Digiqole ad

Darfur: Abapolisi n’ingabo z’u Rwanda bambitswe imidari y’ishimwe

 Darfur: Abapolisi n’ingabo z’u Rwanda bambitswe imidari y’ishimwe

Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bashimiwe umurava n’ubwitange bakorana akazi kabo

Kuwa mbere tariki 5 Ukwakira 2015, abapolisi n’ingabo z’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gace ka El Fasher ko mu Ntara ya Darfur mu gihugu cya Sudani (UNAMID)  bambitswe imidari y’ishimwe. Iyi midari y’ishimwe bayambitswe kubera ko bakora akazi kabo neza.

Ingabo n'abapolisi b'u Rwanda bashimiwe umurava n'ubwitange bakorana akazi kabo
Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bashimiwe umurava n’ubwitange bakorana akazi kabo

Iki gikorwa cyo kubambika imidari cyayobowe n’umuyobozi w’ingabo  za UNAMID, Lt Gen Paul Ignace Mella. Uyu muyobozi yashimiye ingabo na Police b’u Rwanda uburyo bashyira mu bikorwa inshingano zabo mu Ntara ya Darfur.

Mu ijambo rye yagize ati: “UNAMID irabashimira cyane, tunejejwe n’ibyo mwakoze mu mezi cumi na kumwe mumaze hano”.

Umwe mu banyarwanda bakora muri Sudani mu butumwa bw’akazi Ismail Shyaka Kajugiro yagize ati “iki cyubahiro muhawe uyu munsi ni ukubera akazi keza mukora ndetse n’ubwitange bwanyu muri ubu butumwa bw’amahoro. Turizera tudashidikanya ko muzakomeza kuzuza inshingano zanyu kugira ngo amahoro n’umutekano usesuye  bishinge imizi muri aka karere mukoreramo”.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwiyemeje ubufatanye n’ibihugu byo mu karere ndetse rukaba rutanga n’umusanzu warwo mu gushaka umuti w’ibibazo mu bihugu bitandukanye, haba mu karere no ku isi.

Mu ijambo rye, uwungirije umuyobozi w’abapolisi ba UNAMID, Dr Mutasem Almajali yashimiye abapolisi n’ingabo z’u Rwanda kuba barishyize hamwe bagategura  ibirori byo kwambikwa imidari. Yavuze ko ibi ari umwihariko w’abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro.

Minisitiri w’igenamigambi n’imiturire  Dr Mohammad Kamal mu izina rya Guverineri wa Darfur y’Amajyaruguru Engineer Abdul-Wahid Yousif, mu ijambo rye ryo gushimira yavuze ko ari ibishoboka bagumana n’abanyarwanda igihe cyose, kubera umutima mwiza wabo no kubana neza n’abaturage b’intara ya Darfur.

Uyoboye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani, Chief Superintendent Felly Bahizi Rutagerura yashimiye ubuyobozi bwa UNAMID kubera inama babaha kugira ngo babashe gukora neza akazi.

Muri ibyo birori, abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bakoze akarasisi ndetse hanabyinwa n’indirimbo nyarwanda.

Habaye akarasisi k'ingabo na Police
Habaye akarasisi k’ingabo na Police
Umuyobozi mu mutwe wa UNAMID anyura mu karasisi
Umuyobozi mu mutwe wa UNAMID anyura mu karasisi

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • nimukomeze imihigo bana bacu turabashyigikiye

  • Jye nkunda ukuntu ingabo z’igihugu zitwara haba mu mico no mu myifatire, iki kinyabupfura kibaranga niryo sheam ryambere tuvana mu butumwa bw’amahoro, ikindi umurava bagira mu kazi akaba ari nawo uduhesha amanota mu maso y’ibindi bihugu byitabira ubutumwa bw’amahoro ibi bijye bibera isomo n’abandi baba batarabona amahirwe yo kujya muri buno butumwa kugirango bajye baharanira kusa ikivi cyabababanjirije

    • RDF murabambere peee, displine, ubwitange nibyo bibaranga.

Comments are closed.

en_USEnglish