Digiqole ad

Data niwe wagize imfubyi ya Jenoside umuhungu dukundana

Ubwo nigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, nakundanye n’umuhungu, turakundana cyane ku buryo buri wese mu kigo twigagamo yatangazwaga n’urukundo rwacu.

Twigaga i Rwamagana.

Ubusanzwe  umusore yavukiye mu majyepfoari naho yarerewe. Najye niho navukiye. Ibyo ntitwabitindagaho cyane.

Aho twigaga aho nyuma ya Jenoside uyu musore yari impfubyi buriburi ababyeyi be n’abavandimwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nakundaga kumuba hafi no kumuhumuriza, kugeza aho twarangije amashuri  tubona akazi,  tunasezerana kurushinga. Ariko  nari naramubwiye ko Data afungiye icyaha cya Jenocide.
Turi kurangiza amashuri yisumbuye nabwiye umuhungu ko mfite gahunda yo iwacu mu rubanza rwa gacaca, bihurirana n’uko nawe nyirasenge we yari amaze kumubwira ko agomba kumuherekeza aho yagombaga gutanga ubuhamya ku rupfu rw’ababyeyi ndetse n’abavandimwe be, twasanze ari mu bice bimwe by’amajyepfo ariko ntitwabitindaho twibazaga ko ari ahantu hatandukanye.

Twembi twatunguwe mbere na mbere no guhurira mu rubanza rumwe rwa Gacaca, nari kumwe na mukuru wanjye nawe ari kumwe na nyirasenge.

Nagiye kubaramutsa ntacyonishisha, ariko mbona mukuru wanjye biramutangaje cyane, ngarutse ambwira ko abo naramutsaga aribo data yiciye ababyeyi.

Numvise ncitse umugongo, nari mbizi ko data yishe abantu muri Jenoside, kuko yabyemeraga, ariko sinari nzi ko ari ababyeyi b’umuhungu nakundaga byimazeyo.

Urubanza rwaratangiye, ariko ntirwatinda kuko data yahise yemera ko ariwe wishe ababyeyi b’uyu musore, bamukatiye gufungwa imyaka 12 ariko kuko yari amazemo 13 baramurekura ngo atahe.

Umuhungu yaranyegereye arambaza ati “uriya niwe papa wawe ko nabonye musa?” ndamubwira nti “Niwe.”

Ntabwo byamubabaje cyane ako kanya kuko na mbere nari narabimubwiye ko data yagize uruhare runini muri Jenoside.

Njyewe narababaye cyane ndetse ngira ipfunwe rikomeye, nawe uburyo yitwaye nyuma byarushijeho gutuma ndushaho guhangayika, numva naze ubuzima.

Nubwo twari turangije secondaire dukundana cyane, byahise bitangira gukonja, tujya muri kaminuza tureka ibyo kubana twibwiraga. Ibintu nyuma bikongera bikagaruka kuko twakundanye cyane.

Uko twongeraga kuvugana yambwiraga ko akinkunda kandi najye numva mukunda cyane, ubu twarangije Kaminuza turi mu buzima busanzwe turavugana turahura kenshi tukishima ariko harimo icyo kintu n’ubu kikidutandukanyije cyane.

Igitumye nandika ibi, ni uko twebwe ubwacu tutabasha kubiganira kuko twigeze kubigerageza ndarira cyane agahinda karamwica.

Iyi situation turimo ituma tutabasha gufata umwanzuro wejo hacu kandi turi kugenda dukura.

Twibaza ubukwe bwacu uko bwamera mu miryango yahemukiranye. Ndabyandika nkenda kurira.

Umuhungu yongeye kunkunda nyuma y’igihe kandi nawe ubona afite iyo mbogamizi tutabasha kuganiraho twembi twisanzuye.

Nyuma yo kubitekerezaho iminsi myinshi, mfashe icyemezo cyo kwandika ikibazo cyanjye ngo Umuseke mukigeze ku basomyi kuko hari inama nyinshi zikomeye mpasanga.

Ndasaba inama zimfasha gutuma njye n’umusore dukundana tubasha kurenga aya mateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo tugakomeza urukundo rwacu.

Ndasaba namwe abayobozi b’umuseke kutaza gutuma hari abankomeretsa mu bitekerezo biri butambuke.

Ndabashimiye. Imana ibahe umugisha

G

0 Comment

  • Aho mudashobora kubivuganaho numva mwarekana buri wese agashakira ahandi. Mujye mureba ingaruka ibyo mushaka gukora bizabagiraho n’abana mwabyara nimwumva mwazirengera mukomeze. bitabaye ibyo murire mwihanagure.
    icyo nzicyo nuko umuryango wuwo musore uzahagarara ugahaguruka naramuka ashatse kubana nawe.ntimwababa iruhande bisaba kwimuka mukaba kure yabo kandi nabwo babaha akato mukaba mwenyine.we se yiteguye kubaho nta muryango, wowe se witeguye kubana numuntu abiwabo batasura cg se ngo mube mwakoherezayo nabana ngo bamenye aho baturuka?ibi ariko ni igihe mubashije kuganira mugafata umwanzuro wo kubana.ariko niba uzana amarira mbere yibindi nawe ntacyo ufasha.nuhaguruka ngo mubiganireho amarira uzayasige mu rugo ubyitwaremo nkumuntu mukuru.Mbese uzabikuremo amarangamutima ikibazo ucyigeho nkaho kiri ku wundi bizagufasha.Amasengesho kandi arafasha niba wizera Imana

    • This is terrible!!!,

      Maze rero mukobwa ngiye kukugira inama isumba izindi kuko iki kibazo nanjye cyambayeho, ariko cyo ntabwo gikomeye nkicyawe, gusa nanone biracyagusaba kwifatira icyemezo.

      Njye maranjye n’umugore wanjye imyaka itanu, tubanye neza nta kibazo, dufite abana beza cyane babiri b’abahanga mw’ishuri bitangaje bakiri muri maternelle.
      Tukirambagizanya na Madamu, twaje kwibwirana, ambwira ko Maman we yiashwe muri Jenocide yishwe n’abahutu ndabyakira numva nta kibazo cyane nubwo nanjye ndi mu bwoko bw’abahutu ariko imiryango yacu twembi ikomoka ahantu hatandukanye cyane, kuko umwe ari mu majyepfo undi ukaba iburasirazuba, ndibuka igihe ibintu bya gacaca byari bikomeye, Data yaje kuregwa muri Gacaca, nkibimenya mbibwira fiancee wanjye nanjye mbabaye ndira cyane nkuko byakugendekeye, umwana w’umukobwa yabyakiriye neza cyane ambwira ko nubwo data yahamwa nicyo cyaha atazabinziza kuko atarinjye wagikoze,
      Heureusement data yaraburanye aba umwere, urukundo rwacu rwarakomeje tugera naho dushakana byemewe n’amategeko.

      Gusa, ntibyabujije bamwe mumuryango we kujya bavuga ko ndi igipinga, ndetse banga kujya badusura mu rugo, gusa umugore wanjye yabakuriye inzira ku murima ndetse aranabyatura mu nama y’umuryango wabo, ko azakunda umukundira umugabo ko uwiyumfamo ubwoko rwose batandukana guhera uwo munsi, gusa, nyuma njye nakomeje kugenda mbereka urukundo ndetse Imana iramfasha impa n’ubutunzi buciriritse mbasha gufasha umuryango we, nabo nyuma baza kwigaya batangira kunyoboka uyu munsi tubanye neza nta kibazo.

      Inama rero nakugira niba mwe hagati yanyu mudashobora kubyakira ngo muhagarare gitwari murengere urukundo rwanyu, mukaba mugifite amarangamutima, ibyiza iyo project muyihagarike kuko intambara babagabaho mutazabasha kuzitsinda, twe twabishobojwe n’amasengesho no kuba twari twaramaze kurenga amarangamutima mwe numva mugifite.

      Imana ibabe hafi.

      • nonese uwo madame wawe we ise yari bwoko ki? birababaje!!!

      • uko nukuri byose bishobozwa na masengesho kandi ibyo basogokuruza babayemo cyngwa ba data ibyo nitukabigendereho

  • Wowe mukobwa ikibazo se ufite nikihe kougifite iwanyu reka uwomwana wumusore abanze asubize ubwenge kugihe ubwo azagusubiza .

    • Marine mbanje kugusuhuza ngira nti happy liberation day! uti ntakibazo afite kuko afite ababyeyi, Marine ikibazo uyu mwana w’umukobwa afite si kutagira umuryango, arawufite kandi kuwugira si ikosa kuri we ni umugisha ahubwo, ese birakwiye ko twababazwa n’umugisha w’abandi? simpamya ko wasubiza yego! sinibaza ko kumugira inama byari ngombwa kumwibutsa ko afite ababyeyi, ariko ndabizi ko mu 1994 imisozi yose yari nyarusange, bishoboka ko nawe waba warakomerekejwe n’amateka mabi twihariye nk’abanyarwanda, niba aribyo nakubwira nti komera nturi wenyine. Noneho rero mbonereho ngire inama uyu mwana w’umukobwa nkuko yabisabye abasomyi, mbanje kumubwira ko rwose numva intimba ufite idashingiye gusa k’urukundo ahubwo kukuba iso yarishe inzirakarekane, ariko menya ko yatsinzwe n’umutimanama akemera icyaha agasaba imbabazi, ikigaragara gishoboka ko ari nacyo kigutera amarira adashira nuko ushobora kuba utarababarira iso kuba yarahemukiye isi yose, icyambere kizagukiza ayo marira ni kubbabarira papa wawe, sinkubwiye ko bizatuma wibagirwa ibyo yakoze ariko bizaguha gutuza kumutima, iki nukorangiza uzegere umuhungu uvuga ko mukundana maze nawe muganire mwitonze, uzaba utakirira maze ikibazo cyambere uzamubaza uzamubaze uti ” ese waba warababariye papa?” iki kibazo kizamukora kumutima uzabe ukomeye wowe utarira please maze umuhumurize kandi umusabe kukubwiza ukuri, please navuga oya ntuzamwereke ko bikubabaje kuko bizaba bikweretse ko nawe atarakira ibyamubayeho, mugihe rero mugifite ibikomere mwembi kubana mubyibagirwe kuko ntamishinga mu bishirira, umusore naramuka akubwiye ko yababariye so uzamubaze niba yumva agukunda kuburyo mwabana navuga yego usabwe kumuba hafi kuko azaba atangiye urugamba rukomeye n’umuryango we kandi azafashwa n’ibintu bibiri; prayers and your care! naho inama nagira umusore ni iyi; ntuzakore ikosa ryo kubaka urugo utazashyigikira, niba koko wumva warababariye ise w’umukobwa mukundana kandi ukaba umukunda byukuri wumva ntawundi wamukurutira nakugira inama yo kudakina murukundo bana n’uwo ukunda, ndakubwiza ukuri ko mumuryango wawe utazabona benshi bazashyigikira uyu mushinga ariko Imana muri kumwe niba uyemera, niwubaka urwawe rugakomera ukerekana ko uri umugabo udahinduka kukuri, w’umukozi, wo kwizerwa umuryango wawe uzakugarukira, kandi abakunda ukuri n’amahoro turabashyigikiye. erega urwango nirwo rwasenye urwatubyaye, urukundo rero nirwo ruzarusana. Amahoro k’umuseke n’abasomyi bawo!!

      • Kuba warakundanye numuntu ntibivuga ko Ariwe ugomba kurongora .

        • ibyo uvuze nibyo,nanjye bambyayeho,5ans n’umuntu nta mariage,nta kundi byagenda.Imana igira imigambi yayo.

          • byo ni danger gusa mbona nta rukundo rurimo rwose babireke- uwo musore arambabaje kuko inkumi ishaka kumuzana mu rukundo ngo igabanye icyaha cya se!!! nta gukundana n’abahemu rwose uwo musore nagire vuba ahunge uwo mukobwa ejo uwo yita sebukwe atazamwirenza- nge sinashaka mu nterahamwe!!!!

        • Yes, kdi birashoboka ko yabyikuramo, ibyo kubana byo ndumva bidashoboka pee! njye sinabyihanganira nukuri

      • urakoze cyane kubwikigitekerezo kabisa kirubatse nabandi

      • jean de Dieu, inama ugiriye uyu mwali nimnziza cyane niba koko ashobora kuzikurikiza zizamufasha. ico nakongeraho, nukoigihe umuhungu ataramwiyegereza ngo baganire ku kibazo, aho hazabaho imbogamizi cyane, ariko umuhungu igihe abyemeye bakiyumvanamo kimwe nkuko umwe mu basomyi b’umuseke nawe yabidutangarije hejuru, icyo gihe umuryango wanyu niwo uza ubiyubakaho simwe muwiyubakaho, gusa please nimuganire ntimuzakore ikosa ryo kubana hari ikihishe inyuma mu mitima yanyu cyane ndavuga umuhungu kuko ikiza cya mbere kibaho ni ukubaka urugo rugakomera mukishimana nuwo mubana nta mbogamizi mu mitima si non byazabagiraho ingaruka mbi k’umueyango wanyu. nyimwibagirwe gusenga Imana ibabe hafi.

  • that is very sad indeed. Gusa ni ihurizo rikomeye kandi ni ubuzima mugomba guhangana nabwo kuko muri victims z’amateka mutagizemo uruhare. Hari ibintu byabafasha ariko bihereye mu miryango yanyu:
    . Gusaba umubyeyi wawe kwegera umuryango yamazeho abawo akabasaba imbabazi nta rwiyerurutso rurimo,cyane ko yemeye icyaha, ni intambwe nziza niba yarabikuye ku mutima.
    . Umuryango w’umuhungu nawo ukwiye kwakira ubusabe bw’imbabazi bwasabwa n’umubyeyi wawe hakabaho kwiyunga.
    . Nubwo bigoranye mwe ubwanyu mugomba gutinyuka kubiganiraho, mukareba na strategies zosezishoboka kugirango umubano wanyu ugere ku ndunduro.
    . Gusenga cyane ni umuti w’ibibazo nk’ibyo
    . Kwegera abajyanama kw’ihungabana kuko mwembi mwarahungabanye, bakabagira inama. mujyanye byaba byiza
    . Kwemerera urukundo rwanyu kurenga imbibi z’amateka mabi. niba mwizera, kandi mukunda nyabyo ibyo muzabishobora.
    Mugire amahoro kandi nkwifurije success.
    Blessings

    • ariko jye mbibarize basomyi, kuba aba bana bakundana bivuze ko bagomba gushakane? nibarekana kuko bafite amateka atandukanye, niba ari ubwiyunge hari commission ibishinzwe.

      • Grt! grubayita nukuri nibyo, ntategeko ribabanisha ku ngufu rwose ibyiza nuko mwareka kwikorera iyo imitwaro, ubwo se ko nta zibana zidakomanya amahembe umunsi mwagiranye ikibazo? ese uwo mwana muzabyara we murumva mwaba mutamuhemukiye? haracyari kale cyane rwose imyaka 19 ni mike, inkovu ziracyari mbisi.

  • umva mushiki wanjye!tuza usenge imana izagufashamo! bwira umubyeyi wawe niba yaratuje kandi umufashe kuko mwarize! akomeze gusaba imbabazi kuko nubwo yarangije igihano ntibikuraho ibyakozwe! ariko birashoboka kandi byarakozwe si umuryango wanyu bitangiriyemo cga birangiriyeho (gusaba imbabazi no kuzitanga) kandi ndabyizeye bizacamo kuko nta ruhare mwabigizemo (genocide) icyahanigatozi!!!

  • oya rwose mukobwa njye ndabona ibyo bintu ari zwahama pe.yego bari kukubwira ngo wowe nta cyahe ufite.yego ntacyo ntanicyo ngushinja pe uri umwere ariko kuko turi abantu still,umuryango wuwo musore ,aha.njyewe ndi nkawe rwose nabireka singiye kukubeshya urugo rukwiye kukubera urwa mahoro si urwo kukurwaza umutima wishinja buri gihe.nakubwiraga uko mbyumva .urakoze

  • Sorry dear! Just be sincere with the reality and accept that marrying that innocent boy will an extended curse to your babies. What will you tell your kids? What stories will they get from the society.
    Sweety girl, it’s not your fault but our bad history, poor governance, heartless society that caused all this un ending pain and scar. Just forget about him and wish him well he really deserve better, he deserve joy and if you really love him please let him go, let him find the best world without getting the set back of family history. I beg you in the Name of God to bless that young man and show him that it’s better not to mix love with reality and be strong it wasn’t your fault but our poor history that left us in this situation

    • jean de dieu, inama yawe ndayigaye cyane, ngo ni iki bazabwira abana babo?,ngo ntavanga urukundo na reality?
      nonese utekereza ko gutandukana bizakiza buri umwe muri bo ibikomere?

      guhunga ikibazo su ukugikira,ni ukugiha imbaraga.
      nonese urashaka ko abazajya bakundana bafite ibyo bibazo bose ,ntibazabane?
      ko nzi benshi babana da! kandi bigakomera!
      ese ubundi iyo nama urumva yazubaka urwanda rwabanyarwanda cyangwa ni ibice bibiri :imiryango yiciwe n’iyishe.

      niba nta tegeko leta yacu dukunda yashyizeho ibibuza ni uko ntacyo bitwaye.

    • jean de Dieu ubabwije ukuri niba nyamukobwa atari umugome nka se wamubyaye nabivugane nuwo abeshya ko yakunze hanyuma batanduikane inzira zikigendwa!!!

      • LILY ,NONEHO URANTANGAJE! NGO UWO ABESHYA KO YAKUNZE? KUKI SE WUMVA KO ATAMUKUNZE?
        NDABABAYE KUBA DUFITE ABANTU NKAWE RWOSE ,UBWOSE UMUTAHE WAWEMU BUMWE N’UBWIYUNGE NI UWUHE? MU MAGAMBO YAWE NI UKUVUGA NGO UMUNTU AZIRE IBYO ATAKOZE? KUGEZA RYARI?
        UKENEYE JESUS PE!

        • sha muhengei ndabona Lily avugishije ukuri ahubwo wowe ntiwumvise neza message ya Lily- nge ndabona yashakaga kuvuga ko niba uwo mukobwa akunda uwo muhungu koko atarakwiriye kwemera cg kwifuza kubana nawe kuko byazagirira ingaruka nyinshi ku bana b’uwo muhungu kuruta izo umukobwa yagira cyane ko nta nazo. so, biragoye kwemeza ko umukobwa akunda uwo muhungu niba la fille atabona ko ari haramu (le peche) kubana na le garcon….

  • Sinjya nkunda kwandika cyane mw’itangazamakuru ariko iyi nkuru ndumva hari igitekerezo natanga.
    Amahano yabaye mu gihugu cyacu ateye isoni n’gahinda kuburyo izi ngaruka zose ziri kuba kubana zitari zikwiye gusa niba bafite urukundo nyarwo barukomeza kuko yaba umukobwa cyangwa umuhungu nta ruhare bagize muri genocide. umukobwa yakagombye kwivanamo ipfunwe kuko atariwe wohereje ise kwica. umuhungu yakagombye kwikuramo umujinya kuko umukobwa atariwe wamugize imfubyi kandi ko akomeje kwishyiramo ibyo atakubaka niyo yaba yashakanye nuwo bahuje ubwoko. Niba hagati yabo harimo urukundo nyarwo niho bizagaragarira.
    Staf, Muzakomeze mutugezeho iyi nkuru
    Harakabaho urukundo.

  • Ariko Musoma bibiliya ngo mwumve uko lmana yo nyinye itugira lnama? lmana yabwiye ubwoko bwa lsiraheri uti ntimuzashakane nu bwoko bwa Egiputa aya ni amako yahemukiranye cyane!!!!!nge sinashaka mu bahutu bahemutse kuko ibyo bikurura amakimbirane akomeye cyane mu muryango kimwe nuku ntashaka mu batutsi bahemutse nabo no!!!! ngomba gushaka mu bwoko bw’ inyangamugayo kuko niyo mufite umugayo mu bantu no ku Mana nuko nta mugisha mubona!!!!!”ijombo ry lmana rivuga ko rizahora abana gukiranuka kwa base na banyina!!!!!!! so nge ngendeye kuri bibiliya yera sinashaka mumuryango dufitanye inzigo nirinda ingaruka mbi za zambaho nyuma.

    • Sha nubwo mbona ufite izina ry’ abakobwa ariko uri umuntu w’ umugabo nkurikije igitekerezo utanze, inzigo nimbi, abana ntibazabaho neza. Nanjye sinahirahira ngo nshake uwo tudahuje.

      • ibyo na byo n’ikibazo??nagende nawe yice se abe ahoreye inshyuti ye.maze bibanire cg arebe uwo bahuje.

    • Mbega betty,umbwose ko uvuga ngo ijombo ry’ lmana rivuga ko izahora abana gukiranuka kwa base na banyina, ubwo wowe ntizakuziza ibyaha by’Ababyeyi bawe? ibaze rero niba baterekera cy babandwa…!!! ungera wibaze maze ugire mushiki wacu indi nama.
      Murakoze

  • So sad story!Biragoye kukubwora ngo ubivemo cyangwa ngo ubikomeze, ariko na none urukundo ruruta byose, kuri njye niyo twaba tuzabana umunsi umwe gusa nkipfira cyangwa tukabana imyaka ijana ndwana nibyo nahitamo kuko n’ubundi nimutabana uzahorana urugamba n’undi mwazashakana kubera ko ntuzigera wumva umukunze uzahora uvuga ngo iyo ataza kuba amateka nari kwibanira n’uwo nakunze.

    Njye rero mbona ahubwo intambwe ya mbere mwarayiteye, uti ni iyihe?ubusanzwe umuhanga wo kuvangura ntiyari kwirirwa agukunda kuko kuba yari azi ko so yishe byari kuba bihagije ngo yere kwemera kugukunda kuko n’ubundi abantu benshi bavangura bahera ruhande, kuba rero byarahuriranye n’uko so ariwe wishe ababyeyi be byaramubababaje ariko mbona n’ubundi nabyo yabyakira. Muri iki gihe tugezemo kubera imibereho igenda igorana abantu bazagera igihe batacyita cyane ku by’abandi bityo numva mudakwiye gutinya imiryango yanyu kuko sibo bazababeshaho keretse niba muzabasaba kubatunga. ikindi ni uko tutagomba guheranwa n’amateka, njye rero mbona mubanye yaba impamvu ikomeye yo kunga iyo miryango yasenyutse kandi iyi ni inshingano ikomeye y’umuntu igihe akiri mu buzima, rwose nimubishobora ndakurahiye imbere y’Imana muzaba muri intwari (heroes) nho abantu babagaya cyangwa bakabarwanya.

    Mushake umuntu mukuru nka pasteur Rutayisire Antoine abafashe kubiganiraho no kubabwiraho ku mateka y’u Rwanda hanyuma mufate umwanzuro ukwiye kandi muzirinde itangazamakuru ry’iki gihe kuko ryabitangaza ugasanga bibateye stress, il faut garder l’anonimat.

    Njye se ko nashatse umu muslim akaba umu Christian kandi uzi ukuntu batajya babyihanganira ntitubana?Njye naho wampa Kigali yose ikaba iyanjye ngo mbane n’uwo ntakunda sinabishobora ahubwo narwana inkundura mfa kuba nziko uwo nkunda nawe ankunda.

  • Umva nshuti yanjye amateka yaranze igihugu cyacu kugeza kuri genocide nizo ngaruka urubyiruko rurimo guhura nazo kugeza ubu ariko kandi nitwe tugomba kubaka igihugu gishya kizira ayandi marorerwa njyewe nzi ingo nyinshyi zirirwa zitanga ubuhamya kubera ubutwari zagize mukubabarirana zigashyingirana ntabwo rero ari wowe wa mbere bibayeho kandi izo ngo zifite amahoro zirahuje reka twe gukomeza gufatwa namateka mabi yaranze igihugu cyacu ahubwo turebe uko twakubakira hamwe igihugu cyacu erega wowe urarengana kandi ikindi uwo musore wari wamubwije ukuri kugaragara nabe intwari rero kuko ntabwo twakubaka igihugu ako kangononwa kakiturimo nyamara imbabazi zarasabwe rimwe na rimwe zikanatangwa. Murakoze

  • Ariko Betty Imana ikubabarire kuko nawe si wowe mugihe utazi gusobanura bible araceceka kuko nayo ubwayo itubwira ko arinyanja ushobora kurohama rero, abanyegiputa bavugwaga bari abanyabyaha mu isezerano rya kera)ariko kandi ku bwa Yesu Christo tuhasanga imbabazi nyinshi cyane nonese Betty ubu ushatse kuvuga ko ntacyaha ujya ukora? Nonese ujya usaba imbabazi kuwo wakosereje or ku Imana? Niba aribyo rero ndashaka kukubwira ko umunyegiputa wasabye imbabazi ahinduka umu Israel. Murakoze.

    • noneho n’uwo mukobwa ufite se w’umugenocidaire se azihana ahinduke rescape ma?

  • Ibyaribyo byose iki kibazi kirakomeye kandi urukundo rurenga byinshi, inama nabagira nuko mwakwiyegurira Imana burundu mugasenga ikabashyigikira murukundo rwanyu. Cyangwa ibyo gushakana mukabireka kuko mushobora guhura n’imbogamizi zikomeye mumibanire yanyu nyuma y’amarangamutima ya gisore. Keretse papa w’umukobwa abanje agasaba imbabazi byimazeyo umuryango w’umuhungu, nawo ukazimuha byimazeyo bitaba ibyo mwitonde kuko murwanda imibanire y’abashakanye akenshi igira aho ihurira n’imiryango. Mudashakanye mushobora no kugira urukundo rwa kivandimwe kandi birashoboka ko mwazahuza iyo miryango. Ikindi nagira inama uwo mukobwa ntakihebe kuko ushobora gusanga gukundana n’uwo muhungu ari inzira yo kumukiza akaga k’ibyaha atakoze.

  • Umva nshuti yanjye amateka yaranze igihugu cyacu kugeza kuri genocide nizo ngaruka urubyiruko rurimo guhura nazo kugeza ubu ariko kandi nitwe tugomba kubaka igihugu gishya kizira ayandi marorerwa njyewe nzi ingo nyinshyi zirirwa zitanga ubuhamya kubera ubutwari zagize mukubabarirana zigashyingirana ntabwo rero ari wowe wa mbere bibayeho kandi izo ngo zifite amahoro zirahuje reka twe gukomeza gufatwa namateka mabi yaranze igihugu cyacu ahubwo turebe uko twakubakira hamwe igihugu cyacu erega wowe urarengana kandi ikindi uwo musore wari wamubwije ukuri kugaragara nabe intwari rero kuko ntabwo twakubaka igihugu ako kangononwa kakiturimo nyamara imbabazi zarasabwe rimwe na rimwe zikanatangwa. Murakoze

  • Iyi nkuru yaba ari ubuhamya bukomeye iramutse ari umwimerere, ariko na none, niba ari impimbano, byaba biteye agahinda, sinabura no kwibaza aho twaba tuganisha igihugu. Ariko kandi nkanibaza; abakoze genocide y’abatutsi ko benshi muribo twabumvise batanga ubuhamya bw’amabi bakoze, ndetse tukaba tukinumva n’ababakomokaho uburyo bamwe basaba imbabazi, abandi bashinja abababyaye, ko ntarumva undi waba yemeza ko yagize uruhare mu mpfu zinyuranye zaguyemo abahutu? Bo harya bazize colateral effects?! Ababishe se bo nta mutima-nama bagira w’ibyo baba barakoze?! Uwishe uwo ariwe wese, ubwoko bwe ntacyo bumbwiye icyo nzi cyo ni umutemu.

    • vuga uvuye aho wa nterahamwe we- sanga fdlr mu rya ngagi!!!

  • Rwose umva nkubwire nshuti uzagerageze mubanze mubiganireho birarambuye urebe uko abyakira kuko murimwembi ntawigeze akora icyaha,ariko nanone ntiwirengagize ko turi abantu uwo mwanaw’umusore agomba kugira agahinda,ikindi nanone ugomba kumenya urukundo rwinshi wumvamufitanye iyo mumaze kubana ruragabanuka ntimubura utwo mupfa twahato nahato noneho ibaze hiyongereyeho nayo mateka yanyu??urumva urwo rugo rwazamara igihe kingana gute? njye ndumva mwarekana kuko n’umugabo n’umugore babyaranye baratana nkaswe wowe?

  • OMG, for sure this is not easy at all.
    inama nakugira rero mama ni izi:
    – kubana birashoboka iyaba mwabohokaga mukabiganiraho mugakira, ikigaragara nuko mwese mutarakira ibyo bikomere, kubana rero mumeze mutyo ntabwo mwakubaka pe! uti kuki? kuko urugo ntabwo ari urwanyu gusa,oya, extended familly will be involved, bazaza kureba abuzukuru…,bazagarura amateka, uzanjya ubona nyirasenge wikange, nawe azajya abona papa wawe yikange…., aho kuba byiza byaba bibi pe!!!
    now i suggest 2 things:
    1. u can choose to be a testimony to many, if you can be healed and restored, bishobotse gukira mwaba ubutumwa bw’ubumwe n’ubwiyunge bukomeye, mukanjya mutanga ubuhamya ndetse mugafasha benshi
    2. separate, mubanze mukire, sibyo? for the best of u all, and for ur future.
    ABOVE ALL KNOW THAT GOD IS GOOD ALL THE TIME, MAY HE WANT U TO LEARN SOMETHING FROM THAT SITUATION…ALWAYS DEPEND ON HIM
    if u want u can email me: on [email protected]

    • Numvaga mwakwandika mu kinyarwanda gusa kuko abo mugira inama ntimuzi niba barize mu cyongereza cyangwa igifaransa.Inama yanjye nuko batashyingiranwa kuko nkurikije ubu buhamya biragaragara ko ibikomere bafite bitarakira.Igihe cyose batarashobobora kwakira ibyababayeho nibatandukane babe inshuti zisanzwe.

  • Very nice!!!!!!!!!!!! Nshimishijwe nuko mubatanze ibitekerezo bose ntawakomerekeje uyu muvandimwe ufite ikibazo. Inama zatanzwe ndumva ataburamo ifatika yagenderaho kugira ngo afate umwanzur. Thanks a lot

  • Umva muvandimwe wanjye inama nakugira niyi:
    Mu byukuri mwembi nta cyaha mufite ariko urukundo rwanyu rwo kuzabana ruragoranye ku mpamvu imwe gusa.Byari koroha iyo papa wawe aza kuba ari umugenocidaire bisanzwe but atari we wishe ababyeyi b’inshuti yawe kubyihanganira kuri we ndetse na famille ye byapfa koroha but le fait que ari we wishe famille ye ntabwo byoroshye na gato kuko mushobora ku bana kuko nta zibana zidakomanya amahembe mwapfa akantu gato bitewe n’ibikomere afite akibuka ibibi mwamukoreye kuva kera bikaba byamutera na trauma.Ikindi kdi ukuntu bigoranye nko mu gihe cyo kwibuka umuntu aba ameze nk’uwasubiye mu gihe cya genocide yibuka ibyabaye urabona wabasha kumufasha gute? Yazajya ahita yibuka ko ababyeyi be bazize abawe.Ibyo bibondo byo mwazabyara byazabaza papa wabyo biti ababyeyi bawe ni nde wabishe? mwazahisha abana ukuri? Niyo mwabibahisha bazabyumvana abandi bikaba atari byiza.Ikindi urugo rwanyu ntabwo rwazagendwa na famille zanyu ku mpande zombi.ari famille y’umuhungu kukwibonamo biragoye,ari famille yawe yajya ihora ifite ipfunwe.Gusa kereka nimba mwizera Imana niyo yabibafashamo yonyine kuko yo itita kuri byo muri Kristo nta Muyuda nta n’Umugereki ariko birabasaba imbaraga z’Imana zidasanzwe nizo zabafasha kurenga ibyo byose kdi ibashyigikiye ko muzabana nizo ngaruka zose yazirengera ikazabafasha kuzivamo.But niba mujenjetse mu by’Imana nabagira inama yo kubireka umwe agashaka uwe nundi uwe.Murakoze Imana ibahe umugisha.

    • Jye nsanga umuntu watuma byoroha ari nyirukwica (se w’umukobwa. Aramutse asabye imbabazi umuryango atabashije kwica byaba intango y’urukundo. Ariko kuko abicanyi benshi usanga nta mbabazi baka mwabireka rwose nk’uko Dudu yabivuze. Hari ubwo mwagirana akabazo ugasanga bizanye ibyo byose kandi ukazasanga abana babura hirya no hino. Bamwe babita abana babyawe n’abajenosideri abandi babita abana bo mu batutsi. Ibyo bintu biracyavugwa n’ubwo abantu babeshyabeshya ngo byararangiye. Kandi umwe yigiriye urugo rwe n’undi urwe ntibyababuza kuba inshuti ndetse akaba ari namwe mwazunga imiryango ariko mutabayeho igihe cyose muri frustrés. Imana izabayobore mu rukundo rwanyu!

  • Nshuti yanjye numvishe usaba inama zacu none numvishe nakugira inama,mwarakundanye birumvikana kandi wamubwije ukuri kwawe nacyo wamuhishe nubwo atari azi ko ari umubyeyi wawe wabikoze,so njye numva nkuko mwamenyanye mukagera kuri iyo ntego bitababuza gukomeza urukundo rwanyu.icya mbere ni IKWIZERA kuko ahari ukwizera haba URUKUNDO ndagira ngo mbamenyeshe ko iyo usenga byose bishoboka ariko ubishobozwa n’imbaraga z’Imana gusa,icyo nababwira musenge musabe Imana ikomeze kubafasha kuko ntawundi uazabubakira nimwe ubwanyu kandu ubuzima bwanyu mubwegurire Imana ibugenge,birumvikana ko ibyo byabaye bitaturutse kuri mwe byaturutse ku mubyeyi wuwo mukobwa kandi ntekereza ko nawe yasabye imbabazi abikuye k’umutima kandi ndizera nawe azi ukuri Imana ishaka k’umuntu,so ababaca intege ngo murekene baba bivanze mu buzima bwanyu uko umuhungu yagukunze akakira ibyo papa wawe yakoze njye ntumva bitatuma adakomeza kugukunda nkuko biri k’umutima we!so murebere k’urugero rw’abantu ba Gikongoro muzabaze umuseke ubahe iyo nkuru kuko ndumva narigeze kuyibonaho kandi nabyo byari bimeze nkibyanyu,ikiza ni ugukundana mukabana mutaryaryana kuko nirwo rukundo nyarwo,so Imana ibibafashemo kandi nanjye nibyo mbifuriza pe!
    Turakomeza kubasengera kandi mamwe mukomeze urugamba mwatangiye satani ntazabariganye ngo mubihagarike,kuko hari igihe umuhungu ashobora kuba yabihagarika akibwira ko undi ashobora kubona yazamwakira nkuko uwo bari bameranye ahubwo ugasanga babanye hakaba amakimbirane hagati yabo ntibarwubake nkuko babyifuzaga,so Imana ibafiteho umugambi yo yatumye muhura kandi mukabwizanya ukuri mukomereze aho tubari inyuma kandi nzi neza ntashidikanya ko bizajyenda neza.Uwiteka abane namwe kandi abiteho.(E-mail:[email protected])
    (fcbk:clement iraguha)

    Murakoze

    • Yewe iyo nkuru uvuze nange narayibonye niyi hubwo neza !

  • Mukobwa mwiza humura nshaka uri kumwe n’uwo muhungu mbahe inama izabafasha. Uti nzabigenza nte nzakumva ibyo umbwira imonota itanu nawe numve ibyo ambwira mu minota itanu ubwo nzaba nabonye igikenewe gukorwa tanga telephone naguhamagaraho maze dukomeze tupange uburyo bwo guhura. Ntutinye icyo si ikibazo ahubwo ni igisubizo, byanga bikunze muzaba umuti ku bibazo bimwe ba bimwe. Niba utabeshya uzabona ko isi ituwe n’abantu bayoborwa na Sekibi, ariko uwayiremye ntarayirekura ahora ateze yombi ngo aramire abamwiyambaje. Mu nama nabonyemo ibifasha ariko ntibihagije ndashaka ko niyo mwabana niyo mutabana muba umusemburo w’amahoro. Erega burya ubwoko ntibubaho haba inda gusa. Abitwa aba kubera inda ihindura amateka ejo baba bariya. Abari inyange bakaba ibijwangajwaga, abandi bakaba ibyiyoni. ariko mu bihe byose imfura zihoraho, ni nazo zizajya mu ijuru niba ribaho.

  • mukore marriage kugirango abana banyu bazakure bazira ingengabitekerezo.kdi bizatuma iby ubwoko biveho twubaka u Rwanda ni iterambere rirambye.

  • mwiriwe,
    urukundo ndabizi ni inconditionnel aliko nkurikije experiences zitari nke maze kubona mu ma couple afite case nk’iyi, nabagira inama yo kurekana.
    nibyo barakundana kandi bashobora no kubana rwose ntihagire ikindi kibazo, aliko nibatekereze ku miryango yabo, aliko cyane cyane ku bana babyara, kuko abana babo bashobora kuzabuzwa uburenganzira bwo kugira access kuri famille (maternelles) cg se paternelle aussi.
    ubwo rero be kwirebaho cyane bakore projection ndende barebe icyo bagiye gukora.
    njye byambayeho aliko numva ntawe nabigiramo inama, atari uko mfitanye ikibazo n’abo tudahuje ubwoko ahubwo bitewe n’amateka mabi yaranze u Rwanda kandi bigaragara ko nubundi bitarashira MU MITWE NA GATO.

    • Gasore ibyo uvuze ntitwemeranya. Njye nashatse uwo duhuje ubwoko kandi mfite imyaka 53, bivuze ko nabonye ibintu nkabona ibindi.Maze imyaka 27 nshatse umugore, ariko ndakubwiza ukuri buyra urugo n’urwa 2; bagira Immana bakabona urubyaro,ibyo bita umuryango bikagarukira kuri izo mpande 3, arizo umugabo.umugore n’abana babo. Naho abo muvukana, ndetse n’ababyeyi iyo washatse muba muvanguye, nukira bazaza, nukena baguhunge.Nakera kose, umwana waturaga iwabo, niwe wagabirwaga ndetse agahabwa ubutware.Iyi couple rero niba koko bakundana, ibyabaye ntibizababere imbogamizi, ejo mutazicuza ubuzima bwose.Burya umuntu akunda rimwe gusa, ibindi n’ibipapirano kandi ntibirama.Niba koko mukundana nimuganire kukibazo mutagikikiye, nimusanga mubyumva kimwe mukomeze project yanyu kandi mubyereke Nyagasani Ushora byose, azababe hafi mubuzima mushigaje hano kw’isi, kandi mumenye ko nimubishobora, muzaba muciye intege sekibi uhora yoshya Abana b’Immana kuvangura aho gushaka icyazatuma ubuhutu n’ubututsi buzimangatana burundu mubana b’u Rwanda.Ubu se ko Abana bacu barinze bakura ntarabona uwo mumiryango tuvukamo wabahaye n’igiceri cy’ijana bajya kw’ishuri?Umugabo arigira yakwibura agapfa sinjye waciye uyu mugani.Abahezanguni turabafite mumoko yose nyamara ntawe turabona byakijije kandi ururimi ntayo rupfana n’umuntu.Ndangije nshima uwo mukunzi wawe wiciwe ababyeyi, ariko ntibimuviremo kwanga ubwoko bw’abamuhemukiye. Mufashe iyo ngabire ntizazime.

  • ndabashimiye abatanze ibitekerezo gusa icyo navuga ni uko benedata urukundo ruruta ibintu byose tuzi n’ibyo tutazi rwihanganira byoseeeee udasize na kimwe kuko iyo urekanye n’uwo ukunda bitamuturutseho ushobora no gusara sinzi rero uko bazabyifatamo gusa niba umwe muri bo yarabashije kumva atagikunda undi bityo akabyereka mugenzi we bizabafasha gutandukana ariko niba bakiri agati kabohanye biragoye nshuti zanjye urukundo ni ikintu utamenya kitabaza impamvu kitagira na excuse

  • Mu busanzwe, birashoboka kandi ntibigoye cyane, mu gihe abanyarwanda badahuje ubwoko bashatse kubana, mu miryango ntawahemukiye undi. Abashaka kubisenya bitwaza ibya Globalisation, hanyuma mwe mukabima amatwi, mukikomereza urukundo. Aliko rero ibyanyu byo birimo akantu k’umwihariko, kuko umubyeyi wawe yahemekiye cyane umuryango w’umukunzi wawe. Ku bwange, Icyaha cy’umubyeyi wawe, nticyagombye kukubuza kubana n’uwo so yahemukiye mu gihe mukundanye. ALIKO ICYO UGOMBA KUMENYA NI UKO ABANTU BOSE ATARI UKO BABYUMVA. Hari n’abavuga ko babyumva gutyo, aliko mu mutima wabo atariko bimeze. INAMA RERO: Niba ushaka kurwubaka rugakomera, mubanze mbere na mbere mwumvikane ko mugiye kubanza G– USENGA IMANA. Hanyuma uganire n’uwo wumva ko mwarushingana, mubwizanye ukuri kuri icyo kibazo. MUHANE IGIHE, MWONGERE MUTEKEREZE, MUZONGERE MUHURE UMWE ABWIRE UNDI UKO ABYUMVA. MUGANIRE UKO MUZARERA ABANA BANYU, MUGANIRE UKO MUZITWARA MU GIHE CY’ICYUNAMO, MWUMVIKANE UKO MUZITWARA IMBERE Y’AMAGAMBO ATARI MEZA Y’ABATURANYI, Y’ABABYEYI cG INSHUTI ZANYU. HANYUMA MUFATE UMWANZURO, KANDI NIMUFATA UMWANZURO WO KUBANA MUJYE M– USENGA UBUDATUZA, KUGIRANGO AMAGAMBO YO HANZE AHA ATAZABASENYERA URUGO. ndakubwiza ukuri umugambi wanyu mutawushyizemo IMANA YONYINE GUSA BYABAGORA, ALIKO BIRASHOBOKA.

  • Kuganira mwisanzuye nibyo bizakemura ikibazo
    Kuko harimo imbogamizi nyinshi ariko birashoboka,kuko urukundo ruzira uburyarya ruruta byose rudashingiye kubindi bintu by’inyungu runaka,kuko ruranesha.

  • Nshimiye abatanze ibitekerez byabo . Nanjye ndumva rwose nakwishyira mu mwanya w’aba bavandimwe nkagira icyo nababwira. Uko mbona ibntu uyu mukobwa afite ipfunwe ( isoni) z’ibyo uyu mubyeyi we yakoze. Uyu muhungu nawe asa nkaho atekereza akabona umukobwa yarabaye touchee akibaza uko byamera baramutse bashinze urugo. None rero niba uyu mukobwa numuhungu bumva bakundana kugeza aho bumva barushingana , uru nirwo rukundo navuga ko rushyitse. Nibaganire kuri ibi bibazo ntacyo bahishana, umukobwa abwire umuhungu ko ibyo se yakoze byamuteye isoni n’agahinda , umuhungu nawe yagombye kumubwira ati si wowe wabikoze ntibyakuraho urukundo ngukunda , hanyuma umukobwa asabe umuhungu ko bakora uko bashoboye bagahuza bamwe mu bakuru b’umuryango bakabasaba kubashyigikira muri marige yabo ariko cyane cyane kuvana mu mitwe ya bamwe mu miryango ibyo bita inzigo , bakareba gusa ko bashobora gushyigikira iby’urugo rw’aba bana. Uyu mukobwa yagombye kubanza akamenya niba umuhungu ari ok 100% mu biganiro bagomba kugirana ko nta nzika yamugirira ku byerekeye umuryango we. Abonye ko0 izo nzika zihari iby7a mariage yabyihorera . Imana ibafashe.

  • akato ko ntikazabura uwakubwira ako iwacu bampaye go narogoye umukobwa wo muba……………… Nimubyihorere gusa njye ndabona icyiza mutabana kuko nkuko banjyenzi baanjye babivuze mwaba muhemukiye abo muzabyara.

  • oYA AHUBWO NIBA URI INTWALI WAKAGOMBYE KWEMERA IBITEKEREZO BYOSE HANYUMA NAWE UKAREBA UKO POPULATION YAKIRA ICYO KIBAZO AKABA ARI NABWO WAFATA UMWANZURO KU BUZIMA BWAWE.

  • Jye ndi uwo muhungu nakureka kuko akabaye icwende ntikoga! Nta Gihe abanyarwanda batahanye abageni kandi bagahemukirana, nta kizere rero cyuko ibintu byazahinduka byiza! Muri genoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994, abahutu bishe abagore babo ngo ni uko ari abatutsi, nta wakemeza rero ko n’uwo mwana wari usigaye mutazamurangiza. Nabyihorere si wowe mugeni wenyine, kandi ndabizi ko nawe wajya ujya kwibuka ababyeyi be bishwe na so, ufite ikimwaro! Ibyo rero mbona bitakubaka.

  • BARABABESYE NTAHO UMUBYEYI WAWE YABA YARAHEKUYE UMURYANGO WANGYE NGO NSHAKE UMUKOBWA WE KIRAZIRA RWOSE DORE KO NA YESU ARIWE UBABARIRA ABANYABYAHA ARIKO ICYO CYO NTACYO YAKEMERA. NGO NTAZIBANA ZIDAKOMANYE AMAHEMBE EJO NZATONGANE NAWE MAZE UNYURIRE UTI REKA DATA ANABICE NTIMWARIMWOROSYE,? MAZE UBE UNYISHE UBWAKABIRI…? UNVA RERO MUKOBWA NTAHO BYABAYE ISO YAGUKOZEHO UZASHAKE MUBAHUTU BENEWANYU MUHUJE UBWONKO…NAHO UWOMUHUNGU EJO ATAZICWA UBWAKABIRI WENDA MUGIZE ICYO MUPFA UKAMUCYURIRA KANDI NUKURI …NTABABANA BATABANGIKIRANA….UWO MUHUNGU AZAGENDE ASHAKE NAWE ABO NUMURYANGO WABERE..DORE NGIYO INAMA ITAZIGURWA YAKIGABO KIREBA KURE.

  • biragoye ariko dore inama zanjye 1 . Bo ubwabo kwiyakira kandi buri wese akemera ko ibibi byabaye ntaruhare babigizemo. 2. Kurenga imyumvire yabamwe bashira amoko imbere bakumva abashigikiye ubumwe. 3. Mbere yo kubana gusura imiryango yabo kenshi kandi bari kumwe niho bazakura kunesha. 4. Guhuza imiryango mbere yuko babana.5. Kwiyemeza kuba umusingi wa abaharanira ubumwe n’ ubwiyunge kwirinda abagitsimbaraye ku imyumvire yashaje. 6 . Kudaha agaciro ibyo imiryango yabo ishaka ahubwo bo bakareba ejo habo hazaza kuko nzi neza ko kubura uwo wakundaga ari igikomere kindi. Mana fasha aba bana bawe ubahe gukomera no gutera imbere.

    • Nshyigikiye izi nama umuhaye , niba koko ashaka inama namubwira ngo reba hano ibyo mugisha yanditse ati :

      1 . Bo ubwabo kwiyakira kandi buri wese akemera ko ibibi byabaye ntaruhare babigizemo.

      2. Kurenga imyumvire yabamwe bashira amoko imbere bakumva abashigikiye ubumwe.

      3. Mbere yo kubana gusura imiryango yabo kenshi kandi bari kumwe niho bazakura kunesha.

      4. Guhuza imiryango mbere yuko babana.

      5. Kwiyemeza kuba umusingi wa abaharanira ubumwe n’ ubwiyunge kwirinda abagitsimbaraye ku imyumvire yashaje.

      6 . Kudaha agaciro ibyo imiryango yabo ishaka ahubwo bo bakareba ejo habo hazaza kuko nzi neza ko kubura uwo wakundaga ari igikomere kindi. Mana fasha aba bana bawe ubahe gukomera no gutera imbere.

      Imana ibane namwe!

  • Dear swt sister, ndunva rwose umbabaje arije byabayeho nagukundira icyo kuko nibura ubumuntu so atagize wowe urabufite izo ningaruka zacu nyine nkabanyarwanda gusa INAMA NABAGIRA RWOSE NIMUMENYE IMANA BYIMAZEYO URUKUNDO RWANYU RUZOROHA, NTANGARUKA BIZAGIRA KUBANA BANYU ICYINDI BYABAFASHA NOKURENGA AMAGAMBO Y’IMIRYANGO YANYU.KUKO NIYO MWATANDUKANA NABO MUZASHAKA BANDI MUZABANA NABI KUKO MUZABAMUTANDUKANYE KUBWAMATEKA ATARI KUBWUBUHEMU BUNDI.

  • Nshuti Inama nakugira nuko mwaha Agaciro Urukundo mwakundanye na nubu mugikundana, Urukundo rw’ukuri rurihangana kandi ntirureba ibidafite umumaro Urukundo rw’ukuri rubyara Imbuto nziza(Abana,niyindi m’Igisha mwishi iva ku Mana)Nshuti aka uwo m’usore umwaya muganire kuby’urukundo rwanyu ejo hazaza harwo niba umusore agukunda by’ukuri nawe umukunda by’ukuri icyo muzashaka kugeraho muzakigeraho kandi uzabarwanya uwariwe wese bizafata ubusa Nshuti Imana n’urukundo ninayo mpamvu ibana nabakundana bizira uburyarya,

  • niba muzatura mu ijuru muri mariage yanyu, nimubane. Ariko niba muzatura ku isi nkatwe twese, mes amis,MUBIVEMO!
    Simwe mwabiteye, nta kibazo mufitanye, ariko muri abantu kdi kuba umuntu byonyine=umunyabyaha. Ntabwo iminsi yose ari dimanche, ubwo se mu cyunamo muzaganira iki??? Muzamara amezi 3 mutavugana???
    Nimugira umugisha wo kubyara muzababwira iki???
    Ninde uzakuba hafi ku kiriri?? Ni muramukazi wawe??

    Please twemere uko tubaye, si ingengabitekerezo mbi munyumve neza, ariko genocide ni umusaraba wacu, mwemere tuwuheke nta kundi. Imana yemeye ko tubaho gutyo nta kundi. Wifunga amaso ngo ubyiyahuremo ngo wenda bizatungana, JAMAIS! SIMWE MWABITEY ENTIMWABI

    Mubiganire mutandukane neza, ashake undi nawe ushake undi. Muzakomeza mube inshuti, imiryango yanyu umenyane, musurane, mugirane inama.

    • Sha ibyo uvuze Nibyo ushaka kuzarangiza ubuzima ababaye biramureba muijuru byashoboka ariko kwisi ntibizashoboka havugwa menshi h………. Byapfuye kera aho so yishe ahouzashaka .

  • sister wanjye unteye agahinda kabisa kuko uri victim w’ibyo utakoze.icyo nakubwira utitaye kuby’imiryango yanyu banza umenye urukundo umuhungu agukunda nyuma yo kumenya ko papa wawe ariwe wishe ababyeyi be. niba ari rwinshi nk’urwawe muzabane. ingo z’abashakanye bahuje ubwoko zifite ibibazo ni nyinshi burya hubaka urukundo

  • Bavandimwe mwabaye intwari pe,kdi bikomeye ndabasaba mukomeze ubwo butwari mubiganireho kdi mubyereke lmana bizabafasha.

  • Ubusanzwe umuntu yubaka urugo yifuza ko rukomera kandi akarugiramo amahoro!Kuba rero mwembi mugifite ibikomere mu mutima kandi mutaranibabarira ubwanyu, urwo rukundo ntirushoboka!Ukurikije ibyabaye n’uburyo mwabyisanzemo muri victims nta kabuza atari abantu bamenekeye Imana bagatera isi umugongo, urwo rugo ntirwamara kabiri, nimuramuka munarenze ibyaha by’amoko mukiyemeza kubana, muzashake ahandi mujya mutangire ubuzima nk’abatagira umuryango kandi batawutegerejeho support nimwe nubwo yaba iy’ibitekerezo!Sinzi imyizerere yanyu n’uburyo muzi Imana ariko kubanyamubiri ibyo kubana kwanyu bwaba ari ukwigerezaho ibyiza byaba kubireka!Mubaye musenga by’ukuri mwabanza gufata igihe gihagije cyo kwegera Imana mukamenya umugambi wayo muri ibyo bintu niba rero nta busabane musanganywe n’Imana, ikuremo urukundo rudashoboka utangire ubundi buzima ureke umwana w’abandi wenda yazabona umworohereza iyo ntimba afite mu mutima!

  • Niba mukundana by ukuri muzabane.ariko niba mudakundana nyabyo mubivemo.Nimwe muzi uburyo mukunda kd urukundo nyarwo ntacyo rudakora.muzicare hamwe muganire murebe ko urukundo rwanyu rwakwihanganira ibibazo byaturuka mu miryango,ndetse n ingaruka z ibyabaye nimubona urukundo rwanyu rwabirenga muzabana.

  • uraho mukobwa mwiza, nagirango ngusabe niba wifuza gushinga urugo nuwomusore. Ikyangobwa ukwiye kumenya nuko iyo umukobwa ashatse nuko aba yungutse umuryango,none uwo ushatse iso yarawumaze ubonauzaba ushatse,ikindi iyo ushatse mumuryango nuko uba wungutse imbaraga none so yaciye amaboko ubona uzatabarwa nande.jye nkugiriye inama yakigore doreko iyakigabo utayakira nuko wakwambuka ugashaka ahandi kuko ntamaboko uzanye mumuryango,nangwa usanze.ibihe byiza kandi

  • Wowe woyise ukwezi ntabwo wanditse neza kuko interahamwe ni se w’umukobwa ariko si umukobwa kuko icyaha ni gatozi,ikindi nabagiraho inama ni ukutabana rwose kuko ntibahuje ntibazanahuza kuko ikibazo cy’amoko mu Rda ni ingorabahizi kuko ubu usanga umuhutu atapfa gushaka umututsi cyane ko n’umututsi wubu nawe usanga afite amoko cyane imbere,njye ndi umututsi nashakanye n’umuhutu nyuma nza kumva ngo muramuwe ni interahamwe yarishe ,mbimubazaho nsanga atari bunambwize ukuri arabihakana,ariko kuko njye nshaka kubaka kandi nkaba narabonye yarabihakanye kubera isoni,naramuretse ubu tubanye neza kuko we ntaruhare yabigizemo,mwe rero ntimuzabane kd mwarabashije kumenyana mbere.Musenge cyane Imana niyo yababwira icyo mwakora.

  • icyaca ibyo byose ni ubukristo bw’ukuli kuko muri ibyo byose muvuga nta nakimwe cyubaka urugo.Kuko IMANA ijya kurema ntiyaremye amako ahubwo yaremya abantu mu ishusho yayo.Thx and be blessed

  • inyana ni yamweru ubwo uwo mukobwa afite ubugome nkubwase kuko niwe wamibyariye nawe byarangira yishe uwo mutipe none rero tipe mureke uzashakire ahandi ejo atazakwereka iyikuzimu nkuko iriya nterahamwe ngo ni se yaguhekuye ewe icyakora uriya mukobwa ntarusoni agira nikigoryi nkase wahangaye agahora ubusa uriya musaza wipfura

    • ariko tujye tubwizanya ukuri koko,nkawe ngoni senzige urabona iyo nyandiko iguhesheje agaciro koko?inama nkizo ntago zubaka rwose ahubwo wabyihorera kuko niba ntaguciriye urubanza mbonye warasigaye inyuma utazi aho igihugu kiva naho kigana. ntago ibyo bitekerezo bikwiye kuranga umunyarwanda wihesha agaciro.kandi ubitekerezeho wigaye rwose. rata mukobwa mwiza mukinyarwanda baravuga ngo akato kabi ni ako umuntu yihaye . niba wemera ko ubumwe nubwiyunge biruta gushyamirana no guhangana kd ukemerako kubaho mumahoro ntamutima ugucira urubanza biruta biruta kurenzaho ugasigarana imereka, nange nakunga muyabagenzi bange ngira nti uwo musore ajya kugukunda afite akagera aho yumva yanagutunga afite ibyo yagendeyeho kandi nibyo agomba guha agaciro kd hari impamvu ituma nawe kugeza ubu atarakuvaho ni uko yagukunze urwukuri koko rero imyanzuro iri mumaboko yanyu nkuko ntawabakundaniye ninako ntawuzabubakira icyo ni kimwe mubigeragezo mugomba kurwana nabyo mumibanire yanyu kd urukundo ni ibigeragezo. ngasoza ngira nti urukundo nyarwo rwizera byose, rwiringira byose rwihanganira byose, rubabarira byose. mbifurije urugo ruhire kd uzatwandikire utubwira ko mubana mumahoro.

  • Mukobwa rero ibyo ni ubwana kandi ni ubupagani jye nemera ko gukunda ari ibintu bitizana haba hari impamvu ukunze umuntu nawe akagukunda kuko hari abahungu n’abakobwa benshi ariko mwe mwarakundanye jye ndumva wamusaba ukajya mu muryango we ugasaba imbabazi mw’izina ryawe bwite ko papa wawe yahemutse kandi ko ubakundira umwana kuzanamubera inshuti yibihe byose nyuma nawe yaba agukunda akabirenga mukibanira kandi mugakundana kugirango muzakosore benshi bakibaza batyo jye nacitse ku icumu yewe nugugabo wanjye nuko ariko dufite abana bakuru abakobwa nabahungu ntawe ndabona urazana inshuti ariko rwose niteguye kwakira uwariwe wese umwana wange azakunda ibyo bintu nimutabirenga bizabarimbuza ese ubwirwa niki impamvu Imana yemeye ko genocide ibaho? ubwirwa niki se impamvu uri mugabo yatemye ababyeyi bawe bagapfa? ni amasomo yisi dukwiye kwiga umuntu yaremwe n’Imana iranamwisubiza urashaka iki wakwikundaniye n’inshuti yawe ko ntakiruta urukundo nibanakwanga uzabakundeeeeeeeeeee bazigarura wikundire inshuti yawe gusa umumare umubabaro yatewe na so urebe ukuntu muzagira urugo rwiza uzaze nkwigishe email yange ni [email protected] uzanyandikire nguhe gahunda ndi umumama usenga Imana ndakuze mfite imyaka hafi 50 ubwo rero nagufasha ariko muri make mukundaneeeee munibanire

  • Muzatubaze twe b’invage, ugera iwabo wa nyoko bakavuga ngo iraje ‘interahamwe’ wajya iwabo waso ngo iraje ‘inyenzi’ rero ntawundi nabyifuriza kuvuka nkanjye

    • Kingos, nawe ufite ibikomere bikomeye. Wagakwiye kumva ko mwe mwiyita ab’imvange mwakabaye umusemburo w’amahoro. Niba uri imvange se uri nde muri abo? Umuhutu? Umututsi? Abize genetique mumbwire? Niba ushikamye ugahagarara kigabo, ukumva neza ko haba mu muryango wo kwaso cyangwa wo kwa nyoko ari umuryango wawe, uzawubibamo ineza, urukundo, amahoro, umutekano, ituze n’ibindi.
      Njye nk’umuntu wize genetique, sinemera theory y’uko umuntu ngo afata ubwoko bwa se cyangwa bwa nyina. Kereka iyo avutse ku ruvange rw’ubwoko butavangiye, otherwise iyo avutse mu ruvangitirane rw’amoko atandukanye, we ahinduka ubundi bwoko. Mushobora gusanga buri wese ubu ari ubwoko bwe bwihariye nubwo haba hari ubwo yegereye kuruta ubundi. Hanyuma abirirwa bamaranira amoko baze kumbwira ubwabo ari ubuhe?
      According to HE Paul Kagame’s speech, abantu bose barasa kuri 99.5% bagatandukana kuri 0.5% ariko bagaha agaciro iyo 0.5%. Mu byukuri rero 0.5% nta muntu n’umwe uyihuza n’undi nubwo baba impanga.
      Abavandimwe bagishije inama rero nababwira nti: ntimutinye urugamba ngo ni uko rukomeye. Intwari igaragarira mu gutsinda urugamba rutoroshye. Niba muhisemo kutabana kubera gutinya iyo ntambara, iyo muzabamo niyo izabakomerera kurushaho. Uwo muzabana utamukunda muzahora mu ntonganya, ntabwo ruzigera rukomera. Abana mwita ko mwarengera ntimuzigera mubarera. Nimuhurira mu bundi buzima mugihe mutabanye muzahura n’ibishuko byo guhuza urugwiro rwabarangaga mutaratandukana. Ibyo nubundi bizasenya ingo muzaba mwarashinze. Mwigira ubwoba, affronte la realite, urukundo ruzanesha.

      GBU

  • Mbanje kubasuhuza mwese bakunzi b’uru rubuga sinsanzwe nkunda gutera commentaire ariko iyi nkuru inkoze ahantu gukundana no kubaka urugo biratandukanye.kubaka si umukino nkuko bamwe bahinduye urukundo umukino umva sister banza wakire ibyakugwiriye utagizemo uruhare nyuma wegere uwo wakunze wumve uko abyumva niwumva abyakira mukomeze umubano wanyu mutitaye kuri famille kuko nubundi umuryango w’umukunzi wawe ufite kukwanga munahuje ubwoko pee!ariko niwumva bitajyamo egera Imana igufashe kumwibagirwa burundu igushumbushe n’umukunzi wawe imuhe impozamarira. urugo rw’umusaraba nkurwo rwakuvuna cyaneee. murakoze

  • umva nkubwire nshuti kubana nuwo kunda ni byiza cyane ariko ugomba gutekereza impande zombi umuhungu wakunze ntazigera yibagirwa amateka yibyabaye hagati y imiryango yanyu nawe ubwawe ntuzatuza uzi icyo kintu naho mukundana igihe muzajya mugira icyo mufa muzajya mwibuka ibyaye buri umwe ashinze undi ko aricyo amuhoye ubuzima bushya ushaka kuzabanamo nuwo wakunze ni BURUNDU butandukanye nubundi buzima wabayeho kuva ukivuka ikindi ugomba kumenya ko harigihe umuntu ashaka ariko akisanga yashatse abagobo 2 umwe nu uzaba yaragukuye iwanyu uwa 2 n umuryango we igihe umugabo wa 2 ariwe muryango we atazakwishimira ushobora kuzisanga nuwa wita ko washatse munaniranwe reba imbere irebe ku myubakire yawe yejo hazaza we kwita ku rukondo rwanone ni muba imfura muzabohokana ariko ibyo kubana biragoye pee sintekereza ko uwo muhungu aziyumvamo sebukwe cyokora niba mwaramenye Imana ku bw ubuntu bw Imana birashoboka ariko ku muntu ku giti cye ndaguhakaniye wakwereza ahandi kandi ntibizakubuza gukunda cy gukundwa. urakoze!!!!!!

  • Nonese? nibemeranya kubana igihe cyokuza gusaba abasaza bazavuga iki bageze hamwe babaza bati muruyu muryango ntawaduhemukiye muraba baje gusaba murabona twabansyhingira ?aho muhansubize,ijambo rizakoreshwa murakoze

  • Mwa bana mwe ntimuzi iby’ubuzima bw’urugo: 1. Urwo rukundo iyo mumaranye iminsi rugenda ruyoyoka,hagasigara kubahana;aho niho ya mateka yose abyukira,umuhungu akibuka ko umukobwa akomoka mu bicanyi.2. Hari za comportements zimwe ziba transmis mu ma genes,n’ubwicanyi burimo,nibaza ko n’abo bicanyi ariho babukomoye.3. Wabonye umuntu wica umwana we ngo ni uko afitemo amaraso y’umututsi?4. Hari icyo bita inzigo,kirazira gushakana n’inzigo.5. Abashakanye baganira ku ngingo zose,none mwe mufite ibintu bimwe mwagize tabou hagati yanyu.Inama: mubivemo,umwe wese ashake uwo bahuje,n’ubundi ngo impyisi y’iwanyu….Mugobwa,Iso yaraguhemukiye,ariko wenda ubwo yabaga agushakira inyama zo kurya.

  • mukobwa ntuzagire ikibazo niba umuhungu ntacyo arongera kukubwira reka abanze ashyire ubwenge ku gihe kandi wowe umenye gusenga cyane erega hatanga IMANA niba ariwe wawe tuza azakugarukira imiryango nayo izabyakira neza ariko bizakorwa nimbaraga z,amasengesho kuko ntibikunda guhira bose

  • Umva mwana w’umukobwa, amateka henshi aragayitse cyane, ariko nk’urubyiruko hari ibyo dukwiye kurenga tukubaka igihugu,kandi kuba mubiganira ukarira bireke bibe bizashira kuko nyuma y’igihe biraruhura kandi bikereka n’umukunzi ko hari ikikubabaje ariko kiri mu nzira yo kumuvura. Fata icyemezo wumve ko kuba papa wawe yarahemutse wowe ugiye gusana uwo mwana kuko umugiye kure agukunda waba umuhemukiye dore ko we atigeze akugaya cyangwa ngo akujujubye. Ibyo mu muryango byo huuh, nihe se wakubaka ari uko umuryango ubishaka wose, ubuzima ni ubwanyu mu maboko yanyu nta kindi mukundane akaramata. Kuki se mwahuye? ibaze urebe. NI ibitangaza bya Nyagasani ngo umwubake kuko ari wowe ufite urwe, mube iruhande kandi pe mubiganireho kuko urugo ni ibiganiro gusa kandi mu ntege nke ze umwumve vuba wicishe bugufi uzarwubaka. Sawa maama urugo rwiza kandi urusengere bizashoboka.

  • Inama nabagira bavandimwe ibibazobyabaye byarabaye ntacyo mwabihinduraho,nakimwe,murebe imbere heza hanyu mwokubakira kubibasenya. Ibyo Ababyeyi banyu bakoze numva ntagaciro mwabiha kuko mwe ntaruhari mwagize mubibi bakoze ntabwo wahorwa icyaha cyababyeyi bawe bakoze kuko buriwese azabazwa ibyeyakoze.Kandi ikindi murabobose ntanumwe uzabubakira urugo rwanyu uretse mwembi.Wowe nu umukunzi wawe ni mushaka kurugo rwanyu rubarwiza ruzabarwiza ni mushaka korurangwa niranga bwoko namacakubiri muzarureke.Murakoze.

  • njye ndagaya abashyizeho ibitekerezo bimwe bitubaka cyangwa bidatanga solution kukibazo nyiri ubwite yagejeje kubakunzi b’umuseke!!yabanje kubisaba ko hatagira ibitekerezo bimukomeretsa mwanyuzaho!!uburenganzira bwe bwubahirijwe se?naho ku kibazo cye igisubizo ndabona kiri hagati yabo bombi kuko aribo bikundaniye,naho twe ndabona nta bitekerzo bizima turimo kubaha ahubwo turi kubateranya biruseho tubacanga!!

  • ibi bintu nibyo kwitondera, ariko ibaze umwana akubajije ngo sogokuru na nyogokuru barihe? nawe uti uriya sogokuru wundi yarabishe. jye ndumva babana bisanzwe nkinshuti naho ibyamago bakabireka .

  • maze n’ubu muragisha inama z’ibyo mwakora bigaragarako nta n’urukundo mufitanye ari agahararo utamenya icyo kavaho. iyaba wamukundaga ntiwari kugisha inama twari kuzabona mudutumiye. nimurekane kabisa iby’iki gihe ndabona bigenda bihinduka gake gake

  • Turimo turabusengera

  • Turimo turabasengera

  • reka nanjye ntangi icyange gitekerezo; ntabwo mvuga byinshi gusa; mwali mwiza ibyo wibwira murukundo siko bimera; abababwira gusenga nawe urumvako ntamuti; jye nkurikije ukuri murukundo mubireke kubera iki? nti muri marayika igihe habayeho akantu gato hati yanyu mutumvikanyeho reka mvuge ko kaguturutseho, nurakara azavuga ati wabona anyishe kuko nase ntiyigeze kera agaragaza ko yakwicana; nikamuturukaho uti wabona atarababariye data akaba ari ukwihorera; mureke kwishyira en dange please muri abere ariko oya mukundana urundi, ababagira inama 90% bongeraho ngo IMANA ahaa! mwabwirwa niki icyo IMANA ISHAKA, niwowe wo guhitamo kd wamufasha mukabivamo jye ndababwira nkuzi byinshi singombwa ko mbivugi aha, gusa ushatse ko nguha ingera wokongera ahanyuma ukampa e-mail yawe cg tel nkakubwi ndetse nkanaguhuza nabamwe uko bari bameze nkawe uko ubu bameze. umugisha w’imana ubane nawe.

Comments are closed.

en_USEnglish