Depite ASHINZWUWERA Alexandre yirukanwe mu nteko
Iyari Intumwa ya Rubanda ASHINZWUWERA Alexandre Dumas yirukanwe na bagenzi be mu Nteko Ishinga amategeko umutwe w´Abadepite uyu munsi taliki 19-07-2011. Depite Polisi Denis, Visi-Perezida w’Umutwe w’Abadepite , Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, akaba yatangarije rubanda ko iyirukanwa ry´iyi Ntumwa ryatewe n´imyitwarire mibi mu buzima bwayo bwa buri munsi.
Ashinzwuwera akaba yari ari mu Nteko ku iturufu y´ishyaka PSP rimwe mu mashyaka yazamukiye ku ishyaka rya FPR Inkotanyi mu matora y´Abadepite yabaye umwaka ushize.
Taliki 15 Gashyantare 2011, Parike yatangaje ko ASHINZWUWERA yakuweho ubudahangarwa n´Inteko Ishinga Amategeko y´U Rwanda nk´Intumwa ya Rubanda icyo gihe Polisi yu Rwanda ihita imuta muri yombi. Ashinzwuwera akaba akurikiranweho icyaha cyo guhohotera murumuna we w´imyaka 12 wabaga iwe amuhondagura bigera aho amurema inguma.
Mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w´Abadepite kuri ubu hari intebe ebyiri zitegereje Kankera M Josee na Ngabo Sebahundo Amiel bakurikiyeho k´Urutonde rwa FPR Inkotanyi nyuma y´urupfu rwa Nibishaka Aimable ndetse n´iyirukanwa ry´uyu Ushinzwuwera Alexandre Dumas.
Imyitwarire mibi y´Umudepite mu Nteko si igihangano cya Alexandre urya kuko hari n´abandi bamubanjirije nabo bagiye bagaragara ho ibyaha binyuranye yewe n´ibya Genoside.
umuseke.com
3 Comments
Ibyo yakoze sibyiza nabusa,urwo nurugero rubi pe!ibyemezo nibyo.nibamukanire urumukwiye,ndizera polisi yacu.nindakemwa
Koko TRANSPARENCY RWANDA irakora vraiment icyocyemezo kibere abayobozi bose urugero.izintumwa za rubanda zizagenzure nabamwe mubayobora amashuli aho kenshi bahohotera abana bakabatsindisha ibinyoma ngo abana bubu nibirara maze bamwe bakanirukankwa.mukomereze aho.
Ariko barebe neza mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda hari igihe havugirwa n’amagabo atari meza,abo bose bakurikiranwe kandi n’abo bakurweho ubudangarwa.
Comments are closed.