Digiqole ad

FDLR yatangaje ko itazongera gutera u Rwanda

Umunyamabanga mukuru w’agateganyo w’umutwe wa ‘Forces démocratiques de libération du Rwanda (FDLR)’ urwanya Leta y’u Rwanda, colonel Wilson Iratageka yavuze ko ngo kuva tariki 30 Mutarama 2014, bashyize hasi intwaro kandi ngo bahagaritse inzira y’imirwano ahubwo bashaka ibiganiro na Leta y’u Rwanda mu mahoro. Leta y’u Rwanda yakomeje guhakana ko itazigera igirana ibiganiro n’uyu mutwe urimo abakoze Jenoside mu Rwanda.

Umwe mu barwanyi ba FDLR
Umwe mu barwanyi ba FDLR

Nyuma y’uko M23 irwanyijwe ikamburwa intwaro ndetse bamwe mu barwanyi bayo bagahunga, ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) zatangaje ko imboni yabo bayerekeje kuri FDLR.

Kuva ubwo FDLR ngo yatangiye koherereza MONUSCO amabaruwa ivuga ko ishaka gushyira intwaro hasi, ariko nayo ngo igasaba ko yafashwa kuzagirana ibiganiro na Guverinoma y’i Kigali.

Col. Wilson Irategeka yemereye Radio mpuzamahanga y’Abafaransa ‘RFI’ dukesha iyi nkuru ko bahagaritse imiryano.

Yagize ati “FDLR twashyize intwaro hasi kuko buri uko u Rwanda rushatse gutera Congo (DRC) no kwiba amabuye y’agaciro ya DRC, bashyira imbere urwitwazo rw’uko baje guhiga FDLR yitwaje intwaro kandi ishobora gutera u Rwanda.

Kugira ngo amahoro agaruke mu karere k’ibiyaga bigari kandi FDLR nayo ibigizemo uruhare, duhora dusaba umuryango mpuzamahanga kugira ngo usabe Kigali yemere ibiganiro n’imitwe ya Politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi, harimo na FDLR.”

Nubwo aba barwanyi bavuga ko bashyize intwaro hasi, ntabwo bigeze batangaza niba bazataha mu Rwanda cyangwa niba bazishyikiriza MONUSCO.

Kuri uku gusaba ibiganiro, Olivier Nduhungirehe uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye ‘UN’, yavuze ko icyo Guverinoma y’u Rwanda yitayeho ari uko bashyikira intwaro hasi, bakishyikiriza MONUSCO, bakinira muri gahunda yo kubagarura mu Rwanda no kubasubiza buzima busanzwe.

Ati “Twavuze kenshi ko nta biganiro tuzagirana na FDLR ni umutwe w’abakoze Jenoside (mouvement génocidaire). Mu Rwanda twemera kongera kwakira no kwinjiza FDLR mu muryango. Ariko abakoze ibyaha, abakoze Jenoside, bazashyikirizwa ubutabera bisobanure.”

U Rwanda rufata FDLR nk’umutwe ugizwe n’abantu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, n’umutwe w’iterabwoba, ari nayo mpamvu bwakomeje kubwira amahanga ko nta biganiro bateze kugirana nayo.

FDLR yari imaze imyaka ijya gushyika 20 mu Burasirazuba bwa Congo (nubwo yagiye ihinduranya amazina), ikaba yarakunze gushinjwa n’imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu ko yicaga abantu b’inzira karengane, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, gushyira abana mu gisirikare n’ibindi.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Murakaza mu rwababyaye turwubake hamwe

  • Birabe mahire… koko ngo ntibazongera gutera u Rwanda? Harya ngo bashyize intwaro hasi? Bazihaye nde? Bishyize mu maboko yande? Ese ni “agashya Twagiramungu yabazanyemo? Mumbabarire kuko gushidikanya byanyibasiye!

  • reka da turabazi niyo mwaza ntagotubatinya isaha ebyiri zababana nyinshi hano kubutaka rurema yadutije bw’urwanda

    • Haaaaa n’uko weho utajyayo, arukuvugira ku isahani gusa naho awanyuze imbere yabariya bahungu uzabimubaze!!!yeeeeeee nibura uzabaze Col. Kazarama ubu niwe ukibyibuka kuko we nivuba arega tujye tureka amaranga mutima ahubwo duharanire ko abanyarwanda bakunga ubumwe naho agasuzuguro ko ntaho katugeza.impande zombi nabonyemo abahanga.

      • Carine ukwiye kumenya ndumunyarwanda uyishakishe aho utuye bakurangire .

  • Nta munyarwanda uzi neza ibyo intambara yadukoreye wakwongera kwifuza yuko mu Rwanda hangera kuba indi ntambara. Ubundi umuti nyawo w’ibibazo uturuka mu biganiro ntabwo uturuka mu masasu!!

    Nkurikije uko nagiye numva kenshi ku ma radio, FDLR ntakindi yifuza keretse kuba ishyaka ryemewe na amategeko hanyuma bagakora politique, ntabwo nigeze numva bavuga yuko bashaka kugabana ubutegetsi na RPF!! Iyi request rero ni toto cyane surtout iyo umuntu atekereje kuri cote ya interets de notre nation.
    Ngaho rero amahitamo ni ayacu kwubaka birashoboka kimwe n’uko gusenya nabyo bishoboka rwose!!!

    • @Bwenge, Ahubwo nawe ntaho utaniye na FDLR. FDLR ni mouvement cg FOND y’Abajenocidaires, ahubwo nawe dukwiye kukugendera kure. Rwanda doesn’t have to sit together with the Genocides Perpetrators.

    • None se urashaka kuvuga ko FDLR ari umutwe wa Politiki uvutse. None se mbere yo kurwana ko bivugira ko bashyize intwaro hasi, baba barandikishije ishyaka ryabo nkuko amategeko abiteganya? Ntitukivangire Igihugu cyacu gifite amategeko kigenderaho.

  • Imana ikunda u Rwanda n’abanyarwanda, ntabwo izemera ko habaho indi ntambara muri iki gihugu. Amaraso y’abana b’u Rwanda yamenetse arahagije ntabwo dukeneye andi.

    Uwaba yifuza indi ntambara uwo ariwe wese, yaba mu gihugu cyangwa hanze y’igihugu, Imana izamudukiza byihutirwa atarakora ibara.

    Abayobozi n’abandi banyapolitiki b’iki gihugu, bakwiye kwerekana urukundo bafitiye iki gihugu birinda kugishora mu ntambara iyo ariyo yose. Ubutegetsi nibusaranganywe neza, ntihabe abacura abandi cyangwa bigizayo abandi, ariko abaturage b’u Rwanda tugire amahoro.

    Imana iturinde.

  • izatere noneho ndebe niba ihamara iminota irenga itanu, uretse twa dutero shuma bashaka aho bakura utwo kurya cg kumva akuka k’ i Rwanda ubundi bashoboye iki? muhumure u Rwanda rurarinzwe

    • Ariko wowe Joyce ko numva uvuga ngo ntibamara iminota itanu ese muri iyo minota haba hapfuye abanyarwanda bangana iki? Jya ureka gushyushya urugamba kandi yenda utanari umurwanyi.

  • Ni byiza niba koko bemera gushyira intwaro hasi,baze dufatanye twubake urwatubyaye kuko intambara irasenya ntiyubaka.

  • ahaha akimbwa kashobotse kbs…….!!!ubundi kare kose bigiraga amaki ?P?P

  • ndabaza Joyce yaravutse ryali ? muri 1991 abantu baravugaga ngo FPR ni imihirimbiri itafata ubutegetsi ariko Amerika yarayifashije ihirika Habyarimana da ! FDLR nayo rero itangiye kumvikana hanze ku buryo twagombye kujya twishyira mu mahoro atariho ! ngo u Rwanda rurarinzwe ???!!! hahahahahah

    • ntabwo America yafashije FPR kubohora igihugu…Abana b’u Rwanda bo nyine barahagurutse barwanya ingoma y’igitugu ya Habyara n’abambari be, babatsinda izuba riva…fdlr nitahe ize twubake igihugu, ariko abasize bakoze jenoside bo bazaze bazi ko bagomba gushyikirizwa ubutabera…Abagishyidikanya bo nababwira ko uRwanda rurinzwe pe…

    • Muvandimwe nawe nuko ntakuzi ,ariko ngirango kubuzwa uburenganzira bwo gutaha mu gihugu cyawe nibyo byari bibabaje kuruta ubu babingingira gutaha mu gihugu cyabo.

      ese bararwana kugirango batabare iki?ko FPR nabanyarwanda bari barabujijwe uburenganzira mu gihugu cyabo,FDLR ko ntawayangiye gutaha iwabo baje baratinya iki?

      nibaze niba ari nubuyobozi bashaka bazabubona ariko ubutabera buhana genocide ari uko bugaragaje ko ari abere.
      niba ntacyo bishinja bagakwiye gutahuka batanduranije.kandi niba banishinja nabwo nibaze tubahane baryozwe ibyo bakoze.bareke kwirirwa biha rubanda ngo barashaka ibiganiro.

      • Mwe mwararebye , uko mwaje murasa amahoro, ubu muri abere! mbere yo kureba akatsi kari mujisho rya mugenzi wawe banza ukize umugogo uri muryawe!
        Ubwo muri abere ni amahoro!

  • ishyamba rirabakambanye bahungu ba kikwete bati dushyize intwaro hasi turashaka ibiganiro. Nimuganire na so wanyu cyangwa congo usibye ko nta nuwababjije gutaha naho ibyo kuuganira byo ni politic ya kikwete na rukokoma ibyo birashaje dore ko nejobundi mwiyumviye ko UN isaba congo kudashyigikira umutwe winkoramaraso aribo mwebwe.

  • Urutoki rwamenyereye gukomba ruhora rugondoye.Dore afite n’umuhoro pe!

  • uri imikindo koko kuko iyo ugira ubwenjye buzima ntiwakwifuza ko interahamwe zishe abana b’urwanda zaza kuriya ngo ibiganiro nizigende bazaze bikoreye amaboko bahanwe abasenzi kwica abantu se ni imbeba bicaga sha IMANA izabereka ko idakina izabahana

  • Nibajye gushyikirana na kikwete na twagiraGod,na rudasingwa n’abandi bari useless

  • Bazaze rwose ni abanyarwanda nkatwe kandi tuzabakirana ikinyabupfura kiranga abanyarwanda. Gusa si byiza ko FDLR yose yitwa abagenosidaires kuko nta bushakashatsi bwakozwe ngo bubigaragaze. Nibaza barwana tuzabaranya, nibaza batuje tuzabakira maze abahemutse bahanwe kuko ni ngombwa.

  • nabonye benshi bagaruka ku ijambo intambara , ariko riri mumagambo kuko RDF siyo kuwana na FDLR icyo igambiriye nukugarura amahoro aho atari bari muri Soudan somalia ndetse nahandi henshi bazagenda bitabazwa, bari mubuganga baravura abantu, bari mubuhinzi, RDF irafasha abaturarwanda gutera imbere ari nako ibarindira umutekano , naho kurwana na FDLR byo nindota zanyu, ntabiteze kubaho, FDLR urwo yari ihanganye narwo ntiyari yoroherwe ngo irarwana? Monusco nibo yarikurikijeho, urebye ninabyo bahunze, kandi Igihugu amarembo ahora akinguye kuribo igihe cyose batahira barisangwa mugitondo kumanywa ndetse na nijoro, ntawe barasubiza inyuma numwe nigeze numva bakanyura i mutobo bagafata akayaga kigihugu bakabwirwa aho igihugu kigeze cyiyubaka ubundi bagasubira mubuzima busanzwe bagakomezanya iterambere nabandi, naho ibyo kurwana byo sinangombwa rwose.

  • bareke guteka imitwe hano ko numva bavuga ngo bashyize intwaro hasi baziahye nde? nukugirango rero urwanda rwirare barabashutse sha ingabo zu Rwanda ntizishobora gusinzira mutaragaruka mu Rwanda ngo muze kubaka igihugu cyanyu aho kugihungabanya.

  • Icyababera byiza ni ukwitahira nta nyungu mu ntambara!

  • Musubize amerwe mu isaho munibagirwe iby’imishikirano na Leta y’u Rda..gute se? n’amabi mwasize mukoze!!? ntibikabe turabyamaganye!!

  • Ngo imishyikirano?mwaba abapfu mwaba abapfu!! dushyikirana se tubasaba iki? cyangwa tubategerejeho iki? murifuza gutaha mute se?ntakizatuma dushyikirana namwe na rimwe!!mukomeze mwitinze ahubwo muzaza ku mututu w’imbunda!!

  • Mbabazwa n’ukuntu FDLR isaba imishikirano, n’uburyo bazi ko bagiye batemaguye abantu nk’inyamaswa!! iyo mishikirano se n’iyo kutugarurira abacu basize bishe? cga imitungo bambukanye? nta mishyikirano n’interahamwe dukeneye never and never!

  • Mimi naona kwamba ni michezo ya mapambano, sasa FDLR haiweze ata kuwaca mambano mpaka mwisho. Ubyibeshyaho cyangwa ngo FDRL bayirangiza mu minota 5 aribeshya Isi izashira FDRL ikiriho. Mubitege amaso ubyibeshyaho ko bazirepotinga uwo arababeshya, ahuko n’isi izashya cyangwa ikongoke njye niko mbibona naho abirirwa bacyatsa ngo &&&&&&&&&&&&& nzaba ndora ni imwana w’umunyarwanda. Tubitege amaso

  • you know what’s? just is to all! abakoze amabi baza shikirizwa imbere yubutabera uwishe uwasahuye uwo yaramenjye. naho Fdlr ibyayo birazwi baravumwe rwose amaraso yinzira karengane arihejuru yabo. kandi arikubarega kubyo bakoze ndetse nibyo bakomeje gukora

  • Karine we muveho numugore wa bamwe muri FDLR

    • amani n’ubu ndihano kurugamba kandi ntawasi ejo nari hariya nyamirambo wabonyeko ubwo rero isaha nisaha .

  • ibyo ni byabinyoma bya FDLR ariko bamenyeko nta mwanya abanyarwanda bagifite wo kubataho

    • Ishimwe we ese abo banyarwanda uvuga ni bande ubwo? Erega nakubwiraga ko nabo ari abana b’u RWANDA Kandi bazi u Rwanda, ikinyarwanda, umuco w’u Rwanda, namateka yarwo kubarusha. Ikindi kandi ni uko bagiye kuza, kandi ntibazamanika amaboko na Gato. Ikiza ni uko bazanabereka ko bakunda u Rwanda kubarusha. Mwabahize imyaka nimyaniko ntacyo mwabatwaye. Kuza iwabo rero ntawe babisaba.

      • Ngoga we, umunyarwanda nyawe ntabwo ari bariya dukeneye, naho kuvugako ari abana bu rwanda turabizi gusa umuryango ubyaye ikiboze uracyemera yaba nabo bari bemeye bakagaruka nka wamwana w’ikirara twamujya mwitorero tukamwigisha tukamwozamo ibyo bitekerezo byawe, naho amatekayo nkeka ko batayize kurusha abandi uretse ayo kwica gusa niyo baturusha. Naho kumanika amaboko byo ntawe ubinginga kuko nibatayamanika baza azacibwa nisasu.

        Naho kubahiga byo twabigezeho kuko ubu urwanda ruratekanye kugeza naho umutekano dusigaye tuwushakira namahanga yandi rero nkugire inama nawe ushatse wahinduka ari ntawe ugusaba imbabazi nagato. Abanyarwanda bukuri bamaze kumenya aho bavuye, aho bari naho bagana ntamwanya wanyu bagifite, ntamukunzi ati uwabatsinze naho yagiye mukomeze mujirajire mu mushyamba azabakenya. Imana ibagenderere ibasure ibigishe ibakuremo imbuto ya satani yababibyemo

  • Ngo gushyikirana!!!!! ubuse ko abantu bashyikirana ari abantu hagati yabo hari umuntu washyikirana ninyamaswa zitababarira n uruhinja??? ubuse fdrl hari aho itaniye ninyamaswa zo muri parc y akagera? ikinde ese mushyikirana na nde? mushoboye iki uretse ubunyamaswa guswa gusa muzashyikirana na satani kuko niyo muhoje byose.

  • inama nabagira mwese mwanditse aha nabandi nkamwe nuko FDLR izi politique ahubwo.bazayirwanya se yashyize intwaro hasi?isaba gutaha kuneza?ikindi niba leta ivuga ko bakoze genocide izavugane nabatarayikoze.naho bamwe mwanga ko bataha ni bamwe mwigaruriye imitungo yabo mutiny ko muzayivamo.nibyo kandi.

    • Yewe Mudeberi. Uri mudeberi koko. Niba hari abantu basubijwe imitunguo yabo muri iki gihugu ni interahamwe. Ahubwo baze barihe iy’imfubyi za Jenoside kuko iyabo bayisubijwe kera. Hanyuma kandi banaze ibyo biganiro bibere i Kigali.

  • Yewe Mudeberi uri mu Rwanda? urababaje kweri!, Kuki ushyigikira FDLR? Use ntureba ira photo yuwo musirikare ukuntu yambaye nuko amaze? ndabona nawe bababaje yagakwiye gutaha akareka ubujiji afite abanyarwanda twarakataje hehe nubujiji. ibyo kuganira nabahekuyurwanda ntitwabyemera as rwandais, turakorera imbere tureba ko twagera 2020 tugeze aho twiyemeje kugera. Abanyarwanda mukomere mwese.

    • Shema! rwose wisetsa imikara, ko mutinya kuganira n’abanyabyaha aho mwe muri shyashya? Niba muri abanyakuri numva aribwo byaborohera ! ariko impamvu mutinya ibiganiro ni uko mwe mushobora kuba mwaramenye akubye ayabo inshuro jana! Niba kandi mwiyumvamo ubwere rwose ibiganiro bizaborohera! Musige aho guheza abavandimwe!

Comments are closed.

en_USEnglish