Digiqole ad

Davis Kasirye yihanganishije aba-Rayon

 Davis Kasirye yihanganishije aba-Rayon

Davis Kasirye (ibumoso) yatsinze ibitego bitatu ubwo batsindaga APR FC bine muri Gicurasi uyu mwaka

Rutahizamu w’umunya-Uganda Davis Kasirye wa DCMP, yihanganishije abakunzi ba Rayon sports yakiniraga, nyuma yo gutsindwa na mukeba APR FC 3-0.

Davis Kasirye (ibumoso) yatsinze ibitego bitatu ubwo batsindaga APR FC bine muri Gicurasi uyu mwaka
Davis Kasirye (ibumoso) yatsinze ibitego bitatu ubwo batsindaga APR FC bine muri Gicurasi uyu mwaka

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 15 Nzeri 2016, kuri stade Amahoro habaye umukino wa 1/2 cya AS Kigali Pre-season Tournement, uhuza abakeba mu mupira w’amaguru mu Rwanda, APR FC itsinda Rayon sports 3-0.

Ibitego bya Sibomana Patrick Papy, Issa Bigirimana na Sekamana Maxime byatumye abakunzi ba Rayon sports bararana agahinda.

APR FC haburaga gato ngo ikore nk’ibyo Rayon sports yayikoreye tariki 3 Gicurasi 2016, iyinyagira 4-0 mu mukino wo kwishyura wa shampiyona.

Davis Kasirye watsinze bitatu muri ibyo bine, yihanganishije abakunzi ba Rayon sports abinyujije ku rubuga rwa Facebook.

Kasirye yagize ati: “Nshuti, mwihanganire ibyabaye uyu munsi tuzongera duhure nabo muyandi marushanwa, kandi bidusigiye isomo. Twikomeze.”

Uyu rutahizamu yabwiye Umuseke ko nubwo yavuye muri Rayon sports izamuguma ku mutima. Kandi ngo yababajwe n’ibyabaye.

Davis yabwiye Umuseke ati: “Rayon sports ni ikipe nkunda, hari icyo yamfashije ku iterambere ry’ubuzima bwanjye. Imikino yayo ndayikurikirana cyane, nijoro nakurikiranye umukino hari inshuti zanjye zambwiraga uko bimeze kuri internet. Bibaho mu mupira gutsindwa ntibitangaje gusa bagenzi banjye bagomba kubikuramo isomo, bakitegura imikino itaha. Ikiza ni uko badutsinze muri Pre-season.”

Uyu wihariye amateka yo gutsinda ibitego byinshi (3) mu mukino umwe uhuza APR FC na Rayon sports, yakomeje abwira Umuseke ko nyuma y’umukino yahamagaye bamwe mu bakinnyi ba Rayon sports, akababwira ko ibyabaye atari iherezo ry’isi.

Davis Kasirye yavuye muri Rayon sports muri Nyakanga uyu mwaka, aguzwe miliyoni 60 frw, ubu ukina muri Daring Club Motema Pembe yo muri DR Congo.

kasirye

Kasirye yihanganishije abafana ba Rayon bararanye agahinda
Kasirye yihanganishije abafana ba Rayon bararanye agahinda

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Byibura wowe uzirikana iyi kipe yatumye umenyekana, ukagurwa agatubutse ndetse ugahamagarwa no mu ikipe y’igihugu. Wibare sebo!

  • Yego rata

  • Komite ya rayon sport tubabwira ko abafana biteguye gutera inkunga ikipe ariko tubona ntacyo mukora nka komite,dore shampiyona igiye gutangira twizere ko ibibazo rayon ikunda guhura nabyo biyindindiza imikino igeze hagati ngo abakinnyi ntibahembwa muzabyirengera. Muhaguruke mukore kandi mujye mugaragariza abafana uko amafranga yakoreshejwe. murakoze

    • ooooooh rayon!kasirye disi,bose iyo baba bazirikana ikipe yabagize aba ribo Casimir uri tayari gufaaha ekipe nkurangire aho wacisha ubufasha?

Comments are closed.

en_USEnglish