Dominic Nic azanye Album nshya yise ‘UMUBAVU’
Abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana ni bamwe mu bahanzi nabo bagaragara muri muzika nyarwanda mu bikorwa bitandukanye, nkuko byagiye bigaragara muzika ihimbaza Imana ni muzika ikomeye cyane mu Rwanda, ndetse benshi mu bahanzi baririmba indirimbo zisanzwe usanga abenshi barabanje kuririmba indirimbo zihimbaza Imana.
Umwe mu bahanzi bazwi muri Gospel Dominic Nic nyuma yo gukora zimwe mu ndirimbo avuga ko zizaba zigize album ye yakabiri nkiyo amaze igihe gito ashyize hanze iri mu rurimi rw’igiswahili yitwa “Machozi ya nini”, Dominic Nic avuga ko ngo hamwe no gusenga Imana nta kabuza uyu muzingo w’indirimbo ze uzasohoka muri uyu mwaka wa 2012.
Nkuko uyu musore akomeza abitangariza Umuseke.com ngo iyi album ye yayise ,UMUBAVU’ izagaragaho indirmbo 9 ziri mu ndimi eshatu arizo Ikinyarwanda, igiswahili n’imwe y’icyongereza.
Igitaramo cyo kumurika ku mugaragaro uyu muzingo we w’indirimbo zihimbaza Imana kikazaba mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani, iki gitaramo kizabamo umuziki w’imbonankubone { Live Music }kizabera i Remera mw’ihema ryitwa IGICUMBI CY’UMUCO rihererye iruhande rwa Petitb stade.
Kwinjira muri iki gitaramo kizanacururizwamo ama CD y’izo ndirimbo, kwinjira Dominic Nic avuga ko bizaba ari hagati y’ibihumbi bitatu na bitanu, iki gitaramo kikazaba kirimo kandi umuhanzi Fortran BIGIRIMANA uzwi cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana mu gihugu cy’Uburundi.
Zimwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri Album “Umubavu” ya Dominic Nic harimo izamenyekanye nka “Ashimwe” na “Uruwera”.
Mu kiganiro cyigufi yagiranye n’Umuseke.com Dominic yijeje abakunzi ba muzika ye n’abandi ko iyi Album ye ikoze neza, kandi n’igitaramo cyo kuyimurika kiri gutegurwa neza.
Yasoje asabira umugisha abari kumufasha ati: “Imana ibahe umugisha mwe mwese mudahwema kunsengera munsabira umugisha, abakomeje kumfasha mu buryo bunyuranye nanjye nti Umwami Imana abahe umugisha”
Iyi album “Umubavu” ije ikurikira indi ye yambere yasohotse mu mwaka wa 2010 yitwa ‘ARIKUMWE NATWE’ iyi yambere yakunzwe n’abantu benshi, nibwo kandi uyu muririmbyi yegukanye ibihembo nk’icy’umuhanzi wa Gospel w’umwaka muri Salax Awards 2010 hamwe na East Africa Music Awards y’umwaka 2011 yabereye muri Kenya.
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM
0 Comment
Nic amagambo uvuga yumvikanisha ko umukristu, komeza uterimbere nkunda cyane iyi ndirimbo yawe ya machozi ya nini nyagasani akomeze akugeze nokubndi byiza birenze ndagusengera album yawe izaduheshe umugisha ndagukunda tx
You are so cute! kiss kiss
Sha Imana ikwiteho kabisa irungu ry’i Burayi na stress iyo binyishe numva izi ndirimbo ngafashwa peeeee… rwose ndanezerwa iyo nzumvise courage!!!!!Ban gukana iyo album yawe turagutegereje kdi turagukunda.Blessings
Oooooh Dominic uririmba neza nabonye indirimbo zawe kuri youtube ndishima rwose Imana iguteteshe kdi igufashe ukomeze gutera imbere. Ndagukunda Courage!!!
I’m proud of you brother Dominic Nic and I love you so much. Keep raising our Lord by your nice songs, he deserves it. God bless you
Jya mbere Mukozi w’Imana. indirimbo z’Imana uririmba yewe ntacyo nakongeraho Umwami Imana aguteteshe rwose pe!
Domini mfite icyifuzo niba ubasha gusoma izi comments zacu uzihangane muriyi concert yawe ntuzashyireho kwinjira amafranga menshi kugira natwe abanyeshuri tuzabone uko tuza muri concert kukubona uririmba. uratwemereye? thank God bless you
NKUNDA INDIRIMBO ZO GUHIMBAZA IMANA CYANE,ARIKO AKARUSHO IZAWE. SO KOMEZA PURPOSE YAWE,TUKURI INYUMA BIG UP!
Dominic ,i rly like your songs coz they inspire me alot,may the lord our God continue to give you endless blessings,wish you all the best,your fan!
wawou!!!!!!i love u so much nyagasani akurindire mu mababa ye kandi agukomeze iby’isi ntibigukurure ngo urashaka amafaranga.again i love u so much
Dominic if you’re reading this, I have been one of your biggest fans from day one and I still am! Even if am out of Rwanda but I purchased this Album the day it came out!! Thank you so much for continuing to share your God’s gift with the world may God bless you
Dominic’ talent is truly a gift from God. I love his songs called ASHIMWE and MACHOZI YA NINI They are full of message & rythm. He is so very talented & I hope he realizes that God loves us all. God bless u Nic we really love you
imana iguhe imugusha kandi ikongere imbaraga nibeshi batangira bayikorera nyuma bakabivamo.
Mpamya ntashidikanya ko imbere ye ariho hari byose twifuza,so Imana ikurindire mu mababa yayo kandi ikunyure, ikunezeze,ikurinde ibikurura abandi bikabakura mu kubaho kw’Imana. Erega ubukire bajya gushaka baba babutaye aho buri! Kandi erega burya baba banakize gusa ahubwo ntibaba banyuzwe bityo bashaka kwigereranya no gusa n’andi mahanga!Stay blessed and serve the Lord
Imana iguhe umugisha mwenedata kandi izagushoboza niyo kwizerwa
dominic nic i lovo you so mach Imana ikurinde iguhe byose bigufitiye umumaro our Lord bless you
Comments are closed.