David Kabuye mu rukiko yarezwe guteza imvururu no gusebanya mu ruhame
Kapiteni (wasezerewe mu ngabo) David Kabuye watawe muri yombi mu ntangiriro z’uku kwezi nyuma y’igihe gito afunguwe, kuri uyu wa 16 Werurwe 2015 yashyikirijwe Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo aburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, yabanje gusomerwa ibyaha aregwa. Ibyaha yarezwe byiganjemo ibyo Ubushinjacyaha buvuga ko yakoreze ubwo yariho arangiza igihano cy’amezi atandatu yari yakatiwe mu mwaka ushize.
Kabuye ukora imirimo y’ubucuruzi mu kwezi kwa munani 2014 yakatiwe igifungo cy’amezi atandatu ahamwe no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Uyu munsi Ubushinjacyaha bwavuze mu rukiko ko Kabuye yageze muri Gereza ya Nyarugenge akavuga amagambo asobanura ko akorana n’abarwanya Leta ndetse ngo yakoranye n’abafungiye gukorana na FDLR n’abakoze ibyaha by’iterabwoba.
Umushinjacyaha yavuze ko David Kabuye muri Gereza yavuze amagambo asebya ubutegetsi buriho, ndetse ngo yagize imyitwarire yo guteza imvururu no gusebanya mu ruhame, nk’uko byari byatangajwe na Polisi ubwo yamufataga mu minsi ishize.
Ahawe umwanya, Kapiteni Kabuye yavuze ko ibyaha aregwa ari ibyo yahimbiwe, ko impamvu ari raporo yakoze igaragaza ubucuruzi mu ibanga bwinjiza akayabo k’amafaranga bukorwa na bamwe mu banyururu n’abayobozi ba gereza
Yavuze ko muri Gereza hariyo abacururizamo imiti, abacururizamo serivisi zo guhamagara, abacuruza itabi byose ngo babifashijwemo n’abayobozi ba gereza.
Kabuye n’umwunganizi we Me Vincent Ndikumana bavuze ko ibyo Kabuye aregwa ari ibintu bishingiye ku magambo, by’ibihimbano kuko nta bimenyetso bibigaragaza, bityo Urukiko rudakwiye kubiha agaciro.
Kabuye waburanaga yambaye imyambaro isanzwe ndetse akanyuzamo akamwenyura iri buranisha ryashijwe bugorobye abacamanza bamaze kumva impande zombi. Bategeka ko urubanza ruzasubukurwa kuri uyu wa 17 Werurwe 2015.
UM– USEKE.RW
18 Comments
Pole kabisa nugutabarwa n’Imana uri mu kibazo.
Ni ubwa mbere nakumva umuntu aregwa ibyaha yakoreye muri gereza! Nagende yifungirwe ejo atazagongwa n’ikamyo kuko ndumva yifitiye nyamunsi!
muvandmwe Kabuye nizereko uzi Imana ukitondera amategeko yayo,niba atari byo uyu ni umwanya wo kwegera Kristu ukamumenya ukaba muri we,kuko ntawamenya imipangu y aba bantu, bashobora kukwambura ubuzima mu kanya nkako guhumbya, nuba muri Yesu rero uzaba udahombye kuko azagutahisha ijuru,byaba bibabaje udapfiriye muri we kuko shayitwani yakwakiriza ibiboko bya buri segonda. dushobora kumva polisi yakurashe yirwanaho,lol cg yakurashe uyicitse,lol cy wagonganye n ikamyo,lol cg just wapfuye bagahamagara umuryango wawe bati muze mutore muzehe kandi ntimubaze icyamwishe cg icyo yazize. abisi ni danger,tubana tubazi kabisa,ubu maze kubamenya bien, uwawe bafashe nagaruka jya upfukama ushime Uwiteka ko amutije ikindi gihe cyo guhumeka
ntawe mburanya, ntanawe mburanira, umuco w’anyangira,kuri kira nk’intama, ese, hari ubushake bwogukemura ibibazo mumbw’umvikane? n.imushakishye z’a solutions,z’itujije,murahubuka, none abantu ni batavuga abashyinzwe umutekano bazaronka z’a informations gute? ngo.. none, erego umugabo agira ubwoba iyo bataramukubira kurukuta, nje, iyo ngeze kurukuta ikiba gisigaye niukw,i sauvant uko biba bikakuba, nabandi bumva, bareba, baba bacyecyetse ariko mumitima ati ejo, ni twe. haba, ibyaha, ni udukosa ukosora nku mubyiye, inkoni izamba, nimwigishye abantu gukunda igihugu, musangire, muganire, mujye, inama, umuco wanyangira niuwabanyamahanga, bakandamiza stranger, umwana w,igihugu ,attention ni ukwenyegeza ibibazo, critique, n’imana harabatayivuga neza kicyecyeka , ni mukuri kirane akantu kose ariko musesengure neza, abavuga bose bamwe, ni ubujiji, abandi ni unkwiyumvamo ubwene gihugu, abandi ni ubugome , abashyinzwe umutekano, nicyo bashyinzwe gutandukanya,gusesengura, mugiye kuzabura za informations. kuvuga kurakononera cyangwa kukagukiza,guceceka, kuragukiza, umutwe, ni wo ukora, ni bakoreshye imitwe gusa tiza ivuga ijambo,ariko irakora. kurushya amagambo.
Ngo uwibwirako akomeye alitonde atagwa, ntawe bitageraho kuko uwaliwese bamubeshyeye kiramuhama.
Hanyuma se ibyo byaha abishinjwa bande? Nabagororwa se?
ariko uyumugabo numunyakavuyo kuva cyera iyo ubona ari kapiten imyaka ingana gutya atayivaho wibaza iki? ntakigenda mumutwe ahubwo nashake aho ahungira yirire amafaranga ye aho kugirango ateshe abantu umutwe nkuko yabikoze kuva cyera, wamugani bazagera igihe bamurangize kuko nitesha mutwe gusaaaaaa
Twamye tuvuga ko muri gereza hafungiye ba maneko bya nyirarureshwa, none bigeze n’aho inkiko zirega umuntu ibyo yavugiye muri gereza. Nibatange abagabo tumenye abo ba DMI bari muri gereza. Wasanga ari bya bihutu byishinja n’ibyo batakoze.
Ariko abantu bikoraho nkuyu yajyaga gukora ayoma rapport yiki aruwuhe dore nawe ubwe ari muya bagabo none ngo nakoraga rapport rapport rapport nyabakiiii utikura nokuyo waneye …
Mbabajwe na famille yawe irikubura daddy hejuru yamanjwe yu mugabo
KABUYE WACU! KABUYE WACU!
Ubu nindyama nkarota bazankatira imyaka ingahe ? Kabuye we genda Nyamunsi irakugeretse
ariko ntimugakabye gufunga abantu ubuse abana numugore ntibamukeneye ? mbega umuntu ubaho ntavuge amagambo mabi muzamukurahe ko ariko abantu bateye ? nimureke umuntu w’ Imana ibi nugukabya ashobora kuba afite nihungabana ? murakabije gufunga mugabanye turabirambiwe .
Ubirambiwe wowe nande ???
Iba ur’umugabo hagarara ahanona ubivuge bakwereke nawe !!!
Muzi kujujura gusa.
Niko Gisa we ngo abirambiwe we na nde?!, well let me remind you something. Sha ngo utamenya iyo ava ntamenya iyo ajya. U Rwanda rwavuye kule
Sinzi ko uwashaka gufunga uvuze nabi ubutegetsi wese yabona gereza ihagije! Burya critics zihoraho. Musuzume neza niba amategeko/ingingo zihana ibyo gu-critika bijyanye n’igihe.
None se uyu David Kabuye apfana iki na Rose Kabuye?
ni umugabo we
N’ umugabo washakanye byemewe n’amayegeko n’umuco nyarwanda na Major Kabuye Rose.
Comments are closed.