Digiqole ad

Daniel Ngarukiye yapfushije umwana w’amezi atatu gusa

 Daniel Ngarukiye yapfushije umwana w’amezi atatu gusa

Umuhanzi w’umunyarwanda, Daniel Ngarukiye aho ari mu burayi yapfushije umwana w’imfura, nyuma y’amezi atatu yari amaze avutse.

Daniel Ngarukiye n'umuhungu we Inyamibwa wapfuye kuri uyu wa mbere
Daniel Ngarukiye n’umuhungu we Inyamibwa wapfuye kuri uyu wa mbere

Uyu mwana witwaga Inyamibwa  wa Daniel Ngarukiye n’umufasha we w’umunya- Romania, Lavinia Orac yitabye imana kuri uyu wa mbere tariki 30 Gicurasi 2016, yari yaravutse tariki 18 Gashyantare 2016.

Amakuru agera k’Umuseke avuga ko uyu mwana atiyigeze arwara igihe kinini.

Ngo mu ijoro ryo kuri iki cyumweru nibwo Inyamibwa yafashwe n’uburwayi butazwi, atangira kuruka.

Ababyeyi babanje kubona bidakomeye, ariko uko amasaha y’ijoro yakomezaga kwicuma, niko uyu mwana yakomezaga kuremba.

Nyuma yo kubona ko bikomeye, Ngarukiye na Lavinia bajyanye umwana wabo kwa muganga. Mu masaha make bahageze, Inyamibwayahise ashiramo umwuka.

Ngarukiye na Lavinia Orac bamaranye amezi atandatu, kuko basezeraniye muri Romania tariki ya 22 Ukuboza 2015.

Inyamibwa, umuhungu w'imfura wa Ngarukiye yitabye Imana bitunguranye
Inyamibwa, umuhungu w’imfura wa Ngarukiye yitabye Imana bitunguranye

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • yooo nikaruhukire mu mahoro
    agahinda ntikica kagira mubi
    mukomere kdi rwose Imana ibahe undi vuba

  • Yoooo bihangane. Kasaga nase rwose. Urupfu rugira nabi.

  • Ohhh ! Imana ibahe kwihangana! uyu Mumarayika nawe aruhukire mumahoro!

  • Sha mwana wa mama ihangane peeeeeeeeeeeeee,sha uzi gupfusha umwana noneho akaba ari nawe mfura yaweeee,umva birababaza cyaneeeeee ariko isi turimo yamanukiwe n’umubi satani.

  • yooh! mbega inkuru mbi!ihangane imana izi impamvu kdi izaguha undi nukuri. mukomeze kwihangana mube intwali.

  • Nibihangane yobu 14:1-3 umuntu wabyawe numugore arama igihe kigufi, agakenyuka imana izamuzura

Comments are closed.

en_USEnglish