Digiqole ad

Abatuye Dar es Salaam baribaza uzabakiza urusaku rukabije

Abatuye umujyi wa Dar es Salaam ubu nabo ngo baribaza uzahagarika ikibazo gikomeye cy’urusaku rukabije rurangwa ahantu henshi mu mujyi wabo ngo bikabagiraho ingaruka ku buzima bwo mu mutwe no ku mubiri. Mu Rwanda inkubiri yo kwiyama no guhana abateza urusaku irarimbanyije.

Ku mihanda Dar es Salaam urusaku ruba ari rwose abantu begenda bamamaza n'imizindaro/photo Citizen file
Ku mihanda Dar es Salaam urusaku ruba ari rwose abantu begenda bamamaza n’imizindaro/photo Citizen file

Ikinyamakuru Citizen cyo muri Tanzania kivuga ko uduce twose mu mujyi wa Dar es Salaam hagenda hahinduka urusaku gusa gusa, igihangayikishije abaturage ngo ni uko nta nkomyi cyangwa igikumira ugerageje gusakuriza abantu kuko ngo nta tegeko ribigena rihari.

Abanyamadini basenga basakuza ngo n’abasenga nijoro, imiziki y’ibyuma by’imizindaro iba yumvikana mu mujyi hose, urubari turara ducuranga iminsi irindwi y’icyumweru, ibi ngo bimaze gutera icyo ni iki abatuye umujyi wa Dar.

Muri uyu mujyi ariko kandi ngo bahangayikishijwe n’insengero ziri mu nsinsiro z’aho abantu batuye ngo zibasakuriza bikomeye.

Ikigo cya  National Environment Management Council (NEMC) muri Tanzania kivuga ko ibirego by’abihaniza urusaku rukabije aho batuye n’aho bakorera ibyinshi ngo biza biregwa abanyamadini nk’uko bitangazwa na Glory Kombe umukozi muri icyo kigo.

Uyu muyobozi avuga ko bagerageje gukora inama n’abanyamadini avugwaho guteza urusaku mu baturage ariko ngo biragoranye cyane kugira icyo bahindura kuri iki kibazo ngo kuko gikora ku bintu by’ukwemera.

Ibindi bitera urusaku i Dar es Salaam ni ibyo kwamamaza ku mihanda bita ‘Road shows’ ngo biba byiganjemo imiziki ivuga cyane kandi bikaba no mu minsi y’akazi aho ngo binabangamira amashuri akorera hafi y’aho bigeze.

Ikinyamakuru Citizen kivuga ko aba bantu bakora ibi bishingikiriza intege nke z’itegeko ridafite ingingo zibahana ndetse n’abashinzwe kubigenzura ngo batabyitaho.

Mu Rwanda, iki kibazo kimaze iminsi cyarahagurukiwe, abateza urusaku iyo barezwe n’abaturage Polisi ibata muri yombi hatitawe kubo ari bo.

Hari bamwe banenga Polisi y’u Rwanda ko ifata abantu kandi nta gipimo cy’urusaku yakoresheje. Gusa yo ivuga ko urusaku rwose rusohoka mu mbibi z’aho ruri guturuka rukabangamira abantu ari ikibazo ku buzima bw’abandi bantu (noise pollution).

Abanyamadini ni bamwe mu bamaze iminsi bafatwa bikagarukwaho cyane. Polisi yo ikavuga ko nta muntu uri hejuru y’amategeko.

UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Ahaaaa! ngo urusaku muri Dar? nonese abo binubira urusaku nabaturage? jye ntuye muri uyu mujyi ariko mwabantu mwe bi rwanda mujye mushima imana cyane muti mana warakoze kuko ibyisi jye byarandenze maze kugera hano!!! ngo abaturage barinubira urusaku?! ubwabo baremye murusaku niyo baganira baba basakuza iyo utarabamenyera wibaza ko barimo gutongana! ntumenya gutandukana uri murwenya, utongana nuganira na mugenzi we! ubwabo akavuyo nibwo buzima noneho ibaze uvuze ngo ugiye guhagarika urusaku waherahe? ko niyo wabadoda iminwa indodo zacika cyanga zigashya! ntabwo byoroshye yemwe! ngo police irafata abateza urusaku! ni ruswa gusa ibya yishakira ngo yibereho police ubwayo nka trafic usanga asakuza mumuhanda kandi ayoboye imodoka bo bayoboresha amagambo ntugire ngo nibyabindi byacu ikigali avuza ifilimbi gusa mukibwiriza aho ugomba guca!

    hano police iratongana na shofeli bagasubiranya yewe harubwo babagonga mbega barashize ugasanga arayobora izijya wenda iburyo agatongana niziri inyumaye nazo zimucaho zigendera noneho bikagera aho biba urudubi zigahurira hagati ibintu bikayoberana! aho ugomba kugendera iminota 10 ukahagendera 3hrs! urwo rusaku se bavuga ko mbona nabayobozi bateza urusaku uzi ngo perezida aranyura ahantu mbere babanza guhagarika imodoka hagashira nka 30 min ntamodoka iri mumuhanda aribukoreshe, hanyuma yaza hakabanza ibimoto nka 5 bifuza amafilimbi hakaza ibimodoka bivuza amahoni ariko bajyenda nkabahunze igihugu hagakurikiraho ibindi bimoto mbese naragenze ndabona!

    urwo rusaku rwiyo delegation ushobora kurwumvira mu birometero byinshi yewe buri muyobozi hano ateza akavuyo ngo na meya wa karere iyo ashoboye gukodesha ibyo bimoto biramuherekeza nizo nduru zikamuherekeza niboneye na bus yabanyeshuri nayo igenda ivuza izo nduru ngo baba biyama trafic jam, noneho ngo habaye trafic jam ndende yebabawee!! bakavuza amahoni nkisaha bagatongana abagenzi bakava mumadoka bakajya gutongana na trafic kumuhanda mbese nibirori bitagira kirora! ariko imana yirwanda izabibarinde! ko biyama urusaku kuki batiyama umwanda uhari nibakira umwanda nurusaku ruzakira kuko byose nasanze bijyana kuko urusaku nawo nindi type yumwanda! nibamenya gukubura no kwandurura ibyandagaye bazamenya kuvunga bucye baciye bugufi!

    imiziki yabo ivuga 24hrs bahorana za show utamenya icyo zivuze uwakugeza muri za biro ngo urebe ntutandukana akabari na biro kuko urusaku rurangana! ngo insengero yewe byose nakavuyo! aho usanga urusengero hirya haba hari za mosque nkebyiri kandi kuruhande hari utubari nka 5 kandi udashyizemo uturibuze kuvuka nimugoroba kuko hari aho unyura mugitondo ari hantu hasanzwe nigoroba wahanyura ugasanga bahateye intebe nimbabura nini botsa kandi abantu bicaye ubona ntakibazo bafite kandi kuruhande hari za septic tank zapfumutse kuva muri rimwe zihora zisuka amazi yumwanda nayo yaretse kuko ntaceyerekezo afite hirya hari aboza amakodoka mbese nta garuriro none baravuga ibyo ibimodoka byamamaza nabyo biba byihitira! Yewe dore ko amasengesho abaho! sha nahamana mugerageze mubatabarize.

    • ibyo simpakanye ko atari ukuri, ariko mu gitekerezo cyawe hari amarangamutima. urasa nushaka gupinga gusa. nta kintu kiba cyiza 100% cyangwa ngo kibe kibi 100% hano ku isi ya rurema. None nshuti yajye buriya abo ba TZ uvuga basakuza kuturusha bari hasi cyane mu mibereho myiza. Umenye ko mu bipimo by’ubuzima bwiza bw’abenegihugu ku rwego rw’isi hatarimo gukubura imihanda n’urusaku ruke. AHUBWO REKA MBABWIRE, NTIMUREBA KO BACIYE URUSAKU, UGIYE KUREBA ABASAZI BAGIYE KUBAHO!! NTABWO MUZI AKAMARO KURUSAKU KUBANTU BARENZWE N’IBIBAZO ARIKO NTIBABONE UKO BABIVUGA NGO BIJYE HANZE KUBERA UMUCO N’IBINDI. Muzaba mubwira mu minsi iri imbere.

  • Haraburiki se ngo Urwanda rubigishe uko igihugu gihombya abenegihugu bacyo kumafaranga menshi bashoye mutubari bakaba bari kwimyizimoso.Kandi leta imeze nkusaba uwo yimye buriya buri kwezi izajya iza kureba ko twishyuyimisoro.Nyamara ubugome ra ruswa biri murikigikirwa muzabonicyo bizasiga.

    • Gato, sinzi nimba uri umucuruzi cyangwase undi wanga gusa impinduka nziza igihugu cyacu kiba cyifuriza abagituye. Kubuza urusaku si ukubuza gucuruza, kuko hari uburyo buri” technique” bwo kubuza umuziki gusohoka mu nzu uvugirizwamo, ugakomeza ugacurangira abakiliya bawe. Icyo bakubuza ni ugucurangira abadashaka kumva umuziki wawe. Ibi nibyo byitwa demokarasi, kugira uburenganzira ariko utabangamiye ubw’abandi. Reka rero kureba inyungu zawe gusa ngo wirengagize ko hari ababa bashaka kuruhuka uvutsa uburenganzira bwabo! Akazi keza.

      • Rusagara we, ndakwemeye pe! Mu kinyarwanda
        cyiza no mu buryo bwumvikana usobanuriye Gato n’abandi bafite imitekerereze nk’iye icyo demokarasi aricyo. Abantu nibareke kwikunda, bumveko niba ahimbaza asakuza, avuza inanga, jye uturanye nawe nyihimbaza ntuje kandi nta n’ikinsakuriza. Wa mucuruzi we, wowe ufite akabari, niba abakiriya bawe bazanwa na muzika, rwose wubahe pe ariko umenye ko jye uryamye iruhande rw’iwawe nkeneye ibitotsi; uburenganzira turabunganya rero.

        Yewe Pasite, Muvugabutumwa, Mucuruzi, vuza muzika uko ubishaka ariko ukore ku buryo bihama iwawe, kuko jye birambuza umutekano.
        Urakoze kubyakira neza.

    • Gato rwose reka kwirengagiza. Kuba umuntu acuruza no kubangamira abandi biratandukanye. Gusora ntawe biha uburenganzira bwo kuba hejuru yamategeko. Twagombye ahubwo kuba dushimira Police yacu ko ikibazo igifatiranye kitaragera nkaho Tanzania kigeze.

  • Mwese muba mwarahaze gusa!!!Urusaku niki?Namwe hano muransakuriza!!!!Ahahaah.Kubuza abantu urusaku ntabwo ari ukubambika amapingu nkaho ari abajura!!!abajura muri kino gihugu bafite agaciro kurusha abanyamadini kuko iyo ufashe umujura ukamujyana kuri police bucya yavuyemo ngo ntabutyo bwo kumutunga niba utamugemuriye,bafata Pastoro avugira muri micro.bakamufunga!Ese we ibyo kumutunga bivahe?kereka niba banamwicisha inzara>>>>>

  • Mu Rwanda ho ni ugusuzugura abakozi b’Imana jandi byapanzwe na ba Musa Fazii n’abandi bameze nkawe mubuyobozi, naho mu Rwanda nta rusaku tuvugishije ukuri ugereranije na East Africa. Ahubwo nongeye gusaba Musa Fadhili, Mayor wa Kigali Fidele, ndetse n’umukuru w’igipolisi gusaba imbabazi abaturage. ndetse no kwegura mu maguru mashya kuko barakururira muvumo u Rwanda.Kandi simbabeshye si iterabwoba nibikomeza muzabona ikizaba mu Rwanda.

  • aha ntagushidikanya ko ubwo turi muri EAC twese bazaza kuwtigiraho maze bagaca ako kavuyo kuko gucuruza no gusakuza ni ibintu bitandukanye cyane ku buryo uwabishingiraho avuga ko ariho bakura umugati yaaba ambeshe naho abasakuriza abantu ngo barasenga bajye bamenya ko icyo watekereza cyose Imana iba yakibonye kare

  • @Mumararungu:Hahahahaa! Uransekeje cyane!

    @Bikora na Terimbere:Musome comments za Rusagara na Chelo zirabasubiza neza.Rwose hari ikintu mugomba kumva:Gusenga ntibishyira ubikora hejuru y’amategeko y’igihugu abantu twese dukurikiza cyangwa. Mureke kandi kugira Imana igikangisho ngo izahana igihugu cyangwa abashinzwe gutuma amategeko yubahirizwa. Jye ibi mbibonamo ubujiji.

  • Iki kiganiro kiraryoshye pe! hahaa

  • Jyewe nibaza nti ese ninde ukunda urusaku?nuwo master cg ifite akabari nzi neza ko iyo baruhutse bavuye mukazi kabo bifuza ituze usakurije master yaraye mumasengesho yasinzira?none jye waraye izamu kubitaro nzaryama ryari?jye waraye uburinzi nzaruhuka ryari?twese kandi turi abasoreshwa.

  • Ariko ndabona abantu bamwe bansubije ariko reka duhanibitekerezo.nko kwa Vena bafunze ngo harurusaku basakurizande?,none boite iba kabeza police yigeze gufunga yari irimo gusakuriza nde? None c mwibwira ko kuba kenya ,Uganda cyangwa tanzaniya bidakorwa nuko tubarushaubusirimu cyane?.Shuti zanjye rwose nanjye sinkundurusaku rwabuzabantu gusinzira ariko ubonye akarengane karimo hano nibwo wabyitaho

  • Nimuve kuri Tanzania,ifite demukarasi nuburenganzira busesuye,abaturage barishimwe,none Ngo urusaku,mubikura?murashakako babaho nkaho bari mubukorone nkuko mwabigenje?mureke ubujiji,Tanzania imeze nkurwanda rwkuva muri 1993 kumanura,naho urwubu nigashaka buhake

Comments are closed.

en_USEnglish