Dicaprio na Johnny Depp nibo binjije menshi kurenza abandi
Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru “forbes” gisanzwe gisohora abanyamitungo itandukanye kurusha abandi buri mwaka, ubu nabwo cyashyize ahagaragara abakinnyi ba film baherutse kwinjiza amafaranga menshi muri Hollywood.
Abagaragara kuri uru rutonde ni “Leonardo DiCaprio” na “Johnny Depp”.
Nyuma yo gukina muri film nka «Shutter Island » et « Inception », Leonardo ngo yaba yarinjije akayabo kagera kuri miliyoni 77 z’amadolari y’Amerika (77million$), hagati ya Mata 2010, na Mata 2011.
John Depp we muri kiriya gihe yari yinjije amadolari agera kuri miliyoni 50 (50 million$), ariko akaba ariwe wari wabaye uwambere ubushize, kuko yari yinjije amadolari agera kuri miliyoni 75 (75million $), yari yabonye nyuma yo kugaragara muri film zitandukanye nka « Alice au pays des merveilles » na « The Tourist ».
Muri uyu mwaka cyokora hari n’abandi bagaragaye ko bagiye binjiza agafaranga katari gake, nagato.
Muri bamwe muribo harimo nka “Adam Sandler ” winjije miliyoni 40$,
“Will Smith” winjije miliyoni 36$ na “Tom Hanks” winjije miliyoni 35$.
Mu bufaransa urutonde rwari rwashyizwe ahagaragara na Le Figaro muri Gashyantare uyu mwaka, rwagaragaje ko umutegarugori Marion Cotillard yigaraga mu bakinnyi ba film binjije menshi, nyuma ya Jean Dujardin, Kad Merad na Romain Duris.
Jean Paul Gashumba
Umuseke.com
1 Comment
GATINDI KANYOMBYA ABE YOMVA AYO ABANDI BAMEZE KWINJIZA
WE AJYE YIRIRWA YINYWERA URWAGWA TUUUUUUUU
Comments are closed.