Digiqole ad

Dady Birori yitabye i Cairo ku kirego cya Congo muri CAF

Amakuru agera ku Umuseke aremeza ko rutahizamu mpuzamahanga Dady Birori yagiye i Cairo mu Misiri kwitaba impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku umugabane w’Africa CAF ngo atange ibisobanuro ku kirego Congo brazaville yareze u Rwanda  ubwo rwari rumaze kubasezerera mu guhatanira gushaka ticket y’igikombe cya Africa cy’ibihugu 2015.

Daddy Birori uzwi muri Congo nka Etekiama
Daddy Birori uzwi muri Congo nka Agiti Etekiama

Biravugwa ko Dady Birori nyuma y’umukino wabaye ku cyumweru tariki 10 Kanama ikipe ye ya V.Club yatsinzemo ikipe ya Zamalek igitego 1-0,  yahise ajya kwitaba CAF mu Misiri ngo atange ibisobanuro ku kugira amazina ndetse n’imyaka bitandukanye mu ikipe ye ya V.Club ndetse no mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Uko ikirego giteye

Nyuma y’umukino ubanza muri Congo, Congo Brazzaville yari yatanze ikirego muri CAF, tariki ya 21 Nyakanga 2014, nyuma ya amasaha 24 bamaze gutsinda Amavubi ibitego2-0, Congo yahise isaba ibyangombwa by’irangamimerere bya Dady Birori wakinnye uyu mukino.

Ikirego Congo Brazaville yaregaga u Rwanda cya giraga kiti “Tugendeye ku mpapuro z’umukino wahuje Congo Brazzaville n’u Rwanda, tariki ya 20 Nyakanga i Pointe-Noire, turifuza ibisobanuro birambuye ku mwirondoro wa Dady Birori wambara numero 11 wavukiye i Kinshasa tariki ya 12 Ukuboza 1986 ufite pasiporo nomero PS023413 yatanzwe tariki ya 2 Nzeli 2009.Izina rye nyakuri ni Agiti Taddy Etekiama akinira AS Vita club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho ibyangombwa bye byerekana ko yavukiye i Kinshasa tariki ya 13 Ukuboza 1990, yambara numero 25 mu mikino ya CAF champions league..”

Bonnie Mugabe umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yabwiye Umuseke ko FERWAFA yari izi iby’aya makuru kuko nayo yabanje kujya gutanga ibisobanuro ndetse ngo CAF yari yababwiye ko n’umukinnyi ku giti cye agomba kujya gutanga ibisobanuro.

Mugabe avuga ku kuba Birori yaragiye i Cairo yagize ati “Ayo makuru niyo kuko natwe twamaze gutanga ibisobanuro, uwari utahiwe ari umukinnyi ku giti cye  ubwo byarangiye dutegereje imyanzuro ya CAF.”

Mugabe akomeza avuga ko bo nka FERWAFA batanze ibisobanuro ndetse bakerekana n’ibyangombwa byerekana ko ari Dady Birori. Yongeraho ko batazi igihe iki imyanzuro izafatirwa kuri iki kibazo.

Dady Birori wafatiye iri zina mu ikipe ya Mukura VS, mu 2007 yagizwe umunyarwanda akinira ikipe y’igihugu ndetse ahita ahabwa passport nk’umunyarwanda ku mazina ya Dady Birori.

Amakuru agera k’Umuseke avuga ko mu 2009 ubwo yajyaga muri V.Club i Kinshasa yashatse kujya gukina ku mugabane w’u burayi mu gihugu cy’ububirigi maze ikipe ya V.Club imukorera indi passport itandukanye n’iy’u Rwanda haba ku mazina no ku myaka.

Kujya gukina hanze ntibyakunze ariko kuva icyo gihe muri V Club Daddy Birori ahakina nka Agiti Taddy Etekiama. Amakipe y’ibihugu akaba yo yarakomeje kubyibazaho ndetse aranarega. Libya yasezerewe n’u Rwanda nayo ikaba yari yarareze u Rwanda kubera uyu Birori.

Kimwe mu cyaba gituma ibirego bidatsinda u Rwanda kugeza ubu ni uko uyu mukinnyi nta kindi gihugu yigeze akinira kitari u Rwanda.

Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ibi bikwiye kubera urwanda isomo ryo ka ku batiza aba kinnyi.ngaho GASANA Eric (MBUYU), NKUNZINGOMA Ramadhan,Kalisa kase (KASEREKA),Pappy kamanzi……gusa imana idufashe ntibadufatire ibihano

Comments are closed.

en_USEnglish