Digiqole ad

Cycling baratahana ishema, Volleyball irazana umudari umwe

 Cycling baratahana ishema, Volleyball irazana umudari umwe

Charlotte Nzayisenga na Denyse Mutatsimpundu nibo bitwaye neza muri Beach Volley

All Africa Games/Brazzaville – Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball y’abagabo irataha amara masa nyuma y’uko mu ijoro ryacyeye itsinzwe na Misiri ku mukino bahataniraga umudari wa Bronze. Gusa muri Beach Volley abakobwa babiri b’abanyarwanda bo begukanye umudari wa Bronze, naho abasiganwa ku magare baratahana imidari ibiri harimo umwe wa zahabu. Aya makipe akaba agomba guhaguruka agaruka mu Rwanda.

Charlotte Nzayisenga na Denyse Mutatsimpundu nibo bitwaye neza muri Beach Volley
Charlotte Nzayisenga na Denyse Mutatsimpundu nibo bitwaye neza muri Beach Volley

Ikipe ya ‘Team Rwanda’ iratahana ishema kuko izanye umudari wa zahabu wegukanywe na Hadi Janvier mu gusiganwa 150Km, ndetse n’uwa Bronze bari batwaye mu gusiganwa ku makipe. Aba baragera i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri bakiranwe icyubahiro kuko bahesheje ishema igihugu cyabo.

Charlotte Nzayisenga na Denyse Mutatsimpundu bakina beach volley nabo barataha bemye kuko bazanye umudari wa Bronze begukanye ku cyumweru batsinze Kenya seti ebyiri ku busa. Bakurikira Nigeria(1)  na South Africa baje imbere yabo.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, ikipe y’igihugu ya Volleyball y’u Rwanda yatsinzwe na Misiri seti eshatu kuri ebyiri (27-25, 24-26, 26-24, 17-25, 13-15) bigoranye cyane kuko bakijijwe na seti ya Seoul u Rwanda rwatsinzwe kuri 13 – 15 ya Misiri ubusanzwe ya mbere muri Africa, u Rwanda rubura umudari wa Bronze gutyo.

Ku mukino wa nyuma wakurikiyeho mu bagabo Algeria byihuse yatsinze Congo Brazzaville seti eshatu ku busa (25-20, 25-22, 27-25) yegukana umudari wa zahabu.

Ikipe za Volleyball zarangije kurushanwa biteganyijwe ko nazo zitaha none cyangwa kuwa gatatu aho zizanye umudari umwe uzanywe na bariya bakobwa.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere kandi, abakinnyi b’u Rwanda Felicien Muhitira na Eric Sebahire basiganwe n’abandi muri 10Km ku maguru  Muhitira yabaye uwa 8 akoresheje  iminota 29n’amasegonda 23 naho Sebahire aba uwa 10 akoresheje iminota 30, amasegonda 24.

Muri Tennis ikipe y’u Rwanda nayo yamaze gusezererwa.
Naho mu mikino y’abamugaye bo bazatangira gukina  taliki 17 Nzeri 2015, uwitezwe cyane kuba yakwegukana umudari ni Hermans Muvunyi uheruka gutwara umudari mu mikino y’abamugaye mu Bufaransa.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • ntako batagize kabisa nibahubutah

  • Abakinnyi bacu ba Volley ball bakoze ibishoboka byose. Turabashimira kuko kuva u Rwanda rwakwitabira imikino yo kuri ruriya rwego, tutigeze twitwara nka gutya.
    bakwiye rwose ishimwe no gushyigikirwa bagatera imbere kurushaho kuko biragaragara ko bishoboka ko twaba aba mbere no muri Africa.

    congs basore bacu

  • ntacyo aho gutaha amara masa , bivuze ngo ikipe y’u rwanda nibura itahanye imidari 03 harimo uwa gold nu bwambere bibaye mumateka ya all africa games!!!!

  • abakoze neza tubashimire maze abataritwaye neza ngira ngo babonye aho bipfira ubutaha bazikosore baheshe u Rwanda ishema

Comments are closed.

en_USEnglish