Digiqole ad

D Strauss-Kahn yongeye gufatwa na Police noneho kubera Indaya

Uyu musaza wahoze ayobora ikigo mpuzamahanga cy’imari, FMI, yafashwe na police ngo abazwe ku kuba yaba afite uruhare mu buraya butemewe n’amategeko mu Ubufaransa.

DSK ku myaka 63 kugura indaya biramusiragiza mu nkiko/Photo Internet
DSK ku myaka 63 kugura indaya biramusiragiza mu nkiko/Photo Internet

Uyu mugabo washakaga kuyobora Ubufaransa, kuva kuri uyu wa kabiri ashobora gufatwa amasaha 48 na Police yo mu mujyi wa Lille.

Abakora iperereza ngo bamaze kubaza zimwe mu ndaya zaho muri Lille ziyemerera ko zasambanye kenshi na Dominique Strauss Kahn.

Umwunganizi we mu mategeko avuga ko uukiriya we Atari kumenya umugore w’indaya n’utari indaya.

Henri Leclerc yagize ati: “ Mbwira niba watandukanya indaya yambaye ubusa n’undi mugore uwo ariwe wese?”

Muri Gicurasi 2011 Strauss Kahn yeguye ku buyobozi bwa FMI kubera ikirego cyo gufata ku ngufu umugore ukora isuku muri Hotel i New York, uru rubanza rwaje kurekwa ngo kuko nta shingiro rwari rufite.

Gusa muri ubu bushakashatsi bwo, Police mu Ubufaransa yamaze guta muri yombi abagabo umunani bakekwaho gutegura ibikundi by’indaya byo kugurisha ku ba ‘Patron’ bakomeye, nabo ngo baba bakoresha amafaranga y’ibigo bakorera mu kugura kuri iryo soko.

Muri imwe muri Hotel yo mu mujyi wa Lille abo ba ‘patron’ ngo niho bazaga guhurira n’izo ndaya bateguriwe maze bagahahirana.

Strauss Kahn ngo ni umwe mu bakiriya beza bazaga kuri iri soko, batatu mu bagabo batawe muri yombi bemeza ko Strauss Kahn yakoranaga nabo cyane muri iriya ‘business’.

Ugura Indaya mu Ubufaransa byemewe cyane n’amategeko, nyamara ariko ngo kuzicuruza no gukoresha amafaranga y’ibigo mu kwishyura izi ndaya byo bihanirwa n’amategeko.

Strauss Khan akaba yaragarutse mu Ubufaransa muri Nzeri 2011 akirutse urubanza rw’umugore wo muri Hotel.

Aho agereye n’iwabo akaba atorohewe n’ikibazo cyo kugura indaya ku buryo butemewe n’amategeko.

Source:BBC

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Nyakwigendera Rugamba we yarivugiye ati “jya umenya gusaza utanduranyije cyane”
    Mana uzandinde gusaza gutya mind zanjye ziri mu ma jupo

  • mana uzampe iherezo ryiza undinda kwandavura. nibakurama iri ukwandavura ni mmphe.

  • Ahaaa, uyu musaza nuwo gusabirwa. Abantu 3 Allah yanga urunuka: Umusaza usambana, umukene wiyemera, n’umutegetsi ubeshya.
    Ikintangaje n’aya mategeko: “Kugura Indaya mu Ubufaransa byemewe cyane n’amategeko, nyamara ariko ngo kuzicuruza no gukoresha amafaranga y’ibigo mu kwishyura izi ndaya byo bihanirwa n’amategeko.”
    Amategeko yabo aratangaje sana: uburaya buremewe guhera kuri 18 ans, kunnywa inzoga biremewe upfa kuba ufite imyaka yemewe.
    Uyu ari nka data namujyana mwishyamba nkamuhishayo ntazongere kugaragara kuri TV nka muha nk’ibitabo spirituels akajya asoma wenda yahinduka.

    • Ego!!!!!

  • Iki kigabo ni cya ruharwa mu gusambana kabisa…ese ko nabonye afite umugore,baba banafitanye abana? Nagende asebya umuryango we ndetse n’igihugu cye ,kandi nawe atiretse… Imana IHORAHO IZANDINDE KUNMERA NK’UYU MUGABO…, NAGENDE ASHAJE NABI…AGAGARA MU MAJIPO Y’UTWANA TW’UDUKOBWA…UMUNTU WE NTIHA AKABANGA KOKO… NGO AMENYE KO ASHAJE, NI AKUMIRO NI UKURI…

  • Imana iwandinde guseba

  • URIYA ARASEBYA ABASAZA BAGENZIBE.UMUGABO WUMUNYACYUBAHIRO NKURIYA.BAKWIYE KUMUFUNGA.AGASHIRUBWENJYE KUGIHE.

  • ni danger!

  • Ariko mureke commentaires nk’izi!! umwana w’umuntu se ntimumuzi n’amanyanga yandagaza isi? Wasanga hari umuntu ubiri inyuma ahaka gukomeza kumwanduriza isura.

    On dirait que nta analyse abenshi mukora kandi ari ngombwa rimwe na rimwe; byonyine kuba bwa mbere byaragaragaye ko bamubeshyeraga, n’ubundi ni uko, ahubwo Imana izagaragaze ukuri nk’uko yatamaje wa munyesuku wo muri Hoteri.

  • ndashaka gusaba abinginzi,baririre Immana
    ijoro n’umunsi kubera ibyaha bikorerwa mui
    si,kandi twese nkabitsamuye twihane ibyaha
    twivuye inyuma kuko ntacyaha gito ni kinini.kandi usibye mu ijuru niho honyine
    hari amakamba naho guehanamu ntakamba riba
    yo n’umuliro w’iteka.ube boss ndakwifuriza
    kwakira Yesu,Ube maskini akira Yesu.AMINA
    AMINA (MAZE UHITEMO UBUGINGO UBONENE KUBAH
    O).Umwami Immana akurinde.

  • Uriya musaza afite umuvumo niba batamubeshyera. kuko imyaka agezemo niwe akabariro kakabaye karaganyije frequence. niba asazanye umururumba w’abagore, buriya n’uw’ibiribwa niko ungana. ubusanzwe uko umuntu asaza appetit na virilite byakagomye kugabanya ubukana. wowe bite kuri iyi ngingo.

  • uyu musaza ko akabije. Imboro iramunaniye pe bamukorere Igituba ariticiel yenda yacururuka

  • Ufashwe niwe witwa igisambo. Yesu/Yezu ati utarabikora namutere ibuye!

  • Birakomeye.

  • He has a problem in background,which is difficult to resolve now, except God intervantion.

  • Satani iyo umuhamagaye akwereka ibigezweho
    byose ariko aba yarangije kugucukurira umwobo aribuguhirikiremo,ariko mbereyaho arabanza akagushyira kuri podium,niba utarubizi menyako satani ahemba nabi,simvugiye kuri uyu musaza kuko wenda
    banamubeshyera,kandi biriya byose byabanzi
    rizaga amatora,on ne peut pas juger c’est
    interdit par la parole de Dieu.Immana yo
    mu ijuru itubabarire ibyaha kuko twese turi abanyabyaha.

Comments are closed.

en_USEnglish