA MU GACIRO TUREBE UKURI NA HO UBUNDI SHITANI IRADUTAMBIKANA TWIBESHYA NGO TURI ABANTU BAFITE IMPAPURO ZIHAMYO KO TWANYUZE MU ISHURI

  • iby’uyu mugabo birimo urujijo kuko ngo ku ma sondage yakozwe mu baturage b’abafaransa,abenshi bavuze ko ari umupango bamukoreye kugirango bamusibire inzira zo kwiyamamariza kuyobora ubufaransa.

  • dsk genda wazize urwabagabo ntawakuveba,n’umwana w’imana yaravuze ngo utarabikora amutere ibuye,ntawabitinyutse.

  • DSK ARAZIRA AKAGAMBANE NK’AKAKOREWE BAGBO NA KADHAFI ARIKO URIYA UBYIHISHE INYUMA NAWE UMUNSI UZAGERA

  • Njye icyo ntumva ni ukuntu umuntu yatamika undi igitsina ku ngufu?

    Ubwo se amenyo yaba amara iki? nibaza ko niba ari ukuri yagombaga kuba ari kuburana n umugabo washahutse rwose

  • Ese nge byaranyobeye abagore ko ataribo babaku isi kuki basha kutuvana kubintu ese urebe kuntu byatangiye kera ADAM yacumujwe numugorewe yahawe ni IMANA SAMSONI we yari fianse BAGBO nanuko yafashwe kuko umgore we aamufatiye imyanzuro ejobundi BERLUSCONI ABAGORE BATI NGAHO STRAUSCAN NGO BAMURIinyuma mbaze abagore kuki kubagabo bene data mubahigira iki?ko no mumateka yisi ntaho twabahohoteye muduhoro iki?

Comments are closed.

en_USEnglish