Cyamunara y’imwe mu mitungo ya Bruce Lee
Bruce Lee, bamwe mu bato bo mu gihe gitambutse wasangaga binaga hejuru batera utugeri ngo ni ba Bruce Lee, biganaga uyu mukinnyi w’amafilm wamenyekanye cyane muri USA no ku isi , ukomoka mu bushinwa.
Imurikagurisha rya tumwe mu dukoresho Bruce Lee yakoreshaga ngo ryaba rizinjiza agera kuri $135,648, rikazaba ari naryo rinini ribaye ku dukoresho tumwe na tumwe twa Bruce Lee yakoresheje mu myaka y’1970
Iri murikagurisha rizaba tariki 6 z’uku kwezi, mu mujyi wa Hong Kong mu Bushinwa.
Mu bizagurishwa harimo utubaruwa yandikiraga uwo bakoranye Film ya serie yiswe “The Green Hornet”, hazagurishwa kandi “Cartes de service” ze ngo yahaga uwazamukenera, ndetse by’umwihariko hagurishwe ikoti rye ry’ubururu yakinanye muri film yitwa “Game of Death” yasohotse nyuma gato y’urupfu rwe mu 1978.
Wong Yiu-keung uhagarariye abakunzi be yatangarije the South China Morning Post ko uku guteza cyamunara udukoresho twa Bruce Lee byateguwe na America’s Kelleher Auctions
Inzu ndende ya Bruce Lee iri mu rusisiro rwa Hong Kong yo ngo ntizakorwaho, n’ubwo ubu ari Hotel, Ubuyobozi bwa Hong Kong burateganya kuyigira Inzu Ndangamuco.
Bruce Lee yavukiye mu bitaro bya Chinatown I San Francisco muri USA, nyuma y’amezi 3 gusa ise na nyina basubiye mu Bushinwa aho bakomoka, Bruce Lee nyina yamwise Lee Jun-fan “bivuze ngo tuzagaruka” ashaka kuvuga muri USA.
Afite imyaka 18, ababyeyi be bamuhaye $100 ngo asubire muri USA kubana na mushiki we mukuru, niho yatangiriye ubuzima bushya bwo gukina za Film kubera ubuhanga yari afite muri Kung Fu.
Bruce Lee yavutse mu 1940 apfa mu 1973 I Hong Kong, azize umutwe, ubwo yari amaze gutegura Film yasohotse nyuma y’urupfu rwe yitwa “Game of Death” yapfuye kandi amaze kubonana na James Bond, nawe uzwi muri za Fil zitandukanye.
Lee yasize abana babiri Shannon Lee na Brondon Lee (Nawe waje kwitaba imana). Ashyinguranye na se washyinguwe I Seattle, USA, mu muhango witabiriwe n’abakinnyi ba Film benshi barimo umukambwe, ubu, CHUCK NORRIS.
Oscar Ntagimba
Umuseke.com
4 Comments
ubu se umuryango we ntiwaba wakennye none bakaba biyambaje umutungo bari basigaranye badi?!!
ntimushyizeho igihe yavukiye, inkuru uroye ntiyuzuye, iyi si cv y’umuntu pe
Umva Kin, igihe yavukiye bagishyizeho bavuze ko ari 1940.
gusa nsigaranye ikibazo cyuko bagurishije imitungo ye nukubera iki
Comments are closed.