Digiqole ad

D. Beckham yongereye igitonore cya Ferari mu modoka ze

David Beckham yakomeje kugaragaza ko akunda cyane umubare wa 7 ubwo yaguraga, muri week end ishize,  imodoka nshya akayandikishaho umubare 7.

Ferari 612 Scaglietti imbere y'inzu ya Beckham iri Malibu muri L.A

Umukobwa aherutse kubyara yamwise SEVEN Harper, mu gihe akiri kumwishimira nibwo niyi modoka yo mu bwoko bwa Ferrari 612 Scaglietti.

Iyi modoka ihagaze agera ku $300,000 (182,100,000 Rwfs), izina 7 ry’umukobwa ndetse n’umubare karindwi uri kuri iyi modoka ye nshya, sibyo gusa  bigaragaza ko Beckham akunda uyu mubare kuko yanambaye iyi numero imyaka 8 yamaze muri Manchester United.

Iyi modoka ikaba ije yiyongera aho abika izindi mu rugo iwe, zirimo; black Escalade, off-road Jeep,  BMW, Lamborghini, Aston Martin, Porsche na za moto nyinshi zirimo 2 za Harley Davidson.

Umubare 7 uragaragara inyuma
Beckham muri Off Road Jeep ye n'umuhungu we Brooklyn
Beckham kuri imwe muri Moto ze
Escalade ya David Beckham

Photos Internet 

Jean paul Gashumba
Umuseke.com

11 Comments

  • umurengwe!!!!capitalim ubu se sha Becham nwagera imbere y’Imana uzayibwira iki?

    • IRIRE GRAND. KUKO IGIHE AZABA ASHISHIMURA AVUGA IBYO YAGEZEHO MURI IYI SI BENSHI TUZABA DUHEKENYA AMAKARAMU TWABUZE ICYO TWANDIKA.

  • NONESE KO ARI IMANA YABIMUHAYE IZABIMUZIZA GUTE?KERETSE NABIKORESHA NABI.KANDI NA SALOMON YARAFITE IBIRENZE KURE IBYA DAVID B KANDI IMANA YARAMWISHIMIRAGA.
    USHIMWE MANA KUKO ARIWOWE UTANGA IBINTU NDETSE BYINSHI.AMEN

  • abakire baragashize wee!!ziriya modoka zose ku muntu umwe!!!

  • REBA IBYA “BECK” UKEBUKE HIRYA GATO “SOMALIYA”….

    ISI IRASHAJEEE WEEEE HEEE (/Rugamba)

  • ko nta plaque zigira mwadusobanurira impamvu

  • egoisme ya hapa duniani tu ko mwerekana imodoka nziza yaguze simbonemo abashonje yakijije inzara bagiye gupfa.

  • mu mureke napfa ntanimwe bazamuhambana.

    • ko numva mumucira imanza niba yarakoze cyane se ?Twabwirwa n’iki se ko hataba hari n’abo afasha? kuki mwarinda kuvuga ko ntan’imwe bazamuhambana?

  • mzeee gumirizza aho ubukire bwo mwisi warabubonye bt uzakore nezza uzagere mwijuru if not sekibi azaguhondaaaaaaaaaaa

  • BECKS ndamukunda cyane

Comments are closed.

en_USEnglish