Digiqole ad

Darfur yemerewe kwakira CECAFA Kagame Cup

Inteko rusange ya CECAFA yemeje ko intara ya Darfur na Gordofan muri Sudan y’amajyepfo ariho amarushanwa CECAFA Kagame cup 2013 agomba kubera, akazatangira taliki ya 18 Kamena kugeza kuri 2 Nyakanga.

Aho amahoro ari umupira uraterwa, aho atari nta mupira uharangwa
Aho amahoro ari umupira uraterwa, aho atari nta mupira uharangwa

Nyuma yo gusura intara ya Darfur, agasura amahoteli, amastade naho amakipe agomba kwitoreza, umunyamabanga mukuru wa CECAFA Nicolas Musonye yatangaje ko iyo ntara ubu yiteguye ku kigereranyo cya 90% cyo kwakira ayo marushanwa.

Aya marushanwa bikaba byari byarateganyijwe ko yabera Addis Ababa muri Ethiopia gusa baza gusanga icyo gihugu kititeguye bihagije maze baha amahirwe igihugu gishya cya Sudan y’Epfo na Darfur ahabereye ubwicanyi bukomeye mu minsi ishize, ngo berekane ko aha hantu ubu hari amahoro.

Nicolas Musonye ati “ Nasanze i Darfur na Gordofan abaturage baho batekanye, Darfur hari stade ebyiri nziza, iya Gordofan izuzura muri Kamena, hari amahoteli ndetse n’amahoro asesuye, mbijeje ko iri rushanwa rizabatungura.”

Musonye yibukije ko abakunzi b’umupira w’amaguru mu karere bakwiye gushimana cyane Perezida Paul Kagame w’u Rwanda umaze imyaka 12 ashyira buri mwaka ibihumbi bisaga 60$ muri iri rushanwa ngo ribeho.

Darfur kuva mu mwaka wa 2003 yabaye isibaniro ry’intambara z’amoko ndetse bigera aho bamwe bavuga ko haba hagiye kuba Jenoside. Ubu ni akarere gatekanye kubera ingabo z’ubumwe bwa Africa ndetse n’ubwigenge bwa Sudan y’Epfo.

Amakipe azitabira irushanwa

Young Africans Simba (tanzania), Al Merriekh na Al Hilal (Sudan), Tusker (Kenya), Express (Uganda), APR (Rwanda), Vital’O (Burundi), Ports (Djibouti), Elman (Somalia) izi zemeje ko zizitabira iri rushanwa.

Naho St George(Ethiopie) ikaba yarivanye mu marushanwa, Erithrea yo nta kipe izohereza, igihugu cya Zanzibar cyo ntikiratangaza ikipe izagihagararira, biteganyijwe ko bashobora gutumira amakipe abiri yo muri cya RD Congo ariyo DC Motema Pembe na St Eloi Lipopo

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ako kantu ko kwifoto niko rwose! ntiwatera ballon hirya biturika. sinarinzi ko Darfur ubu imaze gukiruka. ndayifuriza neza

Comments are closed.

en_USEnglish