Digiqole ad

Cyamunara zigiye kujya zikorerwa “Online” mu guhashya uburiganya buzibamo

 Cyamunara zigiye kujya zikorerwa “Online” mu guhashya uburiganya buzibamo

Inzego z’ubutabera n’irwanya ruswa n’akarengane zishyigikiye gahunda ikiri kunozwa yo gukoresha ikoranabuhanga mu cyamunara, nk’imwe mu ntwaro ngo izafasha mu gukemura ibibazo bya ruswa n’amanyanga byagaragaraga mu byamunara.

Busingye ati "iri si itegeko rishya"
Minisitiri Johnston Busingye.

Urwego rw’umuvunyi ruvuga ko mu byamunara hagaragaramo ibibazo bishingiye kuri ruswa n’amanyanga, aho akenshi imitungo y’abantu igurishwa igiciro gito kubera ruswa abashinzwe guteza cyamunara baba bariye.
Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe kurwanya ruswa Yankurije Odette avuga ko abashinzwe kugurisha ingwate n’imitungo mu cyamunara bajya basubika cyamunara nta mpamvu.
Ngo bakabikora bamagamije guca intege abafite gahunda yo kugura kugira ngo ku munsi wa gatatu uwamuhaye ruswa azaze atange make abe ari we uyitsindira.
Minisitiri Busingye avuga ko ibyo bihombya igihugu kuko imitungo yacyo iba iteshwa agaciro. Kandi ngo bihombya n’umuturage uterezwa cyamunara kuko iyo ugurishijwe make ntacyo abasha gusigarana.
Ngo hari abavuga ko ari “ukumusubiza mu kiciro cya mbere cy’ubudehe kandi yari umuherwe”.
Busingye avuga ko umutungo w’umuntu uba ugomba kugurishwa amafaranaga menshi ashoboka, kugira ngo umuntu abone ubwishyu ndetse agire n’icyo asigarana.
Minisitiri Busingye ariko avuga ko umuti w’ibyo bibazo wamaze kuboneka, ubu ngo abahanga mu ikoranabuhanga barimo kunoza urubuga rw’ikoranabuhanga ruzajya rukorerwaho cyamurana zose ku buryo ngo ruzatangira gukoreshwa vuba.
Uru rubuga rw’ikoranabuhanga ruzahashya ruswa n’akarengane
Minisitiri Busingye avuga ko uburyo cyamurana izajya ikorwa ku ikoranabuhanga, ngo bizakemura ibibazo byose byari bisanzwemo.
Avuga ko bizakemura ikibazo cyakundaga kubaho cyo gutegereza umunsi wa nyuma kugira ngo umutungo ugurishwe ku giciro gito.
Urubuga nirutangira ngo gupiganwa bizajya bikorwa guhera ku munsi wa mbere, kugeza ku wa nyuma, kandi bikorwa abantu bose babireba.
Agira ati “Niba nje nkagereka inzu miliyoni 10 izina ryanjye baryite A gusa, undi natanga miliyoni 15 bamwite B, undi natanga miliyoni 20 bamwite C, noneho ipiganwa ribe ku mafaranga rireke kuba ku mazina y’abantu.”
Avuga ko umunsi wa nyuma hazajya havugwa inyuguti yatsinze n’amazina ya nyirayo, hanyuma harebwe uwo ariwe ariwe, ahabwe umutungo yatsindiye.
Minisitiri Busingye kandi avuga ko bizatuma n’abatari mu Rwanda nabo babasha gupiganwa mu cyamunara.
Yagize ati “Umuntu yaba ari muri China, muri America, mu Burusiya, yaba ari ahandi hose ku isi iyo ‘system’ izaba imwemerera kugura inzu iri muri Kigali cyangwa ahandi mu Rwanda.”
Minisitiri Busingye avuga ko ikindi kizakorwa ko ari ugushinga aka kazi abantu bamwe, kuko ubu ngo gakorwa n’abantu benshi bo mu nzego zitandukanye. Rimwe na rimwe ngo ukishe hakabura urwego rwabimubaza.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ikoranabuhanga se ntirikoreshwa n’abantu!! Riguha ibijyanye na programme washyizemo. Uburyo turishyiramo amizero yose, wagirango ryifitemo indangagaciro abarikoresha badafite. Ubwo muragira ngo nimubikoresha hagakomeza kugaragara amanyanga muzavuge ngo: ni ikoranabuhanga ritarajya ku murongo.

  • Turasaba ko mugutanga uburenganzira bwo kugurisha muri cyamunara(Receivership) hatazabamo amarangamutima.
    Byaragaragaye muri iyi minsi ko,abasanzwe ari abaheshabinkiko(Huissiers)bashaka kwigarurira iri soko bonyine,bitwaje ko aribo basanzwe barangiza imanza.
    Ibi dusanga ntaho bihuriye,kuko nta kaminuza ibaho mu Rwanda yigisha kurangiza imanza gusa(execution).
    Amategeko abantu baba barize ni amwe,buri wese yakora ibi cyangwa biriya.
    Byagaragaye ko aho abavocats n’abandi banyamategeko bagiye bashyira mu bikorwa ibi byemezo by’umwanditsi mukuru babikoze neza kuruta n’aba huissiers.
    Aha igikenewe ni ubunyangamugayo,amategeko yo yigwa mu ishuri.

  • Erega ikibazo sabagurisha kuri make gusa nuko bank nazo Zibigiramo uruhare ugasanga bank yo icyo ishaka ari ukugurisha ikabona amafranga yayo ,ikindi sinumva ukuntu muvuga ngo bagurishije kuri macye ,nonese harutanga menshi bakayanga ?bagafata macye ndumva bitabaho ,ikindi ko numva NGO nuri mubushinwa ngo azabasha kwigurira ari mubushinwa azanishyurira mubushinwa cg kereka ririya tegeko ryo kurara wishyuye nimurihindura .

Comments are closed.

en_USEnglish