Digiqole ad

Didier Drogba ubu ni umukinnyi wa Galatasaray

Ntiyari ameze neza muri Chine, kuri uyu wa mbere tariki 28 Mutarama yasinye amasezerano na Galatasaray ahagaze agaciro ka miliyoni 8.5£.

Didier Drogba avuye mu Ubushinwa ahakinnye imikino 11 atsinzemo ibitego 8
Didier Drogba avuye mu Ubushinwa ahakinnye imikino 11 atsinzemo ibitego 8

Drogba uri mu gikombe cya Africa yasinye amasezerano y’amezi 18 n’iyi kipe yo muri Turquie nyuma yo kuva mu ikipe ya Shanghai Shenhua.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere igitangazamakuru The Sun dukesha iyi nkuru, cyari ndanditse ko Drogba yanze kontaro yahabwaga n’umuherwe Roman Abramovich ngo agaruke muri Chelsea.

Drogba aje muri Galatasaray nyuma gato y’uko umukinnyi w’umuhollandi Wesley Sneijder nawe yerekeje muri iyi kipe mu cyumweru gishize avuye muri Inter Milan muri Italie.

Ikipe ya Galatasaray iri muri 1/8 cya UEFA Champions League aho izahangana na Shalke04 guhera tariki 20 Gashyantare iyi mikino isubukuye.

Drogba w’imyaka 34 ati “ Gukinira ikipe nk’iriya nkuru ntabwo Wabasha kubyanga.

Ndifuza cyane kongera gukina Champions League mpanganye n’amakipe akomeye iburayi.

Unal Aysal umuherwe uyobora ikipe ya Galatasaray yavuze ko gahunda yo kwizana Drogba yari imaze iminsi itari myinshi bayirimo.

Yagize ati “ Mu gitondo twakoze ibiganiro bya nyuma nimugoro nibwo gahunda tuyirangije.

Navuganye na Drogba kuri telephone, yishimiye kuza mu kipe nkuru nka Galatasaray

Muri Galatasaray Drogba asanzeyo abandi bakinnyi bazwi cyane nka Hamit Alt?ntop, Felipe Melo, Milan Baros, umunezamu Fernando Muslera wo muri Uruguay, ndetse n’umuvandimwe we w’umunya Cote d’Ivoire Emmanuel Eboué.

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish