Digiqole ad

Document y’ibanga ya FBI yameza ko ku isi hari ibindi biremwa bidasanzwe (alliens)

 Document y’ibanga ya FBI yameza ko ku isi hari ibindi biremwa bidasanzwe (alliens)

Bishoboka ko atari twe twenyine turi ku isi, inyandiko y’ibanga ya FBI ivuga ko hari n’abandi

Inyandiko z’ibanga rikomeye z’ikigo cy’iby’ubutasi muri Amerika, FBI, ku bijyanye n’ibintu biguruka bitazwi neza (Unidentified Flying Objets) zemeza ko hari ibindi biremwa bidasanzwe biba cyangwa bigenda ku isi mu buryo butarasobanuka.

Bishoboka ko atari twe twenyine turi ku isi, inyandiko y'ibanga ya FBI ivuga ko hari n'abandi
Bishoboka ko atari twe twenyine turi ku isi, inyandiko y’ibanga ya FBI ivuga ko hari n’abandi

Impaka ku kubaho cyangwa kutabaho kw’ibi biremwa ngo binafite uburyo bwabyo bwihariye bigendamo mu bigendajuru, zakomeje kuba ndende kuva mu myaka myinshi ishize.

Urwandiko rwabonetse kuri Hakui Centre ikigo cy’ubushakashatsi kuri ibi byogajuru n’ibiremwa bitazwi kiri i Tokyo mu Buyapani cyemeza ko FBI yabonye ibyuma biguruka bitatu bimeze nk’umwiburungushure birimo ibiremwa buri kimwe gifite uburebure bwa metero imwe.

Abakozi ba FBI ubu ngo baba bari mu mpungenge zo kuba izi nyandiko ziri bugere muri rubanda kuko zaba inzira yo kugera ku zindi nyinshi zivuga kuri ibi biremwa bidasanzwe.

Journal Telegraph itangaza ko muri iyo nyandiko ivuga ko ‘umutasi wa Air Force yanditse ko babonye biriya bigendajuru bitatu muri Leta ya New Mexico

Ko ibi bigendajuru byari byiburungushuye bifite 15m z’umurambararo, buri kimwe kirimo ikiremwa kimeze nk’umuntu gifite uburebure bwa meteri imwe cyambaye umwambaro w’icyuma kinoze.

Iyi nyandiko igira iti “Nk’uko bitangazwa na Bwana (izina ryahishwe), ibi bigendajuru byabonetse muri New Mexico kuko muri iyi Leta hari Radar zifite imbaraga cyane, ndetse habayeho ‘interferences’ hagati yazo (radar) n’uburyo ibi bigendajuru byigenzurira inzira.”

Iyi nyandiko ivuga ko nta bugenzuzi burenze kuri ibi bwakozwe kuri ibi byabonetse.

Biteganyijwe ko aya makuru aza guhurirana n’uko NASA ishobora gutangaza andi mashya ajyanye n’uko ubuzima ku mubumbe wa Mars bushoboka, bikaza kurushaho gutera utubazo twinshi no gusanisha ibyibazwaga kuri ibi biremwa bitazwi neza.

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • mujye mureka ab basazi, abiyita abanyabwenge nibo njiji za mbere, ubwo baragirango amabi yabo badukorera bajye bayitirira ngo alliens,lol n amateka ya abakurambere babu b abirabura bo muri Egypt, Mali, Iraq( summerians) ,Moors of Africa bashase kuyitirira ngo ni alliens gusa kuko badashaka kumva hagira uvuga ko umwirabura wa mbere ya Yesu na nyuma ye gato yakomeye bihambaye ategeka isi yose imyaka ibihumbi,lol nibajyane izo imaginations zabo ngo alliens, Uwiteka yaremye muntu amuha ubwenge buhambaye kurusha ibindi biremwa byose,kandi niwe yabwiye gutegeka isi, ikitari umuntu ni gikoko Imana yashyize kuri iyi isi ,izindi zose ni imaginations z abiyita abanyabwenge bumvako ibyo batekereje byose ari ukuri,lol bakibagirwa ko udahinyuzwa ari umwe gusa ariwe Rurema waremye byose

  • Kageyo urasobanutse rwose

  • Ebana njye sinzi igihe ibi bintu bya extraterrestrials bizasobanukira kabisa kuko nagerageje gusoma ariko nabonye ari ukwiruka inyuma yumuyaga pe gusa FBI na CIA hari ibyo baduhishe byinshi

  • Nagirangoi nkebure Kadeyo kuko gutukana sibyo biranga abanyabwenge.kuba wemera ibyoi undi atemera sibyo byatuma utukana cg usebya ibyabo.i am here bro, I am proud to inform to you that i am atheist, our constitution allow that everyone has rights to choice about his/her faith.so jye nemera ibyo wita imagination ahubwo nkahakana nivuye inyuma imagination zivuga ku mana kuko iyo mana muvuga nayibaho.maze imyaka 17 mbikoraho ubushakashatsi, uwabikenera yambwira tukajya impaka atari izangoturwane

    • bihuye neza n’ikinyarwanda wandika gike, n’icyongereza kitameze neza kweli, wavuze ukuri, niko uri koko

    • wowe wiyita inyenzi ukigira umuswaw’umushakashatsi uhakana Imana, uzabanze wishakashake niwibona ukimenya, ukamenya n’umunsi, isaha, umunota uzapfira , uzabone guhakana ubwenge bw’Imana.

  • Yes ! Wowe ubwo utemera Imana ugakora n’ubushakashatsi.Uzashake Imana cyane uzayibona uyemere.Nabikozemo urugendo rwamaze imyaka;inzira yoroshye ni ugusaba ibimenyetso ukabitegereza watching.Thks

  • Bagenzi ,ubu murabona tuganahe koko?

  • Ark hari ikintu kintangaza buri gihe iyo ugiye gusoma comments usanga zirimo amagambo menshi yibitutsi knd icari gikenewe murizo namagambo afasha akanagazura ibitekerezo byabayasoma nkuko kuba umugabo sukumenya gutukana gutukana kubera abana byaba bikabije kukabera abasinzi cg abagore.

Comments are closed.

en_USEnglish