Digiqole ad

‘Défauts’ z’abahanzi 23 bo mu Rwanda ubwabo biyemerera

Usibye kuba ari abahanzi bazwi, ni abantu basanzwe bafite imico nk’iy’abandi kandi banafite utuntu tumwe na tumwe baba biyiziho, utu bakunze kutwita ‘défauts’, akenshi utwo tuntu ntidukunze kujya ku mugaragaro. Umuseke wakusanyije tumwe mu tuntu aba bastar bamwe bo mu Rwanda tutazwi cyane kuri bo.

Derek, Teta, Young Grace na Christopher na défauts zabo
Derek, Teta, Young Grace na Christopher na défauts zabo

Ibibazo bibiri twababajije:

–  Ni iyihe defaut wiyiziho?
–  Ni ikihe gice cy’umubiri wawe udakunda?
 

1.SAFI (Urban Boys): Kwibagirwa bikabije bituma inshuti ze zivuga ko atita ku bintu. Igice cy’umubiri we adakunda, ati”sinunvikana n’iyi nda yanjye pee

2.Queen Cha:Ati jye “Akenshi usanga nita ku bintu ku munota wa nyuma bikaba byanviramo no kubikerererwa cyangwa gukerereza abandi.” Umubiri we, wo awukunda wose.

3.Mico The Best: We avuga ko atita ku bintu rimwe na rimwe binamufitiye akamaro. Ngo bigiye gutuma ashaka umuntu umukurikiranira buri kimwe kimureba.

Igice cy’umubiri we atishimira ni amano ye ngo atuma atiyambarira sandale.

4.Young Grace:Ati “njye ndivumbura kandi kubireka byarananiye”.  Ku mubiri nanga umusatsi wanjye ko utereye mu maso.

Young Grace arivumbura Safi akibagirwa cyane
Young Grace arivumbura Safi akibagirwa cyane

5.Jay Polly : We ‘defaut’ ye ngo ntamenya cyangwa gu ‘control’ reaction ze ku kintu runaka. Ati “ Ngira umujinya cyane nkaba nanavuga nabi ku kintu mbona ari kibi, sinihangana.”  Ibice by’umubiri we byose arabikunda.

6Tizzo(Active): Aratinda, ibintu agomba gukora akunda gutinda kubirangiza agashiduka ari kwicuza igihe cyamurangiranye. Ku mubiri we ngo yanga ni iminwa ye.

7.Derek(Active): ‘defaut’ agira ngo ni uko akunda gukabya ibintu cyane, naho igice cy’umubiri we adakunda ni akaguru n’akaboko by’ibumoso kuko ngo iyo ari gusubiramo ibyo azabyina usanga bidafata vuba.

8.Olivis(Active): We ngo yiyiziho kugira isoni cyane akumva bimubangamira ariko ntakundi yabigenza, ati “nanga umuntu undeba mu maso”. Igice cy’umubiri we adakunda ni amaguru ye kuko ngo atabasha kuyambaika  ikabutura.

Olivis agira isoni cyane
Olivis agira isoni cyane

9.Sendeli : Ati “ ‘defaut’ yanjye nkunda inzoga kandi mpora nshaka kuzivaho burundu ariko byarananiye”, ngo yanga ukuntu abyibushye. Ati “mparanira kunanuka ariko wapi”

10.Bruce Melodie: we ngo agira ‘defaut’ yo kuvuga ukuri n’igihe kidakenewe, naho igice cy’ umubiri we yanga ati “Ni ikinkorera akazi kesnhi ariko sinanasaba ngo kiveho kuko n’ubu ngihagazeho, ariko rwose sinkunda ikirenge cyanjye

11.Teta Diana:Nawe ngo arivumbura cyane, ku mubiri we ngo yanga amino ye.

12.Ama G : uyu mu rapper ngo defaut ye ni uko atavugirwamo akaba aziko atari byiza. Igice cy’umubiri we yanga ati “ Mfite amano ya musumbazose atarambuka, nanga n’ururimi rwanjye kuko mbona rushobora kuzankoraho.”

13.Mani Martin :Martin nawe ngo yiyiziho kwivumbura, amano ye ya musumbazose ku birenge byombi nayo ngo nta nzara zibamo. Aseka ati “arambangamira ubu rwose narahuritse.”

14.Nizzo(Urban Boyz): “Njye ndakara vuba cyane”  Hanyuma ngo ntakunda ikirenge cye  ati “si cyiza na mba

Nizzo akunda kurakara cyane
Nizzo akunda kurakara cyane

15.Pacy : Ati “Njye ngira amariria ya hafi cyane naho kumubiri nanga imisatsi kuko mfite yinjwiri”

16.TMC (Dream Boyz): Nawe burya ngo akunda kurira cyane niyo defaut yiyiziho. Akaba iyo arebye inzara z’intoki ze abona atazikunze.

17.King James: Ati “defaut yanjye ni uko nkunda ibintu byihuse kuburyo hari nigihe nshaka kwihutisha ibidashoboka” . Umubiri we ngo awukunda wose.

18.Riderman: defaut ye ngo ni uko akunda Primus cyane, ku mubiri we ngo awukunda wose.

19.Meddy uba USA: Uyu defaut ye ngo ni uko yizera mu buryo bworoshye bityo kumubeshya bikoroha, Ku mubiri we ngo yanga inkovu afite mu gahanga. Ati “Ingaragaza nk’umwana ukubagana kandi ndi umusaza”

20.Platini(Dream Boyz): Platini nawe ararakara cyane kandi vuba ku mubiri we ngo yanga umusatsi we.

Platini ntabwo akunda umusatsi we, nubona yakinzemo ingofero rero...
Platini ntabwo akunda umusatsi we, nubona yakinzemo ingofero rero…

21.Knowless: defaut yiyiziho ngo ni uko ikintu yanze akizinukwa vuba cyane, umubiri we ngo awukunda wose.

22.Alpha Rwirangira: Ati “njye ndahubuka, naho igice ntakunda kuri njye ni ibirenge

23.Allioni: defaut ye ngo ni uko atajya ava ku izima. Icyemezo yafashe icyo aricyo cyose ngo agihagararaho cyane. Ku mubiri we nawe ngo nta kimubangamira.

24.Kamichi: Avuga ko defaut afite azi ari uko avuga ukuri kose gushobora no kumugiraho ingaruka mbi. Naho igice cy’umubiri we adakunda ni ivi ry’akaguru k’ibumoso. ati “Nubwo inshuti zanjye zikunda kumbwira ko zanga umusatsi wanjye ngo ni injwiri”.

Inkovu afite mu gahanga arayanga kuko ngo ituma bigaragara ko yari inkubaganyi kandi ubu akaba ari 'umusaza'
Inkovu afite mu gahanga arayanga kuko ngo ituma bigaragara ko yari inkubaganyi kandi ubu akaba ari ‘umusaza’

Plaisir MUZOGEYE
ububiko.umusekehost.com
 

0 Comment

  • Isomo tuvanamo ni rihe? Abanyamukuru muwkiye kwanga ururimi rwanyu kuko ruvuga ubusa. Naho defaut yanyu ni ukuvuga ibidafitiye akamaro umunyarwanda. Ariko nicyo muhemberwa da. Ubahemba ni we ….

  • Senderi is always funny , ahahahah agatama ni danger kukavaho rero

  • teta ndagukunda birenze ibikenewe !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • wowe wiyise umunyarwanda burya nawe ugira defaut yo kwikunda!kuki wumva ko ibitagufitiye akamaro bitakagirira abandi?nk’ubu nkanjye iyi nkuru ndayishimye cyane kuko itumye nseka cyane nduhuka mumutwe kandi menye ko burya uwariwe wese agira aye…nawe ujye wanga ururimi rwawe kuko rutuma uvuga ibidakwiye n’ahadakwiye!!! Congz rata kuri wowe wanditse iyi nkuru ni agashya, nta bandi bari bakora inkuru nk’izi!!!

  • wowe wiyise umunyarwanda burya nawe ugira defaut yo kwikunda!kuki wumva
    ko ibitagufitiye akamaro bitakagirira abandi?nk’ubu nkanjye iyi nkuru
    ndayishimye cyane kuko itumye nseka cyane nduhuka mumutwe kandi menye ko
    burya uwariwe wese agira aye…nawe ujye wanga ururimi rwawe kuko
    rutuma uvuga ibidakwiye n’ahadakwiye!!! Congz rata kuri wowe wanditse
    iyi nkuru ni agashya, nta bandi bari bakora inkuru nk’izi!!!

    • Uyu musore MUZOGEYE yagiye he ko kera yaduhaga udukuru nkutu tukaryoherwa kweli? Nukuli iyi nkuru ni nziza pee.

  • oya rata ibi nabyo biba bikenewe nasetse nishimye biraruhura mu mutwe burya nabyo birafasha ntabwo rero twaba muri routine gusaaaa sibyo muntu wanditse bwa mbere ! tujye tunisekera twishime sometimes sibyo ra?ndabeshye ?

  • kamichi byo avuga ukuri, gusa njye nibyo mukundira. keep it up bro

  • Ibi abaribyiza kuko bituma umuntu wese yisuzuma akamenya defaut ze numubiri we bigatuma amenya uko yitwara muri societe yaba mumyambarire no muri comportement mu buzima bwaburi munsi.

  • Ibi abaribyiza kuko bituma umuntu wese yisuzuma akamenya defaut ze numubiri we bigatuma amenya uko yitwara muri societe yaba mumyambarire no muri comportement mu buzima bwaburi munsi.wewe musomyi defaut zawe nizihe nikihe gice cyumubiri wawe ukunda cyangwa wanga.

  • Amasomo tuvanamo ni menshi kuko burya abantu babasha kwimenya, babasha no kwitwara neza muri sosiyete barimo. Nanjye nanga babntu b’indashima, bagaya icyo aricyo cyose (nk’uyu ukunda kwiyita Umunyarwanda).Defaut niyiziho, sinjya nshobora gutegereza umwanya munini; kabone n’iyo bya ari ibimfitiye umumaro. Ibi nkaba nkunda kubipfa n’umugore cyane cyane iyo ari nk’aho tugiye kujyana. Umubiri wanjye wo ndawukunda keretse iyo narwaye!

Comments are closed.

en_USEnglish