Disi Dieudonne yiteguye gukura umudari mu mikino ya Commonwealth
Mbere yo kwerekeza mu mikino ihuza ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza n’ibyakolonijwe n’Ubwongereza ya ‘Commonwealth’ iri kubera mu gihugu cya Scotland, Umukinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda usiganwa ku magaru Disi Dieudone aremeza ko bitewe n’imyiteguro yagize yiteguye kwitwara neza ndetse no kuzana umudari.
Aganira na Umuseke Disi Dieudone yavuze ko yagize imyiteguro myiza ndetse ngo kubwe abona azatahukana Umudari.
Yagize ati “Imyiteguro yanjye yagenze neza uko nabishakaga ku buryo niteguye gutwara umudari muri iyi mikino.”
Iyi myiteguro yizeye yayikoreye mu gihugu cya Kenya, akavuga ko icyatumye ajya kwitegurira muri iki gihugu byari ukugira ngo yitozanye n’Abanyakenya bizwi ku Isi yose ko ari abahanga mu mikino yo gusiganwa ku maguru cyane cyane mu bilometero byinshi.
N’ubwo azi neza ko azirukankana n’abantu bamurusha, Disi ngo hari amayeri menshi azakoresha kugira ngo abasige nk’iryo kubihorera bakiruka basiganwa nk’ikipe hanyuma akazabasigira mu gace kanyuma ko kurangiza.
Disi Dieudone yahagurukanye mu Rwanda n’itsinda rya kabiri ry’Abanyarwanda rigizwe n’abiruka ku maguru barimo Jean Pierre Mvuyekure, Eric Sebahire (10,000m), Pontien Ntawiyirushintege (10,000m), Cyriaque Ndayikengurukiye (10,000m), Felicien Muhitira (10,000m), Claudette Mukasakindi (10, 000m) ndetse na Clementine Mukandanga (10,000m).
Aba bakinnyi bazatangira gusiganwa kuri iki cyumweru tariki ya 27 Nyakanga 2014. U Rwanda rwinjiye muri iyi mikino ya ‘Commonwealth’ mu mwaka wa 2009 ndetse ruyitabira ku mugaragaro mu mwaka wa 2010 mu gihugu cy’Ubuhinde mu Mujyi wa Delhi.
Paul Nkurunziza
UM– USEKE.RW
0 Comment
aduhagararire neza kandi azaduheshe imidari maze ishema ry; u Rwanda risabe hose
Yibuze.com njye narebye game ye nabandi ba Nyarwanda bamaze guseba.org
Comments are closed.