Digiqole ad

Diplomate yakubise umugore we bikomeye

Diplomate na mushiki we bamuviriyeho inda imwe

Uyu mugore witwa Sandra ngo yaraye akubiswe na Diplomate ubwe afatanyije na mushiki we wari uturutse mu Mutara, bamusabaga ko ava aho akajya kuba kwa nyirabukwe, ariwe nyina wa Diplomate, mu Mutara.

Ubusanzwe ngo yaba atari umusore w'imico myiza/Photo Inyarwanda.com
Ubusanzwe ngo yaba atari umusore w'imico myiza/Photo Inyarwanda.com

Amakuru dukesha abaturanyi ba Diplomate aho atuye I Gikondo hafi yaho bita kuri Merez ya mbere aratubwira ko mushiki wa Diplomate yari yaturutse iwabo mu Mutara ngo aje ngo barangize ikibazo cyo kwiga kwa Diplomate.

Uyu mushiki we tutabashije kumenya amazina ye ngo yaba avuga ko impamvu yo kutiga kwa Fasasi Nurr Diplomate ari umugore we Sandra ubitera. Bityo akaba ngo yashakaga ko uyu Sandra yajya kuba kwa nyirabukwe mu Mutara akabisa uyu muraperi akajya mw’ishuri, ibi ngo Sandra akaba atabikozwa kandi avuga ko nta shingiro bifite.

Nyuma y’intonganya mushiki wa Diplomate ngo wari warakaye cyane yatangiye guhondagura uyu mwana w’umukobwa ndetse na Diplomate ubwe atangira kumufasha kwikubitira umugore.

Packson undi mu raperi uzwi hano mu Rwanda, ngo yari muri uru rugo ubwo Sandra yakubitwaga na bano bavandimwe, akaba ngo yagerageje gukiza ariko birananirana.

Nyuma yo gukubitwa, Sandra ufitanye umwana umwe na Diplomate, ngo yahungiye mu cyumba arifungirana maze ararira cyane, naho Diplomate na mushiki we ngo bakomeza kumutuka nabi cyane.

Abo baturanyi batubwiye ko ngo urebye umugambi wari uwo kwirukana uyu Sandra, mushiki wa Diplomate yavuzeko ngo agiye ariko ubwo azagaruka azaza aje noneho.

Ubusanzwe Diplomate ngo si umusore mwiza, yaba ngo agira imico mibi ndetse n’amahane menshi nkuko abamuzi babitubwiye.

Umuseke.com

37 Comments

  • ntagitangaza, kuko abamuzi bavugako atagira imico myiza, wenda ushobora gusanga yari yakoze kugatabi ko kumugongo wingona? ikibabaje nukuntu nuwo mushiki we yamufashije? jye inama naha uwo mukobwa nuko yakwigenda? twifatanyije nawe mukababaro, turasaba police gukora akazi kayo igatabara urengana

  • yewe yewe, ni arekere aho ibi ntibikigezweho, ukuntu twamukundaga none atangiye kudusebya, ntibikwiye kabisa

  • Ariko se ibi byo byateye abahanzi ni ibiki? ngo yamuhase igiti koko?? Mu rwego rwo gufata umwana wese nk’uwawe, Uyu mwana aziyizire mwihoreze! Ariko amenye ko jye ntazi kuririmba, ariko nzi gutetesha gusa!! iwijire inana!!!

    • Uranshekeje Man, usibye no guhoza no gutetesha ongera kuri CV yawe ko uzi no gusetse.

    • hahaha… ntiwumva ahubwo umuntu w’umugabo ureke uriya muteramakofe ngo ni Diplomat! ntaziko inana zabuze muri uyu mugi! mureke agume yinomfaguzwe sha!

  • mbega umuraperi udusebeje, yeeebaaabaa weeeeee!!!!!!!!!

  • umugabo ni uukubita umugore,kandi n’abagore barabyemera,ntibakunda umugabo utabakubita,kuku buracya akamuzanira igitenge,cyangwa igihuru cy’indabo!!!

  • Ympayinka y’isine uyu mutype se ko numva yihaye gushyigikira mushiki we azabana nawe akaramata ra?nyamara bashiki bacu ntibakaduteranye n’abakunzi bacu kuko ntawamenya ico baba bagamije! ariko rero Diplomate rwose niyihe agaciro nukuri twajyaga tumwemera cyane ntatenguhe abakunzi be kandai anagane ishuri!!

  • hahahaha mbega umutype wa feck sha guhera uyu munsi mise nkwanga!!!!!!!!!!

  • aka gatype ngo gaheruka no kwanga kuvuza umwana kibyariye ahubwo! Kuri merez barakazi ni ka chien mechant! Urumogi ni rubi abarunywa murureke!

  • D.P.G ubunditukuri inyuma pe kandi iyoumuntu ya kosheje ara kosorwa .

  • Amoko aragwira!! mushiki wa Diplomat we sinamurenganya kuko ni umukobwa, izo yakubise uriya mwana azazishyurwa nundi ntazi!!

    Ubwo ari umukobwa ntabwo byambabaza, nawe azahura n’Isi imubone! Turacyafite Mayibobo zitazwi zitwihishemo!!

  • Diplomate nk’umuraperi dukunda w’umuhanga se yakora ibi?niba yasomye iyi nkuru azagerageze yisobanure tumenye ukuri’niba aribyo kandi atubwire impamvu yabimuteye.Wasanga uwo mwita umugore we yaramwifunze bityo akaba atamushaka,usibyeko bitaba impamvu yo kumuhondagura.yashaka indi nzira akemuramo ikibazo.

  • Ese kubera iki mutashatse na Diplomate ngo mumubaze icyo bakubitiye uwo mugore?
    Muzamushake mumenye neza, ntimukagendere gusa ku makuru y’abantu

  • dore uko areba wagirango ni satan,ibimogi si ikintu

  • I am sorry to all my fans But my wife was very awfully rude that day,I could not control my anger men.She insulted me,my sister,my family even my ancestors.

    • Ariko sha niba arinawe koko Dipromat wanditse iyinkuru usaba imbabazi wajyiye ureke kwiyemere mubantu bose banditse comments wabonye haruwanditse mururwo ruzungu uzutese ko twese twunva uruzungu wajyiye wandika murwiwacu twese twunva ako nako nakandi gasuzuguro

    • Uri imbwa cyane ntamuntu ukubita umugore iyo mpagera nkubwo umukubitango nguce umugongo gusa mushiki wawe we tumusabira umugabo uzajya amuhonda nkawe ariko niba ushaka kuba umugabo ugarure umugore wawe kandi umusabe imbabazi

  • wowe diplomate inanga mbi wiyandikisha uruzungu twe twandika ikinyarwanda wibaza ko uturusha icyongereza?take care man!

    • Ugize ishyari kuko akikurusha,kandi ntukongere na rimwe kwita umuntu inanga kuko ndumva ari wowe nanga mbi sana

  • petit witonde bashikibacu bakunda gusenya ingo zaba sazababo ubundi icharana na madam murebe igikwiriye mutarinze gutabaza abo murugo ushobora kwiyangiriza umwuga, ukagwa,kandi ariho uvana umugati ntuzongere. usabe abafana bawe imbabazi…..

  • wazup man? ewana ntukabe umucakara w’ibihe, iyo umuntu akugamburuje uramuhonda agacaho! stay cool!!

    • ariko icyanyereka uko ungana nkareba niba ibyo uvuga mungana!ntasoni ubwose arinkawe bakubise bakakuvugiraho uko wakwishima ra?nuko sandra yatinye kwivugira stay cool nawe!puuuu

  • hoya rwose abastari bakora ibintu bidahesha imana icyubahiro bisubireho kuko nibo jisho rya rubanda.

  • Man ko mbona utangiye gushakira ububogari muri stayilo z’ingumi?!

  • buryase nakamogi anywaho sha uwo mwana ubwo waraye umuswera bucyeye uramuhonda?puuuu;urakavunicvumu

  • this is bull sh** nubundi diplomate sinamukundaga gusa mbabajwe nuwo mwana wumukobwa wabona kandi disi yaranacikije amashuli akajya kuba umugore murugo rwumuntu waa feke nka diplomate!ubuto burashuka rega gusa je ne blame pas les gens pour les erreur qu’ils commettent mais qu’ils assument les consequences.rero uwo mwana namenye ko burimunsi atari dimanche!

  • Yewe noneho ni ishyano ko twamwemeraga nkumuhanuzi se none yaba yamukuye amenyo ese Pcsoni we nta gipfunsi yahakuye ese byabaye nijoro cg kumanywa ? POLICE yatabayese cg batuye ahantu hatagera kizimyamoto ko tumaze gutera imbere hagombaga kazuguzugu .sha ngiye gutura i GIKONDO nibongera nzasigarireho PACSONI AJYE kurya nangembakize .

  • Man iyaba muzi uwo mwana w,umukobwa kuntu agira ikinyabupfura!!!! urugwiro n,ubwitonzi!!! niyo mpamvu atavuga na gato!? kuko akunda DPG kdi aramwubaha njye n,uko ntazi i wabo w,umwana namubasaba kuko na n,ubu ntara feddinga(gucuya)tukibyarira basi uwa 2,3 ubundi tukanyunyuza isi kweri????? thanks

  • Aliko uretse ubu bulldog,
    umugore washatse cyane cyane akili numwana muto ukadukira ugahonda!aliko uramutse umumennye ijisho nyuma gato wakwicuza.
    Njye iyo mpagera muli ako kanya ngo nkudeblosere

  • iyo njye mpagera ngo kaliya gasore nka Deblosere

    • Wabona utari kumunesha,ariko kuki diplomate mwamwihaye mubanze mumenye icyo yamuhoye wasanga uwo mugore yaranamunaniye

  • Eewe mbega umuntu utazi ubwenge na mba imana imuhe gufungura mind mu bitekerezo pana ku karimi wakumva avuga ngo afric ngo yabaye umucakara wi ibihe ahubwo niwe ukiri umucakara wi ibihe kandi afric nubundi izira abantu nka bariya bafite mind iri low nyamara bakishyira hejuru imana izandinde mind zu uburofa nkizawe

  • Ntekereje ibyo uvuga nsanga ushobora kuba ufite uburofa burenze ubwa diplomate,nambe nawe yavuze ko africa yabaye umucakara w’ibihe nkawe se wavuze iki?

  • sandra ni umukobwa witonda kdi ugira ubwenge ndamuzi neza.iyo diplomat yifata agakubita umukobwa mwiza nkuriya yumva nta soni afite,ese uwo mushiki we utamushaka arabona haraho bahuriye azi yarahuriye na diplomat?nabareke nibashake ahubwo uko bahanura umuhungu wabo asubire mu ishuri sandra bamureke kko siwe umubuza ko mushiki wawe yitonde bucya bwitwa ejo.sandra ihangane uri mwiza rwose uzabona umugabo ureke uwo utaguha agaciro nubundi aba star nabo kuri stage gusa si abo gushyira murugo

  • niba ibivugwa kuri uyu muhanzi Diplomat ari ukuri byaba bimbabaje kubw’umwihariko kuko nakundaga ubutumwa atanga mu ndirimbo ze! abazi ukuri ku byabaye mwatubwira…?

  • SHA GUKUBITA UMUGORE S’UBUGABO KUKO ABAGORE NI BEZA BARATUBYARA, NAWE MUKOBWA CG MUGORE WAKUBISWE IHANGANE KANDI UBWO WABONA IWANYU BARAKUBUZAGA NGO REKA MAYIBOBO UKABASUZUGURA NONE NDORERA EREGA BURYA BUGAMBO BWOSE BAVUGA N’UKWIGANA IBYABANDI BAHANZI BAVUZE NOT THEIR SELF CONCEPT.

Comments are closed.

en_USEnglish