Digiqole ad

Dominic Nic yakoze Micro mu kibuto akora Igitaramo

Yaririmbiye abana mu gace kiwabo na Micro y’ikibuto cy’avocat

Kenshi mu itangazamakuru hakunda kugaragara amakuru y’ibyamamare mu ngero zitandukanye aho bigaragaramo amakuru akenshi asanzwe mu buzima bwabo bwa muzika n’ibindi baba bakora. Abakunzi b’ibi byamamare baba bifuza kumenya n’ubuzima bwabo bwite bo bakunze kugira ibanga.

Dominic Nic

Nic yahoranaga akaradio ka se ku gutwi/ photo rwandastar.net

Ashimwe Dominic uzwi nka Dominic Nic ku izina ry’ubuhanzi, amenyerewe mu ndirimbo ziririmbirwa Imana (Gospel) mu Rwanda. Aganira na umuseke.com, yemeye gutangaza bimwe mu bintu avuga ko utari umuziho kuva akiri muto kugeza ubu.

Dominic ngo akiri umwana muto ku myaka 9, yigeze gukorera icyo yise concert (igitaramo) mu gace k’iwabo, maze ngo abasha kuririmbira imbaga y’abana b’urungano rwe. Ubu buhanga avuga ko bwaturutse kukuba yari kumwe na murumuna we maze ngo afata igiti cyari kimubereye kiza azengurutsaho ishashi arabifatanya, yongeraho n’urudodo rurerure rw’umukara hejuru y’icyo giti. Nyuma ngo yafashe ikibuto cya avoka ajomba kuri cya giti bimubyarira microphone (insakazamajwi) nkuko abivuga.

Nyuma ngo yaje gufata idebe rivamo amavuta yo guteka ashyiraho urubaho maze azirikaho insinga eshanu ashaka gukora gitari doreko Dominic avuga ko ngo yabonaga isa nayo. Niko gukusanya abana bose mu gace, we na murumuna we, concert iratangira kwinjira ari ubuntu bararirimba karahava.

Dominick avuga ko ngo bisekeje.

Ati: “Icyo gihe naririmbaga indirimbo za Lacky Dube, ariko ibyo bintu iyo mbyibutse numva binsekeje cyane kuko icyo gihe abana bose bari baryohewe wagira ngo ni concert (igitaramo) nyayo bigera naho abantu bakuru banyuraga ahongaho bahagaze bakitegereza ibyo turimo nabo ubona bumiwe!”

Nkuko Dominic Nic abivuga ngo kuva yavuka ntanarimwe yari yarwara ngo abe yajya mu bitaro. Uretse gukomeretswa n’ikintu kumubiri, gutsitara, ibicurane by’igihe gito cyangwa se izindi ndwara avuga ko zikira bidatinze, ngo nta ndwara nimwe yari yamuzahaza.

Ati: “Ni ishimwe nshimira Imana ni ukuri kuko mu bitaro njyayo gusa ngiye gusura inshuti zange ziharwariye.”

Dominic Nic aririmba

Yigeze kuririmbisha Micro y’ikibuto cya Avocat/Photo umuseke.com

Kwiga no kumva Radiyo birenze, intonganya hagati ya Nic n’ababyeyi be

Nkuko yabitangarije umuseke.com, atangira kwiga amashuri abanza, ngo kwiga MARA (isomo ryigisha imibare yo gukuba) no kwandika ibihekane by’ikinyarwanda byari ikibazo kitoroshye. Ibi ngo bikaba byaratewe nuko ababyeyi be bamujyanye mu ishuri imyaka yo gutangira itaragera.

Arangije amashuri y’inshuke yakomeje amashuri abanza ageze mu mwaka wa kabiri nuwa gatatu kwandika ibihekane biba ikibazo gikomeye. MARA kubera uburyo nayo ngo yumvaga ikomeye ngo byari ikizira kuriwe kuburyo no kujya kwishuri yari atangiye kujya abyanga.

Nic ati: “Mama wanjye iyo yambwiraga ngo nze nsubiremo kwandika ibihekane cyangwa kwiga MARA namufataga nk’umuntu unyanga cyane kuburyo nari nziko nimara kuba mukuru nanjye nzamwishyura.”

Nubwo ariko ibibazo byo kumenya gukuba no kwandika ibihekane byaje gukemuka nabwo bigoranye, kumva Radiyo igihe kinini byatumye Dominic Nic ahora agirana ibibazo n’ababyeyi be.

KAMASHYUZA Véronique, w’imyaka 48, ni nyina wa Dominic Nic. Avuga ko ngo bitari byoroshye kubona Dominic yicaye cyangwa agenda adafite akaradio gato mu ntoki. Kubera gukunda umuziki ngo byatumaga ahorana akaradio yaba ari murugo, baba bamutumye ahantu, yaba aryamye; kuburyo byageze naho papa we ngo abimuhora kenshi, Nic akareba aho se yayishyize akongera akayitwara.

Dominic avuga ko ngo impano ye atari iy’ubu.

Dominic ati : “Njye kuva kera niyumvagamo gukunda umuziki cyane kuburyo amafranga yari yarashiriye mu kugura utubuye two gushyira mu karadiyo kanjye.”

Nubwo impano y’umuntu igaragara cyane iyo amaze gukura ariko burya arayivukana. Dominic ngo asanga ngo buri wese wiyumvamo impano atayireka ngo izime ahubwo ngo kuyibagarira nibyo bituma umunta amenya agaciro kayo.

Dominic Nic yatangiye kumenyekana nk’umuhanzi mu nyana ya Gospel mu mpera z’umwaka wa 2008, kuri ubu akaba ari guhatanira igihembo cya Salax Awards 2010 mu kiciro cya Best Gospel Singer (umuhanzi witwaye neza w’umwaka wa 2010 mu njyana ya Gospel). Ahanganye na Patrick Nyamitali, Théo Uwiringiye, Aline Gahongayire na Tonzi.

Claude Kabengera

Umuseke.com

6 Comments

  • Hahahahahaha…. Nic aya makuru yawe aranshimishije cyaaane ndakwemera bya hatari, you’re my superstar in my life ndagukunda ubyumve. Kip it up kandi salax niyawe don’t worry. Lv u

  • ibi ni amateka kweli,burya umuntu ava kure koko!

  • Yooo Dominic nic ndatangaye cyane nkunda Maman wawe namubonye muri concert yawe aritonda cyane nkawe imana imuhe imigisha yakureze neza

  • NOTHING NEW IN THAT WE DID MUCH BETTER THAT THIS BUT ARCHAIC NOT TO SAY THERE ARE SPECIAL THINGS

    • Go to hell

    • Nawe se uri umustar mama? Uri we ariko muri quartier!! Humura nta mwana uvuka ngo ahite yuzura ingobyi!!

Comments are closed.

en_USEnglish