Diamond yatengushye igitaramo cya Mico baramubura
Kugeza saa yine n’igice z’ijoro kuri uyu wa 15 Gashyantare, Mico The best wari ufite igitaramo mu ihema ry’i Gikondo, Manager we ndetse n’umunyamakuru w’Umuseke.com bari bari ku kibuga cy’indege i Kanombe bategereje uyu muhanzi ukunzwe kurusha abandi muri Tanzania, bahavuye babwiwe ko nta yindi ndege iri buze.
Diamonds wavuganaga na Mico na Manager we buri kanya, nyuma y’uko yohererejwe byose, amafaranga bumvikanye ndetse na Ticket z’indege enye, iye n’iz’ababyinnyi be, yaje kuvanaho Telephone ye maze baramubura burundu.
Manager w’uyu muhanzi yadutangarije ko kumwoherereza amafaranga mbere bitari biri mu masezerano bagiranye, ndetse ko ticket z’ababyinnyi be bohereje nabyo bitarimo, byose babikoze kugirango uyu muhanzi akunde aze, ko yabananije bikomeye akarenga ntanaze.
Mico yahise yarekeza i Gikondo aho igitaramo cyari kimaze akanya gitangiye, abafana benshi cyane bari buzuye mu ihema ry’i Gikondo ntabwo bari bakamenye uko byagenze.
Bruce Melody yaririmbye, Uncle Ausitn araririmba, Kitoko wari umaze iminsi mu mahanga araririmba, Jay Polly araririmba Kamichi araririmba, Mico araza aririmba Live, Urban Boys baraza abantu barishima cyane ibintu birashyuha.
Ariko abafana bategereza Diamond wo muri Tanzania baraheba.
Nk’igihe yakaje kuririmba, inkuru yari imaze gusakara mu bafana ko uyu muhanzi adahari. Umujinya wagaragaye cyane mu bari bamaze gushimishwa n’abahanzi bo mu Rwanda, ndetse habaho akavuyo kajemo no guterana amabuye kw’abafana bamwe binubira kubura kwa Diamond.
Cyari igitaramo cyo kumurika Album ya Mico The Best yise “Umutaka”, muri rusange cyabaye cyiza, kuko abari bahari bashimishijwe n’abahanzi bo mu Rwanda, ariko nyuma bakaza kurubira kubera kubura kwa Diamonds.
Umuseke.com uganira na Mico nyuma y’igitaramo, yatweretse impapuro z’amasezerano bagiranye na Diamond, zerekana ko yagimbaga kuza.
Tumubajije icyo azakora, yatubwiye ko aza kongera kugerageza kumuhamagara akamubaza impamvu yamutengushye agatenguha n’abafana bo mu Rwanda bari bamutegereje, akamusaba kumwishyura, atabikora bakitabaza ubutabera.
Diamonds wamenyekanye mu ndirimbo nka “Mbagara” ndetse akaba ari no mu ndirimbo ikunzwe cyane ubu y’abahanzi bo muri Tanzania yitwa “Kigoma” akaba akunzwe cyane n’abafana bo mu Rwanda cyane cyane abumva neza bakanavuga ururimi rw’igiswahili batari bacye.
Miliyoni 4 zirenga z’igihombo
Amasezerano bari bafitanye ni 6000$ yose hamwe, yari yaramuhaye 1000$ ubwo bakoranaga indirimbo muri Tanzania yitwa “Sinakwibagiwe” bagombaga gufata amashusho yayo kuri iki cyumweru nyuma ya Concert.
Bumvikana ko naza mu gitaramo amuha igice mbere y’igitaramo ho iminsi 2, amwoherereza 2000$, mbere y’iki gitaramo kuri uyu wa gatandatu nibwo Diamond yavuganye na Mico amubwira ko atakwizera ibyo mu Rwanda agomba kubanza akamwoherereza nasigaye (3000$). Yahise ayohereza kuwa gatandatu akoresheje Western Union nkuko Mico abyemeza.
Amatiket y’indege ane (imwe 465$) yohereje ngo azane n’ababyinnyi be yohereje nayo ntabwo yari muri gahunda.
Igihombo cyose Mico akibarira mu mafaranga y’u Rwanda agera hafi kuri miliyoni 4.5
Mico akaba yabwiye Umuseke.com ko niba uyu muhanzi atamwishyuye yiteguye kumukurikirana kuko afite ibimenyetso byose bigaragaza ibyo yagiye amwoherereza, n’igifatika ko we atakoze ibyo bumvikanye.
Photos/P Muzogeye
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM
0 Comment
Diamöd yahemutse pee!!ubwo se niba yari yagize ikibazo iyo agumishaho phone akisobanura???
MICO pole sana kabisa. Turiya du TZD ni utugegera, ntacyo bubaha.
ok
ingegera.com
Ibintu nk’ibi byo kwigira umuntu ukaze(umuntu udapfa kuboneka) ntabwo ari ubwambere bivuzwe kuri Diamond. Cyakora yihane kuko yahemukiye Mico kuko buriya yamubabaje cyane ku mpamvu z’abafana bari bamutegereje, bamwishimiye. Nagabanye ubutekamutwe. Buriya rero nuko amarira y’umugabo atemba ajya mu nda, Mico yari afite intimba nyinshi ku mutima kandi nawe ari wowe.niyo adakuraho phone, mbega ubugegera!!!! Ako gatindi agakure mu nshuti ze.
Mico don’t worry ngusa ibyo byo se nibituma wiga imiterere y,abantu.
Diamond ni ndyandya wallah ariko abantu twagiye twiyoroshya ubwose kuza akamara amasaha 2 aririmba byamutwariki ?askiweee mico rekana namaheru man ariko ntukongere kwizerumuntu iyo utamwohereza ayo mafaranga yarikuzayakuriye.but ihangane tu
Comments are closed.