Digiqole ad

Czech Rep: Umugore w’imyaka 23 yabyaye abana batanu

Bwa mbere mu mateka ya Republique Czech igihugu cyo mu Uburayi umugore w’imyaka 23 yabyaye abana batanu.

Alexandra Kinova yibarutse abahungu bane bazanye na gashiki kabo kamwe nyuma yo kubyara abazwe kuri iki cyumweru.

Abaganga bamubyaje neza ariko abazwe
Abaganga bamubyaje neza ariko abazwe

Abaganga bo mu bitaro bya Institute for the Care of Mother and Child biri i Prague bavuga ko Alexandra yabyaye nta kibazo kidasanzwe.

Aba bana na nyina bashyize ahantu ha bonyine ngo bitabweho n’itsinda ryihariye ariko amakuru atangazwa ni uko bamerewe neza.

Muri iki gihugu abana bavutse gutya ari benshi icyarimwe ngo baba bafite amahirwe 95% yo kubaho neza nkuko Associated Press dukesha iiy nkuru ibyemeza.

Aba bana bahise bahabwa amazina, abahungu ni Deniel, Michael, Alex na Martin naho mushiki wabo yiswe Terezka.

Uyu mugore wababyaye yari asanganywe undi mwana w’umuhungu umwe.

Mu isuzuma yakorerwaga babanje kubona ko atwite impanga (2), mu kwezi kwa gatatu bamupimye basanga atwite abana bane, mu kwezi kwa kane baza kubona n’uwa gatanu.

Se w’aba bana batanu yari ahibereye ubwo bavukaga nubwo ngo yari yakererejwe n’imodoka imuzana mu mujyi i Prague dore ko ubusanzwe bituriye hirya y’umujyi.

Alexandra Kinova mu gihe yari akuriwe
Alexandra Kinova mu gihe yari akuriwe

 

Bibaho cyane ko abantu babyara abana benshi icyarimwe

Impanga za babiri nizo zimenyerewe cyane ku Isi. gusa no kuvuka abana ari benshi kugera no ku umunani byagiye bibaho. Bwa mbere i Texas mu 1998 umuryango wa Chukwu wibarutse abana umunani icya rimwe. Umwe yarapfuye barindwi ubu ni bakuru.

Mu 2009 i California naho muri USA mu rugo rwa Suleman havutse abana umunani icyarimwe, kugeza ubu bose baraho barakomeye.

Ni gacye cyane habayeho abana bavukiye rimwe ari icyenda (9) bacye muribo bavukaga aribo bahumeka nubwo nabo bamaraga iminsi micye bagapfa. Mu buryo busanzwe (naturel) hari ubwo umubyeyi yigeze gusama inda y’abana 12 ariko ntabwo baje kuvuka kuko yavuyemo nkuko tubikesha nydailynews.

Kuvukwa kw’abana bane icya rimwe nabyo bibaho nubwo atari kenshi. Mu mwaka wa 2007 abana  barenga gato 3500 bavutse ari bane bane ku Isi hose.

800px-Octuplets22
Abana munani bavukiye rimwe bo kwa Chukwu i Texas
article-0-160EF126000005DC-560_634x436
Aba ni umunani ba Suleman bavukiye rimwe

 

Photos/Internet

JP GASHUMBA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Mme Alexandra Kinova niyonkwe kandi asubireyo nta mahwa.

    • Buriya koko Victor abonye nta mahwa ra?

      • Amahwa ariyo rwose1Ahubwo nashime Imana anayisabe kumurerera kuko kuvana umwana mu buhinja turabizi,none tekereza batanu!!!

    • sha victor, ntugashinyagure sha ubwo kweri nta mahwa ariyo???? ugaragaje ko utarabyaraho.

  • Niyonkwe bambe kandi IMANA izamufashe kubarera bakure babe abasore bayishimire

  • Mbega byiza. Aba Illuminati babuza abantu kubyara ni inyanga birama.

  • Yooo niyonkwe shenge iyo aba atuye hafi ngo mushyire amata inka ya njye irakamwa gusa mana nziko uri byose {ndagusabye}umurindane na biriya bibondo kandi ineza yawe ibagote imbere n inyuma naho ibibatunga biboneke mu mpande zose z/isi mbisabye mwizina ryawe ryera amena.

  • imana ibarinde ni byizaaaaa cyaneeeeee weeee nanjye nabyaye impanga ariko birashimisha cyane pe iyo mbonye abahungu banjye ukuntu ari beza cayane
    Imana izakuze bazabe ibikomangoma weeee

  • yoo mbega byiza IMANA ibayerekamye ko yakora nibyo dutekerezako bidashoboka numugisha kandi leta izabimufashemo kurera abobana kuko numugisha wigihugu bravo

Comments are closed.

en_USEnglish